Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Vatikani igiye gushyira ahagaragara inyoborabiganiro y'ikiciro cya kabiri cya Sinodi

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Catholic News Agency, cyanditse ko mu cyumweru gitaha ari bwo Vatikani izashyira ku mugararagaro Inyoborabiganiro (Instrumentum Laboris), y'icyiciro cya kabiri cya Sinodi kizateranira I Roma mu Ukwakira 2024.

Vatikani igiye gushyira ahagaragara inyoborabiganiro y'ikiciro cya kabiri cya Sinodi
Vatikani igiye gushyira ahagaragara inyoborabiganiro y'ikiciro cya kabiri cya Sinodi

Iyi nyandiko Izagena ibizakorerwa n’ibizaganirwa mu nteko rusange ya 16 ya Sinodi y'Abepiskopi, izerekanwa mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 9 Nyakanga 2024 na Cardinal Mario Grech na Jean-Claude Hollerich, bazaba bari kumwe n'abanyamabanga badasanzwe b'inteko ya sinodi.

Iyi nyandiko yiswe “Instrumentum Laboris 2,” ikaba yaratangiye gutegurwa kuva mu ntangiriro za Kamena 2024, ubwo impuguke zigera kuri 20 mu bya tewolojiya, mu bijyanye n’inyigisho za kiliziya, no mu mategeko ya Kiliziya( Canon Laws) zateraniraga mu muhezo kugira ngo zisesengure raporo za sinodi zaturutse mu madiyosezi ya kiliziya gatolika hirya no hino ku isi.

Bikaba biteganyijwe ko iyi nyandiko yitwa Instrumentum Laboris izagena ikerekezo cy’ibiganiro mu nteko rusange ya Sinode izabera i Vatikani mu Kwakira 2024. Iki kikazaba ari ikiciro cya kabiri cy’inteko igizwe n’ibice bibiri bya Sinodi kuko icya mbere cyabaye mu Kwakira 2023.

Inteko ya kabiri ya Sinode izaba mu Ukwakira, ni urukurikirane rw’imyaka ya Sinodi, yatangiye mu Kwakira 2021 kandi ikaba ikubiyemo ibyiciro byo kwigana ubushishozi no kuganira ku nzego zitandukanye za Kiliziya.

Iyi nyandiko ya Sinode ya 2024 izasohorwa na Vatikani, izaba ibaye iya kabiri kuko indi nk’iyi ya paji 50 yasohotse umwaka ushize mbere ya Sinode yo mu Kwakira 2023.

Aha inteko ya Vatikani ya 2023 ikaba yari yasohoye raporo y’impapuro 41, mu gihe inteko ya 2024 biteganijwe ko izatora kuri “raporo ya nyuma,” ikohererezwa Papa Fransisiko kugira ngo ayisuzume.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose