Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abagera kuri 400 bitabiriye Ihuriro ry'ingo I Kabuga muri Arikidiyosezi ya Kigali

Kuva kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2022, kugera kuwa 20 Ugushyingo, abagera kuri 400 baturutse mu madiyosezi yose yo mu Rwanda, bitabiriye Ihuriro ry'ingo ririmo kubera I Kabuga muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Abagera kuri 400 bitabiriye Ihuriro ry'ingo I Kabuga muri Arikidiyosezi ya Kigali
Abagera kuri 400 bitabiriye Ihuriro ry'ingo I Kabuga muri Arikidiyosezi ya Kigali

Iri huriro ry'ingo ribaye ku rwego rw'igihugu ni ubwa mbere ribaye mu Rwanda rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti" urukundo rw'abagize urugo, umuhamagaro n'inzira y' ubutagatifu."

Umuhango wo gutangiza iri huriro ukaba witabiriwe na Myr Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa Mu Rwanda, Karidinali Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, Myr Anaclet Mwumvaneza Umwepiskopi wa Nyundo, Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri. Uyu muhango Kandi wanitabiriwe na Ministre w'uburinganire n'Iterambere ry'umuryango.

Mu batumiwe muri iri huriro baturutse mu madiyosezi yose harimo abapadiri bashinzwe umuryango muri buri Diyosezi n' Intumwa za buri Diyosezi ndetse n' imiryango itandukanye y' abihaye Imana n' imiryango ya Agisiyo Gatolika ifite aho ihuriye n' umuryango mu butumwa bwayo.

Mu ijambo ry'intumwa ya Papa mu Rwanda yishimiye kuba yaratumiwe muri iri huriro, kugira ngo tuzirikane ibyavuye mu ihuriro ry' ingo ku isi. Ati" nejejwe no kubona mushyira mu bikorwa imyanzuro yavuyemo." Yagarutse Kandi ku byifuzo bya Papa ku muryango aho asaba abagize umuryango kongera gukora urugendo rw' urukundo no gusangira ibyishimo by'umuryango. Kutagira ibindi bishyirwa imbere byabangamira urwo rukundo. Ati"Iyo Yezu ahamagaye adusaba kureba imbere kandi akatujya imbere kandi umukurikiye ntazakorwa n' ikimwaro. Umuhamagaro wo gushaka ni ubutwari.Guhora tujya mbere no mu bihe bikomeye, hagarara gitwari. Kiliziya yavutse ku muryango w' I Nazareth kandi ikaba igizwe n' umuryango".

Karidinali Kambanda mu butumwa yatanze yashimiye abateguye iri huriro rihuje n'icyifuzo cya Papa mu ibaruwa ye ya Gishuma " Amoris Letitia" aho adusaba gukora Iyogezabutumwa rihereye mu muryango kuko umuhamagaro wose uhera mu muryango.

Ijambo rya Minisitiri w'uburinganire n'Iterambere ry'umuryango, yashimye uruhare rwa Kiliziya mu kwita ku muryango. Yagarutse Kandi ku ngamba zikomeje gushyirwaho na Leta mu rwego rwo kubungabunga umuryango asaba abakristu kuzitabira.

Ati"Ni byiza ko twongera gutekereza ku muryango cyane cyane mu gutegura no guherekeza abifuza kurushinga. Ministeri yashyizeho umugoroba w'imiryango uba rimwe mu kwezi. Twibuke ko mu muryango harimo abana kandi batureberaho imyitwarire, turi ibitabo bifunguye abana bacu basomamo byinshi. Kiliziya rero na Leta Bose barahuza mu kwita ku muryango. Vision ihari ni ukubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. Uburere bw' abana ni inshingano z' ababyeyi bombi. Ubusinzi bukabije bwugarije Urubyiruko ndetse n' abakuze hatangijwe gahunda yo kwerekana ububi bw' inzoga kuko na byo biri mu bisenya ingo. Dukomeze gufatanya kubungabunga umuryango. Dukomeze kuba abarinzi b' ibyagezweho".

Kuri gahunda y'uyu munsi biteganyijwe ko nyuma y'ubutumwa butangiza Ihuriro, hakurikiraho ibiganiro bitatu mu masaha atandukanye nyuma hakazaho igitambo cya Misa, Impuhwe z'Imana, umwanya w'ibibazo n'ibitekerezo, gahunda igasozwa n'amatangazo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose