Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Vatikani yabujije Abepiskopi b’u Budage guha umugisha wa Liturujiya abatinganyi

Ku wa 4 Gicurasi 2026, Vatikani yasohoye ibaruwa yari yaranditswe tariki 18 Ugushyingo 2024, igaragaza ko Dikasiteri ishinzwe ’Ubutungane bw’Inyigisho za Kiliziya (Dicastery for the Doctrine of the Faith - DDF) itemera umugisha utangwa mu buryo bwa lituriji ku batinganyi (ababana bahuje ibitsina) kuko bari mu mibanire inyuranyije n’inyigisho za Kiliziya.

Vatikani yabujije Abepiskopi b’u Budage guha umugisha wa Liturujiya abatinganyi
Vatikani yabujije Abepiskopi b’u Budage guha umugisha wa Liturujiya abatinganyi

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Víctor Karidinali Manuel Fernández, uyobora iyi Dikasiteri, ikaba yari yandikiwe Myr Stephan Ackermann wa Diyosezi ya Trier, ndetse binyuze kuri we ikaba yri igenewe Abepiskopi Gatolika bose bo mu Budage.

Muri iyo baruwa, Vatikani yanze mu buryo budasubirwaho inyandiko yari yateguwe n’Inama y’Abepiskopi bo mu Budage mu Ukwakira 2024, yari igamije gutanga umurongo ku bapadiri mu gutanga imigisha ku “batinganyi” bagiye kubana cyangwa babana nubwo baba bari mu mibanire idahuye n’inyigisho za Kiliziya.

Iyo nyandiko yiswe “Blessings for Couples Who Love Each Other” (Imigisha ku Bantu Babiri Bakundana), yari ishingiye ku nyandiko Fiducia Supplicans yasohowe n’iyi Dikasiteri mu 2023.

Mu 2023, Vatikani yasohoye inyandiko Fiducia Supplicans, yemera ko hashobora gutangwa umugisha ku bantu bari mu “mimerere idasanzwe” cyangwa abatinganyi, ariko idashingiye ku gushimangira ko isano yabo ari nk’ugushyingirwa.

Iyo nyandiko yasobanuye neza ko uwo mugisha udakwiye gutangwa mu buryo bwa liturijiya cyangwa ngo uherekezwe n’ibimenyetso bisa n’iby’ishyingirwa.

Icyo gihe, Kiliziya yo muri Afurika yahise igaragaza ko itemeranya n’ikoreshwa ry’iyo nyandiko mu buryo bwayobya abakristu, isaba ibisobanuro byimbitse kuri Papa Fransisiko.

Na none, Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika muri Ukraine, Myr Sviatoslav Shevchuk, yavuze ko iyo nyandiko itareba Kiliziya z’Abagatolika bo mu Burasirazuba.

Mu ibaruwa yayo, DDF yibukije ko Kiliziya idafite ububasha bwo gutanga umugisha wa lituriji ku mibanire ishobora gufatwa nk’itemewe mu buryo bw’imyitwarire kandi inyuranye n’inyigisho za Kiliziya, cyane cyane igihe uwo mugisha ushobora gufatwa nk’ushyigikira isano isa n’ugushyingirwa cyangwa imibonano mpuzabitsina hanze y’ishyingirwa.

Ibyo, nk’uko Vatikani yabivuze, byari gutuma uwo mugisha ufatwa nk’ushimangira cyangwa wemeza iyo mibanire, binyuranye n’ibikubiye muri Fiducia Supplicans.

Vatikani yavuze ko inyandiko y’Abepiskopi b’u Budage yavugaga ku “mibanire” ndetse no ku “mabwiriza yemewe n’abashumba” ku bantu babana batarashyingiranywe, ndetse hakabamo n’iyikiriza risanzwe rikoreshwa mu muhango w’ugushyingirwa(acclamation).

Nubwo iyi baruwa yari yaranditswe mu Ugushyingo 2024, ntiyahise ishyirwa ahagaragara. Yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru, bamwe bayifata nk’aho ari icyemezo gishya.

Cardinal Fernández yasobanuye ko bayishyize ahagaragara kubera ko abantu benshi bibazaga aho igisubizo Vatikani yari yarahaye Abepiskopi b’u Budage kiri.

Yagize ati“Papa yavuze igihe yavaga muri Afurika ko Ubuyobozi bwa Kiliziya bwari bwaramaze kohereza igisubizo kuri iki kibazo ku Bepiskopi b’u Budage. Abantu benshi bakomeje kubaza aho icyo gisubizo kiri cyangwa icyo kivuga, ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo kugitangaza.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 23 Mata 2026 ubwo yasubiraga i Roma avuye mu rugendo rw’iminsi 11 muri Afurika, Papa Leo XIV yavuze yeruye ko Ubuyobozi bwa Kiliziya butemera umugisha wa lituriji ku batinganyi.

Yavugaga asubiza ikibazo ku mabwiriza yatanzwe na Cardinal Reinhard Marx, Arikiyepisikopi wa Munich na Freising, washishikarije abapadiri n’abashinzwe ubutumwa gutanga umugisha mu buryo bumwe ku baryamana bahuje ibitsina cyangwa abashatse bwa kabiri nyuma ya gatanya.

Papa Leo XIV yabanje kwibutsa ko ubumwe cyangwa amacakubiri muri Kiliziya bitagomba gushingira gusa ku bibazo byerekeye imyitwarire y’imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Ntekereza ko hari ibindi bibazo bikomeye kandi by’ingenzi kurushaho, nk’ubutabera, uburinganire, ubwisanzure bw’abagabo n’abagore, ndetse n’ubwisanzure bwo gusenga.”

Ati “Hari umugisha ku bantu bose. Nk’uko Papa Fransisiko yabivugaga ati ‘Tutti, tutti, tutti’—bose, bose, bose.”

Yaburiye ko kujya kure y’ibi bishobora guteza amacakubiri aho kuzana ubumwe.Ati“Buri wese arahamagarirwa gukurikira Yezu, kandi buri wese arahamagarirwa guhinduka mu mibereho ye.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose