Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Vatikani yashyize ahagaragara gahunda y’urugendo rwa Papa Leo XIV muri Amerika y’Epfo

Ibiro Ntaramakuru by’Ibiro bya Papa byatangaje gahunda irambuye y’urugendo rwa Papa Leo XIV muri Amerika y’Epfo, aho azasura ibihugu bya Uruguay, Argentina na Peru kuva ku wa 6 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Vatikani yashyize ahagaragara gahunda y’urugendo rwa Papa Leo XIV muri Amerika y’Epfo
Vatikani yashyize ahagaragara gahunda y’urugendo rwa Papa Leo XIV muri Amerika y’Epfo

Muri uru rugendo rw’iminsi 12, Papa Leo XIV azanyura mu mijyi 10 yo muri ibyo bihugu bitatu, ahure n’abayobozi, abakristu ndetse n’abandi baturage, mu bikorwa bitandukanye byateganyijwe.

Ibiro Ntaramakuru by’Ibiro bya Papa kandi byatangaje ibirango n’imigabo bizaranga buri gice cy’uru rugendo. Itariki n’ibihugu ndetse n’imijyi Papa azasura byari byaratangajwe ku wa 5 Kanama 2026, ariko gahunda nshya itanga ibisobanuro birambuye ku masaha, ahazabera ibikorwa n’ibikorwa azitabira.

Papa Leo XIV azatangirira urugendo rwe muri Uruguay, aho azamara iminsi itatu, akazagera mu mijyi ya Montevideo, Paysandú na Florida.

Uru ruzaba ari rwo rugendo rwa mbere rwa Papa muri Uruguay kuva kuri Mutagatifu Yohani Pawulo wa II wayisuye mu 1988.

Insanganyamatsiko y’uru rugendo muri Uruguay igira iti “Mbazaniye inkuru y’ibyishimo byinshi”, amagambo akomoka ku butumwa Marayika yahaye abashumba ku munsi w'ivuka rya Yezu Kristu (Lk 2,10).

Ikirango cy’uru rugendo kigaragaza Kristu wabambwe ku musaraba akanazuka, ari kumwe na Papa Leo XIV ndetse na Bikira Mariya , umurinzi wa Uruguay.

Hejuru yabo hagaragaramo izuba ryibutsa “Izuba rya Gicurasi”, ikimenyetso gikomeye mu mateka n’indangagaciro z’igihugu cya Uruguay. Ibara ry’ubururu riri ku kirango na ryo ryibutsa ibendera ry’iki gihugu.

Ku wa 8 Ugushyingo, Papa Leo XIV azakomereza urugendo rwe muri Argentina, aho azasura Buenos Aires, Córdoba na Luján, akahaguma kugeza ku wa 11 Ugushyingo.

Uru ruzaba ari urugendo rufite umwihariko kuko Argentina ari igihugu Papa Francis, uwamubanjirije, yakomokagamo.

Papa Leo XIV azaba asubiye muri Argentina nyuma y’imyaka hafi 40 kuva Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ahasuye mu 1987.

Insanganyamatsiko y’urugendo igira iti “Murakaza neza mwese. Nimugende mutangaze”.

Ikirango cy’uru rugendo kigaragaza itsinda ry’abantu bari kumwe n’umusaraba uri hagati yabo. Imiterere yabo igaragaza abantu bari mu rugendo rumwe, buri wese afite uruhare n’inshingano mu rugendo rwo guhura, gusangira ubutumwa no kubutangaza, nk’abigishwa ba Kristu boherejwe kwamamaza Ivanjili.

Ku wa 11 Ugushyingo, Papa Leo XIV azerekeza muri Peru, ari na ho azamara igihe kinini muri uru rugendo, kugeza ku wa 17 Ugushyingo.Azasura imijyi ya Lima, Chiclayo, Cuzco na Pucallpa.

Uru ruzaba ari urugendo rufite ubusobanuro bwihariye kuri Papa Leo XIV, kuko Peru ari igihugu yamazemo imyaka myinshi akora ubutumwa bwa gikatorika n’umurimo w’ivugabutumwa.Umugambi w’iki gice cy’urugendo ugira uti “Dukingure imitima yacu”.

Ikirango cy’uru rugendo gikikijwe n’umutima ugereranya umutima ufunguriye Imana, abandi bantu ndetse n’ahazaza. Muri uwo mutima hagaragaramo ikarita ya Peru, hejuru yayo hakagaragaraho Roho Mutagatifu mu ishusho y’inuma.

Hagati muri icyo kirango hari Papa Leo XIV, akikijwe n’abatagatifu bo muri Peru, barimo Mutagatifu Rose wa Lima, Mutagatifu Turibio wa Mogrovejo, Mutagatifu Martin de Porres, Mutagatifu Francis Solano na Mutagatifu Yohani Macías.

Uru rugendo rwa Papa Leo XIV muri Uruguay, Argentina na Peru ruzaba urwa mbere agiriye muri Amerika y’Epfo kuva yatangira kuyobora Kiliziya Gatolika. Ruzamara iminsi 12, kuva ku wa 6 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose