Vatikani yamaganye iyimikwa ry'Abepiskopi nta ruhushya rwa Papa, ifatira ibihano ababigizemo uruhare
Nyuma y'umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cy'Umuryango w'Abapadiri ba Mutagatifu Piyo wa X (SSPX), kiri i Écône mu Busuwisi, ku wa 1 Nyakanga 2026, Urwego rwa Vatikani rushinzwe Inyigisho z'Ukwemera (Dicastery for the Doctrine of the Faith) rwatangaje ko Abepiskopi babiri bimitse abandi bane nta burenganzira bwa Papa babiherewe, ndetse n'abo bimitswe bahise batandukanwa na Kiliziya (excommunication latae sententiae), kubera igikorwa Vatikani yise icy'ubwigomeke gitandukanya ubumwe bwa Kiliziya.
Ibi bikubiye mu iteka (Decret) ryashyizweho umukono na Karidinali Víctor Manuel Fernández, Umuyobozi w'Urwego rwa Vatikani rushinzwe Inyigisho z'Ukwemera, rifatanyije n'Abanyamabanga babiri b'urwo rwego.
Iryo teka ryasohotse kui uyu wa 2 Nyakanga 2026, nyuma y'umunsi umwe gusa habaye umuhango wabereye i Écône mu Busuwisi ku wa 1 Nyakanga 2026, aho Abepisikopi bo mu muryango wa Mutagatifu Piyo wa X bimitse Abapadiri bane batabiherewe uburenganzira na Papa Leo wa XIV.
Abimitse abo Bepiskopi ni Myr Alfonso de Galarreta na Myr Bernard Fellay, mu gihe Abimitswe ari Padiri Pascal Schreiber, Padiri Michael Goldade, Padiri Michel Poinsinet de Sivry na Padiri Marc Hanappier.
Urwo rwego rwa Vatikani ruvuga ko abo bose "bahise batandukanwa na Kiliziya" (ipso facto latae sententiae), kuko bakoze igikorwa cyo kwimika Abepisikopi nta ruhushya rwa Papa kandi binyuranyije n'icyifuzo cye.
Mu nyandiko yasohokanye n'iryo teka, Urwego rwa Vatikani rushinzwe Inyigisho z'Ukwemera rwibukije ko kuva ku buyobozi bwa Papa Pawulo wa VI kugeza no mu biganiro biheruka, Kiliziya yakomeje kugerageza kugarura mu bumwe busesuye Umuryango washinzwe na Myr Marcel Lefebvre, ariko izo mbaraga zose ntizatanze umusaruro.
Urwo rwego rugaragaza ko icyabaye i Écône gikomeye kurushaho kuko cyarenze ku mategeko ya Kiliziya agena ko nta Mwepiskopi ushobora kwimikwa atabiherewe uburenganzira na Papa.
Ruvuga ko iki gikorwa ari "ubwigomeke" (schismatic act), nk'uko byigeze gutangazwa na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II mu nyandiko Ecclesia Dei yo mu 1988, aho yavuze ko kwanga kugandukira ububasha bwa Papa ari ukwitandukanya n'ubumwe bwa Kiliziya.
Mu itangazo ryayo, Vatikani ivuga ko Abapadiri bose bo mu muryango wa Mutagatifu Piyo wa X bafatwa nk'abitandukanyije n'ubumwe bwa Kiliziya kandi bagahabwa n'igihano cyo gutandukanywa na Kiliziya giteganywa n'Amategeko ya Kiliziya Gatolika.
Ku birebana n'abalayiki, iryo tangazo risobanura ko abakurikira ku mugaragaro uwo muryango na bo bashobora gufatwa nk'abitandukanije na Kiliziya, hakurikijwe ibisobanuro byatanzwe n'Urwego rwa Vatikani rwasobanuraga amategeko ya Kiliziya yo mu mwaka wa 1996.
Urwego rwa Vatikani runibutsa abakristu bose ko Abapadiri b'uwo muryango batanga amasakaramentu mu buryo bunyuranyije n'amategeko ya Kiliziya. By'umwihariko, ruvuga ko Isakaramentu rya Penetensiya batanga ndetse n'Ugushyingiranwa bayobora bidafite agaciro muri Kiliziya.
Urwego rwa Vatikani runibutsa abakristu bose ko Abapadiri b'uwo muryango batanga amasakaramentu mu buryo bunyuranyije n'amategeko ya Kiliziya. By'umwihariko, ruvuga ko Isakaramentu rya Penetensiya batanga ndetse n'Ugushyingiranwa bayobora bidafite agaciro muri Kiliziya.
Mu gusoza, Vatikani irahamagarira abakristu bose gukomeza kuba mu bumwe busesuye na Papa wa Roma, Abepisikopi bafatanyije na we ndetse na Kiliziya Gatolika yose.Inasaba abemera kwirinda kwitabira ibikorwa n'imihango itegurwa n’umuryango w’abapadiri ba Mutagatifu Piyo wa X, ikanashimangira ko Kiliziya izakomeza kwakira n'umutima mwiza abazifuza kugaruka mu bumwe busesuye na yo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.