Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Yaranzwe n’ukwemera, adusigiye umurage w’urukundo,” Musenyeri Harolimana yasezeye Mgr Nsengumuremyi wari Igisonga cy’umwepiskopi wa Nyundo

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Nzeri 2026, Muri Paruwasi Katederali ya Nyundo habereye umuhango wo guherekeza no gusezera bwa nyuma Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, wari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, witabye Imana ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026.

“Yaranzwe n’ukwemera, adusigiye umurage w’urukundo,” Musenyeri Harolimana yasezeye Mgr Nsengumuremyi wari Igisonga cy’umwepiskopi wa Nyundo
“Yaranzwe n’ukwemera, adusigiye umurage w’urukundo,” Musenyeri Harolimana yasezeye Mgr Nsengumuremyi wari Igisonga cy’umwepiskopi wa Nyundo

Igitambo cya Misa cyo kumusabira cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ari kumwe n’abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, barimo n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru, bakikijwe n’abapadiri benshi baturutse hirya no hino.

Abihayimana bo mu miryango itandukanye, imbaga y’abakirisitu, umuryango wa Musenyeri Nsengumuremyi, inshuti ze, inzego bwite za Leta ndetse n’abandi bantu batandukanye bahuriye na we mu butumwa n’abandi yafashije mu buryo bunyuranye nabo baje ari benshi kumuherekeza.

Mu nyigisho yatanzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yashimiye ababyeyi ba Musenyeri Nsengumuremyi bamwise Jean Marie Vianney, bakamuhitiramo n’umurinzi mutagatifu Yohani Mariya Vianney urugero n’umurinzi w’abasaserdoti, agaragaza ko ubuzima bwe bwaranzwe n’urukundo, ukwemera n’ubwitange mu butumwa bwa Kiliziya.

Musenyeri Harolimana kandi yavuze ko urupfu rwa Musenyeri Nsengumuremyi rusize icyuho gikomeye muri Diyosezi ya Nyundo no muri Kiliziya muri rusange, asaba abamubuze kudaheranwa n’agahinda ahubwo bakakira ugushaka kw’Imana.

Ati “Uru rupfu rusize icyuho mu buzima bwa benshi muri twebwe akaba ari ikigeragezo gikomeye kuri twese na buri wese mu mwihariko we, ni mucyo rero aho guheranwa n’agahinda n’amarira no kwijujutira Imana dukurikize urugero rwiza rwa Yobu. Mu bigeragezo bikomeye yahuye nabyo yakiriye ugushaka kw’Imana.”

Yanashimiye Imana ku mpano y’agaciro yahaye Kiliziya muri Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, avuga ko abasigiye umurage w’urukundo ndetse akereka abantu ko urukundo rushoboka mu buzima bwa buri munsi.

Musenyeri Harolimana, yavuze ko yagize amahirwe yo kumenya no gukorana na Musenyeri Nsengumuremyi imyaka myinshi, yasobanuye uko yamumenye kuva mu 1977 no mu gihe yakoraga ubutumwa muri Diyosezi ya Nyundo.

Ati “Nahoze mbyumva mu buhamya nkumva bamvugiye ibintu tutabisezeranye, ndashingira mu buryo muzi kuva mu 1977 ni ukuvuga ko hashize imyaka 49, muzi mu bihe bibiri; igihe cya mbere ni ukumubonera kure nk’umwana muto kuko yahawe ubupadiri niga mu iseminari nto, hari n’imyaka yamaze akora ubutumwa bwe nkiba mu iseminari tukamubona turi abaseminari turi muri gahunda zacu ukabona ari umusaserdoti; igihagararo, uko areba, uko aseka, uko yakira abantu noneho umwihariko yakoze muri aka gace k’u Bugoyi gusa ngaho ku Kivumu, Busasamana na Gisenyi.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko ahawe ubupadiri mu 1990, bagize amahirwe yo gukorana ubutumwa ndetse bakabana imyaka 11 mu Iseminari Nto ya Nyundo.

Ati “Igihe cya kabiri; guhera mu 1990 mpawe ubupadiri twakoranye ubutumwa, nagize amahirwe adasanzwe yo kubana nawe imyaka 11 hano mu iseminari nto ya Nyundo yari Igisonga cy’umwepiskopi wa Nyiricyubahiro Musenyeri Alex Habiyambere, ashinzwe n’ubundi butumwa bwinshi cyane nanjye ndi umurezi mu iseminari nto ya Nyundo.”

Musenyeri Harolimana yavuze ko kuba barabanaga hafi byatumye arushaho kumenya imico n’imyitwarire ya Musenyeri Nsengumuremyi, ashimangira ko atigeze amutera icyugazi, ahubwo babanye mu bwisanzure nk’abantu basangiye ubuzima n’ubutumwa.

Yavuze kandi ko ibyumba byabo bakorareragamo byarebanaga, inshuro basohokaga buri wese yamenyaga mugenzi we ko agiye, yongeraho ko usibye gusangira ubuzima nk’umuntu mukuru Igisonga cy’umwepiskopi, Musenyeri Jean Marie Vianney atigeze amutera icyugazi kuko yumvaga yisanzuye n’ubwo babaga bari kumwe ndetse bakicarana ku meza iyo myaka 11 yose akicara iburyo bwe bagasangira akabisi n’agahiye.

Mu kumushimira ku buzima bwe n’umurage yasize, Musenyeri Harolimana yavuze ko Musenyeri Nsengumuremyi yari umuntu wakunze Imana, akayegurira ubuzima bwe bwose, akanarangwa n’ukwemera kugaragarira mu bwitange mu butumwa bwa Kiliziya no mu bikorwa by’urukundo, by’umwihariko afasha abakene n’abababaye.

Ati “Namubonyemo urugero rwiza rwabo Imana yigombye ntibagaramba, yakunze Imana ayegurira ubuzima bwe bwose akaba umusaserdoti w’imfura, yaranzwe n’ukwemera kugaragarira mu bwitange mu butumwa bwa Kiliziya no mu bikorwa by’urukundo byagaragariye bose cyane cyane abakene bazaga bamugana, abababaye bakeneye guhumurizwa, akaba yararanzwe no gukoresha neza impano zose Imana yamuhaye mu kwamamaza inkuru nziza y’agakiza no kugaragaza urukundo rw’Imana n’urw’abavandimwe akagira ukwihangana gukomeye mu byo yanyuzemo byose.”

Musenyeri Harolimana kandi yamushimiye ko yari umuntu warangwaga n’umucyo, urugwiro n’ubwiyoroshye, agasabana n’abantu b’ingeri zitandukanye, yaba abakuru cyangwa abato, abakene cyangwa abakire.

Yanavuze ko ari umuntu utari gusanga yijimye ahubwo yahoranaga umucyo ku mutima no ku mubiri, akarimba kandi akaberwa, akabanira abantu bose abakuru n’abato, abakene n’abakire, akaba indahemuka kandi akagira urugwiro.

Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi kandi yashimiwe kuba yararangwaga n’ubwiyoroshye, akagira ijambo rikwiye mu gihe gikwiye, akanagira inama nziza kandi akamenya kunyurwa no kwishimira ubuzima.

Ibi kandi Musenyeri Vincent Harolimana yavuze kuri Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi abihurizaho n’ubuhamya bw’abandi bamumenye bya hafi, barimo abapadiri bagenzi be, abihayimana, abavandimwe, inshuti, umuryango ndetse n’inzego bwite za Leta, bagaragaje ubuzima bwe, imico ye myiza yamuranze n’umurage asigiye Kiliziya ndetse n’igihugu.

Mu gusoza umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma, imbaga y’abakiristu, abapadiri, abihayimana, umuryango, abavandimwe, inshuti, inzego bwite za Leta ndetse n’abandi bantu batandukanye bamumenye cyangwa bakoranye na we, bamuherekeje kugira ngo bamushyingure mu irimbi rya Diyosezi ya Nyundo.

Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi Nyuma y’imyaka 75 y’ubuzima bwe ku isi harimo 49 y’ubusaserdoti mu rwego rw’abapadiri, akaba yari anamaze imyaka 25 ari Igisonga cy’abepiskopi babiri bayoboye Diyosezi ya Nyundo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose