Uruzinduko rwa Karidinali Parolin Rwerekanye Ubufatanye Bukomeye Hagati ya Vatikani na Koweti
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rihuriweho na Vatican na Leta ya Koweti, impande zombi zashimangiye akamaro ko kubahana no kubana mu mahoro hagati y’amadini atandukanye, bigaragaza icyerekezo gihamye cyo guteza imbere amahoro, ubwumvikane n’ubwiyunge mu karere k’Ikigobe cy’Abarabu, ubwo Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, yagiriraga uruzinduko rwe muri Koweti.
Uruzinduko rwa Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, muri Leta ya Koweti rwatangiye kuwa wa 15 Mutarama 2026, aho rugaragaza intambwe ikomeye mu gushimangira umubano w’ubucuti, ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’izi Mpande zombi.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri rwarangiye kuri uyu wa 16 Mutarama 2026, Karidinali Parolin yagiranye ibiganiro na Nyakubahwa Sheikh Ahmad Abdullah Al-Ahmad Al-Sabah, Minisitiri w’Intebe wa Leta ya Koweti, bigamije gukomeza kunoza umubano wa dipolomasi umaze imyaka irenga 50.
Uru ruzinduko rufite ishingiro rikomeye mu mateka, kuko mu 1968 Koweti yabaye igihugu cya mbere mu bigize Inama y’Ubufatanye y’Ibihugu by’Abarabu bo mu Kigobe (GCC) cyashyizeho umubano wa dipolomasi na Leta ya Vatican. Kuva icyo gihe, impande zombi zakomeje kubaka umubano ushingiye ku bwubahane no ku bushake bwo gukorera hamwe.
Uruzinduko rwa Karidinali Parolin ruhuriranye n’ibirori bikomeye byo gutangaza Kiliziya ya Bikira Mariya Nyina wa Arabia (Our Lady of Arabia) iri i Ahmadi nka Basilika Nto, igikorwa cyayobowe na Karidinali ubwe.
Iyi kiliziya, ari na yo ya kera kurusha izindi Gatolika muri Koweti no mu karere kose k’Ikigobe, yahawe iri zina na Papa Leo XIV ku wa 28 Kamena 2025, mu rwego rwo guha agaciro uruhare rwayo rukomeye mu mateka ya Kiliziya no mu buzima bwa roho bw’Abakristu batuye muri aka karere.
Iri tangazwa rya Bazilika Nto kandi ni naryo rya mbere ribaye mu gice cyose cy’Abarabu, rikagaragaza Kiliziya ya Bikira Mariya Nyina wa Arabia nk’inyubako y’umubyeyi ya Kiliziya Gatolika muri Koweti. Kiliziya ya mbere yubatswe mu 1948, naho inyubako iriho ubu yuzuzwa mu 1957, ku nkunga y’abaterankunga bo muri ako gace, bakomeje kugeza n’ubu kuyifasha no kuyitaho.
Mu itangazo ryayo, Leta ya Koweti yongeye gushimangira ko amahame yo kubahana no kubana mu mahoro hagati y’amadini ari inkingi y’igihugu kuva cyashingwa, indangagaciro zashyizwe no mu Itegeko Nshinga ryacyo.
Uru ruzinduko kandi rwabaye umwanya wo kwibuka uruzinduko rw’amateka rwakozwe n’uwahoze ari Emir wa Koweti, Sheikh Sabah Al-Ahmad Al-Jaber Al-Sabah,wasuye Papa ku wa 6 Gicurasi 2010, igikorwa cyafashwe nk’inkingi ikomeye mu gukomeza umubano wa Koweti na Vatikani.
Uwo mubano wanakomeje gukura binyuze mu zindi ngendo z’abayobozi bakuru, zirimo uruzinduko rw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Sheikh Nasser Al-Mohammad Al-Ahmad Al-Sabah mu 2009, ndetse n’urwa Sheikh Jaber Al-Mubarak Al-Hamad Al-Sabah mu 2015.
Uruzinduko rwa Karidinali Parolin kandi runagaragaza ko umubano hagati ya Koweti na Vatican udashingiye gusa kuri dipolomasi, ahubwo ushingiye no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije isi y’iki gihe.
Uruzinduko rwa Karidinali Parolin kandi runagaragaza ko umubano hagati ya Koweti na Vatican udashingiye gusa kuri dipolomasi, ahubwo ushingiye no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije isi y’iki gihe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.