Kinyamateka
Kwamamaza
Km
Kinyamateka
Aheruka

Ababikira batatu b’Abadominikani b’Abogezabutumwa muri Afurika bakoze amasezerano

Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2026, muri Paruwasi ya Gihara yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo, habereye ibirori byo kwakira amasezerano y’ababikira batatu bo mu Muryango w’Ababikira b’Abadominikani b’Abogezabutumwa muri Afurika, aho babiri bakoze amasezerano ya mbere, naho umwe akora amasezerano ya burundu.

Ababikira batatu b’Abadominikani b’Abogezabutumwa muri Afurika bakoze amasezerano
Ababikira batatu b’Abadominikani b’Abogezabutumwa muri Afurika bakoze amasezerano

Amasezerano ya mbere yakozwe na Novisi Diane Ishimwe wo muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, Paruwasi ya Bungwe, na Novisi Jeanine Natukunda wo muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, Paruwasi ya Rushaki. Naho amasezerano ya burundu yakozwe na Mama Marie Chantal Uwamahoro wo muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, Paruwasi ya Rwamiko.

Novisi Diane Ishimwe na Novisi Jeanine Natukunda bakoze amasezerano ya mbere
Novisi Diane Ishimwe na Novisi Jeanine Natukunda bakoze amasezerano ya mbere

Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, ari kumwe na Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa na Musenyeri Servilien Nzakamwita wa Byumba uri mu kiruhuko cy'izabukuru
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa na Musenyeri Servilien Nzakamwita wa Byumba uri mu kiruhuko cy'izabukuru

Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko Kiliziya yateraniye hamwe kugira ngo yifatanye n’ababikira muri ibi byishimo byihariye by’umuhamagaro wabo.

Ati ‘’turifatanya n'ababikira b'Abadominikani bakira amasezerano; babiri barakora aya mbere, umwe arakora aya burundu, undi umwe arahimbaza yubile y'imyaka 25 y'urugendo yagendanye na Yezu Kristu.''

Musenyeri Balthazar yibukije abakoze amasezerano ko mbere y’uko bavuga “yego” ku Mana, ari Imana yabanje kubakunda kandi ikabahamagara kuyiyegurira.

Ati ‘’Bavandimwe, gusezerana kwanyu si igisubizo cyanyu mwenyine, ni igisubizo mugiye guha impano y'umuhamagaro Imana yabahaye, mbere yuko muvuga yego ku Mana, Imana niyo yabanje kubakunda irabahamagara. Amasezerano yo kwiyegurira Imana agomba kugaragarira mu gusenga, mu buryo twakira abatugana, no mu buryo dufasha abakene n'abandi bose barwaye, akagaragazwa no mu bikorwa bya buri munsi.’’

Yakomeje abasaba ko amasezerano bakoze azababere umusingi wo kwera imbuto nyinshi z’ubutagatifu, mu rukundo bakunda Kristu, Kiliziya n’abantu bose bazoherezwa kubagezaho Inkuru Nziza y’umukiro.

Ati ‘’ Aya masezerano azababere inzira yo kwera imbuto z’ubutungane urukundo mukunda Kristu muri Kiliziya n’urukundo mukunda abantu bose Nyagasani aboherezaho kugira ngo mubagezeho inkuru y’umukiro.’’

Yabibukije kandi ko nk’uko umuzabibu udashobora kwera imbuto utitaweho, n’ubuzima bw’umukirisitu ndetse n’ubw’uwiyeguriye Imana busaba guhora busukurwa kandi bwitabwaho.

Ati ‘’Ugomba gusukurirwa, gukonorerwa, ni nako bimeze mu buzima bw'umukirisitu.’’

Umwepiskopi yabasabye kujya basanga Yezu Kristu mu bihe byose by’ubuzima, yaba mu byishimo, mu bigeragezo cyangwa mu gihe ubutumwa busa n’ubutera umusaruro muke.

Ati ‘’Niwumva unaniwe usange kristu, nuhura n'ibigeragezo usange kristu, niwumva kubana n'abandi birimo kukugora bibwire kristu, niba ubutumwa utwaye busa naho nta mbuto butanga bimwereke niwumva ufite imbara n’ishyaka ushimire Kristu.''

Yashimangiye ko ubudahemuka bw’abakirisitu n’abiyeguriye Imana bukomoka ku budahemuka bwa Yezu Kristu.

Yasoje abasaba gukomeza kuba abakobwa b’abakungu n’abaragwa bahuzwa n’ubutumwa bwa Mutagatifu Dominiko, bakarangwa no gushinga imizi mu Ijambo ry’Imana, gusenga no gukomeza kwihugura kugira ngo babashe gusohoza neza ubutumwa bahawe.

Ati ‘’Mube abari bashinze imizi mu ijambo ry’Imana, ni mube abari bafata igihe cyo kuzirikana, abari batunzwe n'ukarisitiya, bakunda gushengerera Yezu kristu mu karisitiya, abakere kwiga buri munsi no kwihugura buri munsi, indahemuka, abari bahora biteguye kujya mu butumwa kuko basogongeye ku Mana bakumva baryohewe maze nabo bishimire gushyikiriza abandi ubwo buryohe bakuye ku Mana.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa arimo gutanga inyigisho
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa arimo gutanga inyigisho

Muri iyi Misa kandi, hanahimbajwe Yubile y’imyaka 25 ya Mama Beatha Mukamurama wo muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Paruwasi ya Ruyenzi, akaba yaranavuguruye isezerano rye.

Mama Beatha Mukamurama wahimbaje yubile y'imyaka 25
Mama Beatha Mukamurama wahimbaje yubile y'imyaka 25

Ibirori byitabiriwe n’inshuti, abavandimwe n’imiryango y’ababikira bakoze amasezerano, abapadiri batandukanye ndetse n’abakirisitu bari baje kubashyigikira no kwifatanya na bo muri uyu munsi w’ingenzi w’umuhamagaro wabo.

Abakiristu baje ari benshi gushyigikira ababikira
Abakiristu baje ari benshi gushyigikira ababikira
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yashyize umukono ku masezerano y'ababikira basezeranye
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yashyize umukono ku masezerano y'ababikira basezeranye
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Videwo

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose