Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Komisiyo y’Urubyiruko yatangaje igihe Forumu y’igihugu y’urubyiruko izabera i Kabgayi mu mpeshyi ya 2022

Inteko rusange ya Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa ry’urubyiruko yabere i Kabgayi kuva kuwa 24 kugera kuwa 26 Werurwe 2022, yemeje ko Forumu y’urubyiruko izaba kuva kuwa 17 Kanama 2022 kugeza kuwa 21 Kanama 2022 ikazabera i Kabgayi nk’uko byari biteganijwe.

Komisiyo y’Urubyiruko yatangaje igihe Forumu y’igihugu y’urubyiruko izabera i Kabgayi mu mpeshyi ya 2022
Komisiyo y’Urubyiruko yatangaje igihe Forumu y’igihugu y’urubyiruko izabera i Kabgayi mu mpeshyi ya 2022

Mu gutangiza iyi nama, Musenyeri Servilien NZAKAMWITA Umushumba wa Diyosezi ya BYUMBA akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi Ishinzwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko, yagize ati “Turashimira Imana ko Covid-19 igenda itanga agahenge ku buryo noneho abantu bashobora guhura bagakora inama nk’iyi ng’iyi ihuje ba Padiri Omoniye b’urubyiruko muri diyosezi zose, abahagarariye urubyiruko ku rwego rwa buri diyosezi ndetse n’abahagarariye imiryango ya Agisiyo Gatolika, ngo barangize inshingano bahuriyeho. Ni umwanya rero mwiza wo gusubukura ibyo twari twarasubitse birimo na Forumu y’urubyiruko. Ikigamijwe cyo turakizi ni uguhuza urubyiruko, kuva mu bwigunge, basabane kandi bagire icyo biga ari mu byerekeye Iyobokamana, ari mu byerekeye umuhamagaro wabo kwiyegurira Imana cyangwa gushinga urugo, mbese kuruha ikizere cyo kubaho babigizemo uruhare.”

Iyi Forumu y’urubyiruko yakomeje gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 dore ko yaherukaga kuba mu mwaka wa 2019 aho yabereye muri Diyosezi ya Gikongoro.

Diyosezi ya Kabgayi ikaba itangaza ko irimo gukora ibishoboka kugira ngo iyi Forumu ibe yaba hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19. Bimwe mu byemezo byafashwe bigendanye n’izi ngamba ni uko Iyi Forumu izitabirwa n’urubyiruko 1000 ruzaba rugabanyije mu madiyosezi mu buryo bukuriki: Diyosezi ya Kabgayi izahagararirwa n’urubyiruko 150; Diyosezi ya Nyundo ihagararirwe na 180; Diyosezi ya Gikongoro ihagararirwe na 100; Naho andi madiyosezi yose ahagararirwe na 90. Biteganyijwe kandi ko urubyiruko rwose ruzitabira iyi Forumu ruzacumbikirwa mu kigo cy’ishuri kizemezwa na Diyosezi, aho gucumbika mu miryango nk’uko byari bimenyerewe muri Forumu z’urubyiruko. Iki kigo akaba ari na cyo kizaberamo izindi gahunda z’ibiganiro, amasengesho, imyidagaduro n’ibindi bikorwa muri Forumu y’urubyiruko.

Mu rwego kandi rwo kugira ngo iyi Forumu izagende neza, biteganyijwe ko buri wese mu rubyiruko ruzitabira azatanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi 20.

Forumu y’urubyiruko igiye kuba ku nshuro ya 19 ikazaba ifite insanganyamatsiko igiri iti “Haguruka kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye” (Intu 26,16).

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose