Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Zambia: Arkiyepiskopi Banda yaraye muri gereza nyuma yo gutanga ingwate, Abepiskopi Gatolika basaba ubutabera n’amahoro

Arkiyepiskopi Alick Banda uyobora Arkidiyosezi ya Lusaka muri Zambia, yaraye muri gereza ya Lusaka, izwi cyane ku izina rya Chimbokaila, nyuma y’uko imirimo yo kumurekura nyuma yo gutangwa ingwate itarangiriye ku gihe.

Zambia: Arkiyepiskopi Banda yaraye muri gereza nyuma yo gutanga ingwate, Abepiskopi Gatolika basaba ubutabera n’amahoro
Zambia: Arkiyepiskopi Banda yaraye muri gereza nyuma yo gutanga ingwate, Abepiskopi Gatolika basaba ubutabera n’amahoro

Ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2026, yari yatanze ingwate ingana na miliyoni 80 z’amakwacha ya Zambia, ni ukuvuga hafi ibihumbi bine na 108 by’amadolari ya Amerika, kugira ngo aburane ari hanze ya gereza.

Urukiko kandi rwategetse Arkiyepiskopi Banda gutanga ibyangombwa bye byose by’inzira, birimo pasiporo, mu gihe urubanza rwe ruzaba rugikomeje.

Nubwo yari yujuje ibisabwa kugira ngo arekurwe, inzego zishinzwe kurangiza ibisabwa by’ingwate zatinze kubirangiza, bituma Arkiyepiskopi Banda amara iryo joro muri gereza.

Arkiyepiskopi Banda yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Zambia, Drug Enforcement Commission (DEC), rufite no mu nshingano kurwanya iyezandonke n’ibyaha by’imari, aho rwatangaje ko ashinjwa gutunga imodoka ikekwa kuba yarakuwe mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro cya Zambia mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikirego aregwa gishingiye ku modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux y'ubururu, ifite nomero ALF 7734. DEC ivuga ko Arkiyepiskopi Banda yari afite iyo modoka hagati ya tariki ya 22 Mata 2021 na tariki ya 27 Ukuboza 2023.

Nk’uko ibisobanuro by’ikirego bibivuga, iyo modoka ngo yari yarabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikaba yarakomotse ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro cya Zambia, Zambia Revenue Authority (ZRA).

Ubwo ibirego byasomerwaga Arkiyepiskopi Banda imbere y’Urukiko rw’Abacamanza rwa Lusaka, yahakanye ibyo aregwa, avuga ko nta cyaha yakoze.

DEC ivuga ko iyo Toyota Hilux iri mu modoka zigera kuri 22 za ZRA iri gukora ipererezaho, kuko zikekwa kuba zaragurishijwe cyangwa zaratanzwe mu buryo butubahirije amategeko.

Urubanza rwa Arkiyepiskopi Banda biteganyijwe ko ruzongera gusubizwa imbere y’urukiko, aho hashobora gukorwa ikiganiro ku ntambwe ikurikiraho ndetse n’itangizwa ry’iburanisha.

Ifatwa rye ryateje impaka n’ibitekerezo bitandukanye mu baturage ba Zambia. Bamwe basabye ko abantu bakomeza gutuza, bakareka ubutabera bugakora akazi kabwo, kandi bakirinda amagambo ashobora gukaza umwuka muri iki kibazo.

Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Zambia (ZCCB) yatangaje ko ishyigikiye Arkiyepiskopi Banda, ubwo yitabaga Komisiyo ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge. Abepiskopi basabye ko mu gihe cy’ikorwa ry’iperereza n’iburanisha, hakurikizwa ubutabera, icyubahiro n’amategeko.

Mu itangazo ryasohotse ku wa 28 Nzeri, Abepiskopi Gatolika muri Zambia basabye kandi abakirisitu gukomeza gusengera Arkiyepiskopi Banda, uri mu bibazo by’amategeko.

Abepiskopi bavuze ko bubaha cyane umurimo w’ubushumba Arkiyepiskopi Banda amaze igihe akora, ndetse n’umuhate we mu gukorera Kiliziya n’igihugu.

Bagize bati “Muri iki gihe, twibukije inyigisho za Kiliziya zivuga ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo guhabwa ubutabera, kubahwa no gukorerwa ibiteganywa n’amategeko. Ni yo mpamvu dusaba abafite aho bahuriye n’iki kibazo bose gukomeza kubahiriza izo ndangagaciro, nta kubogama cyangwa gutera ubwoba.”

Abepiskopi kandi bashimiye ibyo bise ubuhamya rusange bwa Arkiyepiskopi Banda, bavuga ko yakomeje kuvugira abantu ubutwari no gusobanukirwa neza inshingano z’imyitwarire myiza, anibutsa abakirisitu n’abaturage muri rusange ko bose bafite inshingano zo kubaka umuryango urangwa n’ubunyangamugayo, ubumwe n’impuhwe.

Bakomeje bavuga ko ubuhamya bwe bukomeza ubushake bwabo bwo kurengera indangagaciro z’ubutabera n’amahoro muri Zambia, nubwo kuri ubu ari mu nzira y’ubutabera.

Abepiskopi bavuze kandi ko bakomeje kumusengera, basaba Imana kumuha imbaraga, umutuzo n’ubwenge muri iki gihe agomba gukurikiranwa n’ubutabera.

Abepiskopi bagaragaje icyizere ko uru rubanza rutazaca intege Kiliziya mu gukomeza guharanira ukuri n’ubutabera, ahubwo ko rushobora gutuma kurushaho gushimangira ubushake bwo gukorera icyiza rusange.

Mu gusoza, Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Zambia yasabye abakirisitu ndetse n’abandi bose bafite umutima wo gukorera igihugu gukomeza gutuza no gusengera amahoro n’ubumwe bya Zambia.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose