Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Vatikani yatangaje amatariki y’ingendo Papa Leo XIV ateganya muri Afurika, Monaco na Espanye

Ibiro Ntaramakuru bya Nyirubutungane byatangaje ko Papa Lewo wa XIV ateganya kugirira ingendo eshatu za gishumba (Apostolic Journeys) mu mezi ari imbere: muri Afurika mu kwezi kwa Mata, mu Gihugu cy’Ubwami cya Monaco ku wa 28 Werurwe 2026, ndetse no muri Espanye mu kwezi kwa Kamena.

Vatikani yatangaje amatariki y’ingendo Papa Leo XIV ateganya muri Afurika, Monaco na Espanye
Vatikani yatangaje amatariki y’ingendo Papa Leo XIV ateganya muri Afurika, Monaco na Espanye

Urugendo rwa mbere ruzaba ari urw’umunsi umwe muri Monaco, igihugu cya kabiri gito ku Isi nyuma ya Vatikani. Papa Leo XIV yifuje kwakira ubutumire bw’inzego z’iki gihugu, bwari bwaratanzwe mbere kuri Papa Fransisiko. Monaco ni igihugu Gatolika ari na ryo dini rya Leta, kandi gifite umuco w’ubufatanye n’ubwumvikane hagati ya Kiliziya na Leta. Uru ruzaba ari uruzinduko rwa mbere rwa Papa muri iki gihugu mu bihe bya vuba.

Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 23 Mata 2026, Papa azagirira urugendo rw’iminsi icumi ku mugabane wa Afurika. Azatangirira muri Algeria, asure Algiers na Annaba, akurikiza inzira ya Mutagatifu Agusitini wa Hippo, umwe mu nkingi za tewolojiya ya Kiliziya.

Azakomereza muri Cameroon, aho azasura Yaoundé, Bamenda na Douala. By’umwihariko, azagera no mu gice cy’amajyaruguru y’iki gihugu kivugwamo Icyongereza, kimaze imyaka igera ku icumi kibasiwe n’intambara hagati y’ingabo za Leta n’abashaka kwitandukanya.

Nyuma azasura Angola, agere i Luanda, Muxima na Saurimo, mbere yo gusoza urugendo rwe muri Equatorial Guinea, igihugu rukumbi kivuga Icyesipanyoli muri Afurika, aho azasura Malabo, Mongomo na Bata.

Urwo rugendo ruzibanda ku butumwa bw’amahoro, ubumwe n’ihumure ku bakene n’abari mu kaga. Ruzaba kandi ari umwanya wo kuzirikana umurage wa Mutagatifu Agusitini no gushimangira ukwizera mu bihugu bifite amateka n’imiterere itandukanye.

Padiri Niragire yakomeje yibutsa ko mu Karere k’Ibiyaga Bigari hari abagore benshi bagihura n’ingaruka z’intambara, ihohoterwa n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwabo bw’ibanze, bigatuma ubuzima bwabo burushaho kuba ingorabahizi.

Kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 12 Kamena 2026, Papa Leo XIV azasura Espanye. Azatangirira i Madrid, akomereze i Barcelona, aho azafungura ku mugaragaro umunara mushya kandi muremure kurusha iyindi wa Bazilika ya Sagrada Família.

Uru ruzinduko ruhurirana n’isabukuru y’imyaka 100 ishize Antoni Gaudí atabarutse, umwubatsi w’iyo Bazilika wamamaye ku Isi, washyizwe mu rwego rw’Abagaragu b’Imana.

Papa azakomereza urugendo rwe mu birwa bya Canary Islands, asure Tenerife na Gran Canaria. Ibi birwa ni imwe mu nzira zikomeye z’abimukira bava muri Afurika berekeza i Burayi, aho buri mwaka hakirwa ibihumbi n’ibihumbi by’abahagera banyuze mu nyanja.

Muri izi ngendo zose uko ari eshatu, Papa Leo XIV azahura n’ibihugu bifite imiterere itandukanye: Algeria, igihugu cyiganjemo Abayisilamu gifite Abakristu bake; ibihugu bya Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo bifite Abakristu benshi; Monaco, igihugu gito cyane; ndetse na Espagne, igihugu gifite amateka akomeye ya Gikirisitu.

Abitabiriye ibi birori bashimangiye ko ubufatanye bwambukiranya imipaka ari ingenzi mu guteza imbere amahoro arambye, ubumwe n’imibanire myiza mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu guteza imbere uburenganzira n’imibereho myiza y’abagore n’abakobwa

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose