Vatikani yashyize ahagaragara gahunda y’Inteko Idasanzwe y’Abakaridinali izayoborwa na Papa Leo XIV
Vatikani yatangaje gahunda y’Inteko Idasanzwe y’Abakaridinali (Consistoire Extraordinaire) izaterana ku wa 26 no ku wa 27 Kamena 2026, iyobowe na Nyirubutungane Papa Leo wa XIV, ikazibanda ku bibazo byugarije Isi na Kiliziya, guteza imbere amahoro no gukomeza ishyirwa mu bikorwa ry’urugendo rwa Sinodi.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani, iyi Nteko izaba iya kabiri Papa Leo XIV agiranye n’Abakaridinali kuva yaba Papa, nyuma y’iyabaye muri Mutarama uyu mwaka, yahuriyemo Abakaridinali 170 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Mu gusoza iyo Nteko y’Abakaridinali, Papa Leo XIV yatangaje ko hazaba indi nama muri Kamena, abwira Abakaridinali ati“Numva kandi mbona ko mbakeneye cyane, kandi ko nshobora kubagenderaho mu murimo twahamagariwe gukorera Kiliziya.”
Gahunda yashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani igaragaza ko ibiganiro bizakorwa hakurikijwe uburyo bwa Sinodi, burangwa n’isengesho, ituze no gutekereza ku giti cya buri wese, ibiganiro mu matsinda ndetse n’inama rusange.
Abakaridinali bazitabira basabwe kubungabunga ibanga ry’ibizavugirwa muri iyi Nteko no kwirinda kugira icyo batangariza itangazamakuru mu gihe ibiganiro bizaba bikomeje, hagamijwe kurinda umwuka w’ubuvandimwe n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Abakaridinali bazagabanywa mu matsinda 20. Muri ayo matsinda, icyenda azaba agizwe n’Abakaridinali bafite uburenganzira bwo gutora Papa kandi bayobora Diyosezi cyangwa bafite izindi nshingano za gishumba, mu gihe andi matsinda 11 azaba agizwe n’Abakaridinali bakorera mu nzego nkuru za Vatikani (Curia Romana) hamwe n’Abakaridinali batagifite uburenganzira bwo gutora Papa."
Buri tsinda rizagira Perezida ushinzwe kuyobora ibiganiro n’Umunyamabanga ushinzwe gukusanya ibitekerezo no gutegura raporo y’itsinda.
Inteko izatangira ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena n’Igitambo cya Misa kizizihirizwa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero kiyobowe na Papa Leo XIV.
Nyuma ya Misa, Abakaridinali bazakomereza mu Ngoro ya Pawulo wa VI, aho bazatangirana n’isengesho risaba Roho Mutagatifu kuza no kuyobora Kiliziya (Veni Creator Spiritus),bakumva ijambo rya Karidinali Giovanni Battista Re, Perezida w’Inteko y’Abakaridinali, ndetse n’ijambo ritangiza ibiganiro rya Papa Leo XIV.
Isomo rya mbere rizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti“Ni mu Isi imeze ite duhamagarirwa kwamazamo Inkuru Nziza?” Rikazatangizwa n’inyigisho ya Bibiliya izatangwa na Karidinali Grzegorz Ryś, Arikiyepisikopi wa Krakow.
Ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi, hazakurikiraho isomo rya kabiri rifite umutwe ugira uti “Umuco w’ubutegetsi n’umuco w’urukundo.” Iri somo rizatangizwa na Karidinali Víctor Manuel Fernández, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Inyigisho z’Ukwemera muri Vatikani.
Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena, nyuma ya Misa izayoborwa na Karidinali Giovanni Battista Re muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, Abakaridinali bazakomeza ibiganiro.
Isomo rya gatatu rizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Kubaka icyiza: imirimo ikenewe muri iki gihe.” Rizatangizwa na Karidinali Stephen Brislin, Arikiyepisikopi wa Johannesburg akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Afurika y’Amajyepfo.
Ibiganiro bizagaruka ku mbogamizi zituma kubaka icyiza rusange bigorana, ibibazo abaturage n’imiryango bahanganye na byo, ndetse n’uruhare Kiliziya z’aho ziri na Kiliziya y’Isi yose bishobora kugira mu kubisubiza.
Isomo rya kane ari na ryo rya nyuma rizabera mu Ngoro Nshya ya Sinodi, rikazibanda ku rugendo rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Sinodi.
Iri somo rizatangizwa na Karidinali Mario Grech, Umunyamabanga Mukuru wa Sinodi y’Abepisikopi, ashingiye ku nyandiko igaragaza inzira n’ibyiciro byo gutegura amateraniro ya Sinodi ateganyijwe mu 2027-2028.
Muri iki cyiciro kandi, hazabaho umwanya wo kubaza no gusobanukirwa kurushaho, ibiganiro hagati y’Abakaridinali na Papa Leo XIV, ndetse n’ibitekerezo by’ubwisanzure.
Papa Leo XIV ni we uzasoza iyi Nteko n’ijambo rye, hakurikireho indirimbo ya “Te Deum” yo gushimira Imana, mbere y’uko hasozwa n’ifunguro rusange rizahuza Papa n’Abakaridinali.
Ku wa 29 Kamena 2026, Papa Leo XIV azayobora Igitambo cya Misa y’Umunsi Mukuru w’Intumwa Ntagatifu Petero na Pawulo muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.