‘’Yubile y’Abapalotini ni Yubile ya Arikidiyosezi ya Kigali, ’’ Karidinali Kambanda
Mu gihe Arikidiyosezi ya Kigali iri mu rugendo rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, Umuryango w’Ababikira b’Abapalotini watangije umwaka wo kwizihiza imyaka 50 umaze ugeze mu Rwanda, aho Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko izi Yubile zombi zifitanye isano ikomeye, kuko Abapalotini bari mu miryango y’abiyeguriye Imana yabaye ingabire ya mbere ikomeye Arikidiyosezi ya Kigali yakiriye ikimara gushingwa.
Yabitangarije muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti i Gikondo, ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, mu gitambo cya Misa yatangije ku mugaragaro umwaka wa Yubile y’imyaka 50 y’Umuryango w’Ababikira b’Abapalotini umaze ugeze mu Rwanda.
Abapalotini bageze mu Rwanda mu 1977, umwaka umwe gusa nyuma y’ishingwa rya Arikidiyosezi ya Kigali mu 1976.
Ahereye aha Karidinali Kambanda yabwiye Abapalotini ko gutangiza iyi Yubile mu gihe Arikidiyosezi ya Kigali na yo yizihiza imyaka 50 ari ikintu gifite igisobanuro cyihariye ku mateka y’iyi Arikidiyosezi.
Amateka ya Arikidiyosezi ya Kigali agaragaza ko yashinzwe ku wa 10 Mata 1976 na Papa Pawulo wa VI, ivanywe muri Arikidiyosezi ya Kabgayi, ndetse ikaba yaratangiye ifite paruwasi 17, harimo na Paruwasi ya Gikondo.
Karidinali Kambanda yavuze ko kuba Abapalotini barageze mu Rwanda mu mwaka wakurikiyeho, ari ingabire ikomeye ku Arikidiyosezi yari ikimara kuvuka.
Ati ‘’Mwinjiye muri Yubile y’imyaka 50 mugeze mu Rwanda, mukaba mwinjiye no muri Yubile y’imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe.’’
Yongeyeho ko uyu muryango ari imwe mu mbuto za mbere zikomeye z’abiyeguriye Imana zagaragaye muri Arikidiyosezi ya Kigali, bityo ko ari impamvu yo gushimira Imana.
Yagize ati ‘’Umuryango w’Abapalotini mwabaye ingabire ya Mbere y’umuryango w’abiyeguriye Imana, Arikidiyosezi ya Kigali ivutse. Kuba yarashinzwe mu 1976, mu 1977 mukaza ni ingabire ikomeye Arikidiyosezi ya Kigali ishimira Imana kandi yishimiye ari yo mpamvu Yubile yanyu ari Yubile yacu by’umwihariko.’’
Aya mateka agaragaza ko Abapalotini na Arikidiyosezi ya Kigali bagize urugendo rujyana kuva mu myaka ya mbere y’ishingwa ry’iyi Arikidiyosezi. Umuryango w’Ababikira b’Abapalotini watangiye ubutumwa bwawo mu Rwanda mu 1977, aho abamisiyoneri ba mbere b’Ababikira b’Abapalotini bageze mu Rwanda mu gihe cy’impeshyi y’uwo mwaka.
Kuva icyo gihe, ubutumwa bwabo bwagiye bwaguka, haba mu rwego rw’iyogezabutumwa ndetse no mu bikorwa bigamije gufasha abaturage. Amateka y’Umuryango agaragaza ko mu bice bakoreyemo ubutumwa harimo Gikongo, Masaka na Ruhango, aho bagize uruhare mu bikorwa by’ubuzima, gufasha abana bafite imirire mibi, kwita ku mfubyi n’abatishoboye, n’ibindi bikorwa.
I Gikondo ni ahantu hafite umwanya wihariye muri aya mateka, kuko ari ho Umuryango w’Abapalotini umaze imyaka myinshi ukorera ubutumwa, ndetse hakaba ari na ho hatangirijwe Yubile yabo y’imyaka 50 bageze mu Rwanda. Mu mateka ya Arikidiyosezi ya Kigali, Gikondo yari imwe muri paruwasi 17 iyi Arikidiyosezi yatangiranye mu 1976.
Karidinali Kambanda kandi yashimiye Abapalotini ku buryo bakomeje kwagura ubutumwa bwabo, atari muri Gikondo gusa, ahubwo no mu bindi bice by’igihugu, aho bagiye bagaba amashami n’ababikira bakomeza gukorera Kiliziya mu buryo butandukanye.
Ati ‘’Ni umusanzu ukomeye tubashimira nkabashimira ko n’ubwo mwahereye hano ariko turishimira ko mwagabye amashami no hirya no hino mu ma Diyosezi.’’
Gutangiza urugendo rwa Yubile y’imyaka 50 y’Abapalotini bageze mu Rwanda bibaye mu gihe Arikidiyosezi ya Kigali na yo iri mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe, mu rugendo rwatangiye ku mugaragaro ku wa 28 Ukuboza 2025 muri Paruwasi Sainte Famille, rukazasozwa ku wa 5 Ukuboza 2026. Insanganyamatsiko y’iyi Yubile igira iti “Urugo, igicumbi cy’Iyogezabutumwa n’amizero ya Kiliziya.”
Mu kwizihiza Yubile y’imyaka 50 y’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, Arkiyepiskopi wa Kigali na we yashimangiye ko iyi ari ingabire Kiliziya ikwiye kwakira no guteza imbere, kuko imiryango y’abiyeguriye Imana ari igice cy’ingenzi cy’ubutumwa bwa Kiliziya.
Niyo mpamvu Yubile y’Abapalotini ifite umwihariko, kuko ihurira n’amateka y’Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu ntangiriro zayo.
Ubutumwa bwa Karidinali Kambanda busobanura ko izi Yubile zitagomba kurebwa nk’ibirori bibiri bitandukanye, ahubwo ko ari amahirwe yo gushimira Imana ku rugendo Kiliziya yakoze, by’umwihariko ku ngabire z’abiyeguriye Imana bagiye bagira uruhare mu iyogezabutumwa.
Iyi Yubile kandi ni n’umwanya wo gushimira Imana ku mateka y’imyaka 50 ishize, ariko kandi ikaba n’umwanya wo kureba imbere no gukomeza kubaka Kiliziya ishingiye ku butumwa, ubuvandimwe, urukundo no gufasha abakene n’abanyantege nke.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.