Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Vatikani yateye utwatsi ubusabe bw’Abepiskopi bo mu Budage bwo kwemerera umulayiki gutanga inyigisho ya Misa

Urwego rwa Vatikani rushinzwe Liturujiya n’Imicungire y’Amasakramentu, rwatangaje ko bidashoboka ko umulayiki ahabwa uruhushya rwo gutanga inyigisho ya Misa (Homiliya) mu mwanya wa padiri cyangwa diyakoni, kabone n’iyo byaba mu bihe bidasanzwe.

Vatikani yateye utwatsi ubusabe bw’Abepiskopi bo mu Budage bwo kwemerera umulayiki gutanga inyigisho ya Misa
Vatikani yateye utwatsi ubusabe bw’Abepiskopi bo mu Budage bwo kwemerera umulayiki gutanga inyigisho ya Misa

Ibi bikubiye mu ibaruwa uru rwego rwoherereje ku wa 17 Kamena 2026 Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Budage, Musenyeri Dr Heiner Wilmer, rusubiza ubusabe bwari bwatanzwe ku wa 30 Werurwe 2026.

Abepisikopi bo mu Budage bari basabye ko, mu bihe bidasanzwe, umulayiki wabiherewe ububasha ashobora kwemererwa gutanga inyigisho ya Misa mu gihe cy’Igitambo cy’Ukaristiya.

Nubwo uru rwego rwa Vatikani rwashimye impamvu za gishumba zashingiweho muri ubwo busabe, rwashimangiye ko amategeko ya Kiliziya kuri iki kibazo adashobora guhindurwa binyuze mu ruhushya rwihariye (indult), kuko gutanga inyigisho ya Misa bikomoka ku miterere bwite ya Liturujiya, atari itegeko risanzwe ryo mu buyobozi bwa Kiliziya.

Urwo rwego rwasobanuye ko inyigisho ya Misa ari igice cy’ingenzi kigize Liturujiya y’Ijambo ry’Imana, kandi ko ifitanye isano ya hafi n’iyamamazwa ry’Ivanjili. Rwanagaragaje ko ari umurimo wo kwigisha (munus docendi) Kiliziya yahaye abahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti n’iry’Ubudiyakoni.

Ruti“Iyamamazwa ry’Ijambo ry’Imana mu rwego rwa Liturujiya ntirishobora gutandukanywa n’ubutumwa umuntu ahabwa binyuze mu Isakaramentu ry’Ubusaseridoti, ndetse n’ubumwe buri hagati y’Ijambo ry’Imana n’Amasakramentu mu kwizihiza Ukaristiya.”

Urwo rwego rwibukije kandi akamaro ko gukomeza guhugura no gutoza abapadiri n’abadiyakoni kugira ngo inyigisho batanga zirusheho kugira umumaro mu buzima bw’abakristu no mu mikurire yabo mu kwemera.

Nubwo umulayiki adashobora gutanga inyigisho ya Misa mu gihe cy'Igitambo cy'Ukaristiya, Vatikani yagaragaje ko amategeko ya Kiliziya asanzwe ateganya uburyo bwinshi umulayiki ashobora kwifashishwa mu gutangaza Ijambo ry’Imana no gutanga inyigisho mu bindi bihe bitari igihe cy'inyigisho ya Misa cyangwa kwizihiza Ukaristiya.

Urwo rwego rwavuze ko ibyo bikorwa bigomba gukorwa hubahirijwe amategeko ya Kiliziya n’imiterere yihariye ya buri buryo bwo kwamamaza Inkuru Nziza.

Iyi myanzuro ya Vatikani yongeye kwemeza inyigisho n’imigenzo ya Kiliziya Gatolika ivuga ko inyigisho ya Misa igenewe gusa abapadiri n’abadiyakoni, kubera isano ya hafi ifitanye n’umurimo bahawe binyuze mu Isakaramentu ry’Ubusaseridoti.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose