Yubile y’imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali ishinzwe: muri Paruwasi ya Rulindo hahimbarijwe Batisimu n’Ubwigishwa
Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2026, muri Paruwasi ya Rulindo hahimbarijwe Yubile y’Isakaramentu rya Batisimu n’ubwigishwa mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe.
Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, akikijwe n’abapadiri batandukanye baturutse muma paruwasi atandukanye agize Arikidiyosezi ya Kigali
Mu nyigisho ye, Karidinali Kambanda yagarutse ku byishimirwa mu myaka 50 ishize Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, agaragaza ko harimo ubwigishwa n’Isakaramentu rya Batisimu. Yavuze ko iyo abantu bigishijwe Ijambo ry’Imana bamenya ko Imana ari Umubyeyi ubakunda urukundo ruhebuje, bigatuma bamenya ko ari abavandimwe bahujwe n’Imana Data, bityo Ijambo ry’Imana rikababumbira mu muryango w’abana b’Imana.
Yagize ati “Batisimu ni yo ngabire ya mbere itwinjiza mu muryango w’Imana ikaturemamo umuryango, ikaduhuza tukaba umuryango umwe. Nk’uko abantu bashyingirwa bagahuza imiryango ibiri itandukanye, bagashinga umuryango umwe, nina ko Batisimu ituremamo umuryango mugari w’Imana.”
Yakomeje asobanura ko Batisimu ari yo ikingura amarembo ku yandi masakaramentu, bityo bikaba ari imwe mu mpano zikomeye abakirisitu bashimira Imana.
Karidinali Kambanda yanagarutse ku rukundo Imana yakunze muntu, agira ati “Yezu Kristu yaje kugira ngo aduhishurire urukundo rw’Imana no gutangiza umuryango w’Imana, adusangiza ubuzima bwe burusha imbaraga urupfu, atugira abavandimwe. Nk’uko yafashe kamere muntu akaba umwe muri twe, nina ko yadusangije ubuzima bwe bw’ikuzo n’ubumana budahangarwa n’urupfu, kugira ngo natwe tuzabane na we iteka.”
Yongeyeho ko ubuzima n’ubumana Imana idusangiza binyuze muri Batisimu, aho tubatizwa mu izina rye, bitwinjiza mu muryango w’Imana tukaba abana bayo.
Yagize ati “Batisimu ni impano ikomeye dushimira Imana. Ni ukuvuka bundi bushya, ubuzima bushya bw’umuntu buba butangiye, n’umuryango w’Imana ukunguka. Nk’uko mu muryango w’abashakanye havuka umwana bigatuma umuryango waguka, ninako muri Batisimu havuka ubuzima bushya bugatuma umuryango w’Imana waguka.”
Yakomeje asobanura ko iyo umwana avutse ahita agira isano n’umuryango mugari, ku ruhande rwa se no ku rwa nyina, akagira abavandimwe n’abo bafitanye isano. Yabigereranyije na Batisimu, avuga ko umubyeyi wa Batisimu afasha uwabatijwe kwinjira mu muryango wa Kiliziya, aho agirana isano n’abandi bakirisitu, isano irenze iy’amaraso, kuko ari isano itwinjiza mu bugingo bw’iteka no hakurya y’urupfu.
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yagarutse no ku kamaro k’amategeko agenga umuryango w’Imana, avuga ko afasha abakiristu gusohoza ubutumwa bwabo no kugera ku ntego y’umukiro.
Yagize ati “Ayo mategeko ayobora umuntu mu bwigenge no mu rukundo, kuko urukundo ruhabanye n’agahato. Ayo mategeko tuyabonemo ayobora umuntu mu rukundo rw’Imana no mu bwigenge bw’abana bayo, aho kuyabona nk’amategeko akandamiza.”
Paruwasi ya Rulindo yahimbarijwemo Yubile y’Isakaramentu rya Batisimu n’ubwigishwa mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, niyo Mfura ya Arikidiyosezi ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1909.
Muri ibi birori kandi abakiristu basubiye mu masezerano ya Batisimu, hatangwa Isakaramentu rya Batisimu ku bana 52 ba Paruwasi ya Rulindo, biswe “abana ba Yubile” kubw’igihango bagiraye na Arikidiyosezi ya Kigali.
Ni mu gihe abamaze imyaka 25 na 50 mu bwigishwa nabo bashimiwe bahabwa impano y’urwibutso.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.