Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakarisimatike barenga 300 batangiye amahugurwa ku kubohoka no gusabira abarwayi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, muri Paruwasi ya Mutagatifu Yohani Bosco Kicukiro, hatangijwe amahugurwa y'abakarisimatike barenga 300 baturutse hirya no hino mu gihugu. Ni amahugurwa yiminsi itanu agamije kubigisha iyogezabutumwa ryo kubohoka no gusabira abarwayi hifashishijwe imfunguzo eshanu arizo: Kwicuza icyaha no guhamya, Gusaba imbabazi no gutanga imbabazi, Kwanga ikibi no gutandukana nacyo , Gutegeka mu Izina rya Yezu, no Kwakira umugisha w'Imana.

Abakarisimatike barenga 300 batangiye amahugurwa ku kubohoka no gusabira abarwayi
Abakarisimatike barenga 300 batangiye amahugurwa ku kubohoka no gusabira abarwayi

Aya mahugurwa yatangijwe n'igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Ntivuguruzwa Jean Pierre, Omoniye w'abakarisimatike muri Arkidiyosezi ya Kigali.Mu nyigisho ye, Padiri Ntivuguruzwa yibukije abakarisimatike ko nta mwana w'Imana utsindwa, abasaba kwiyumvamo imbaraga ziva ku Mana.

Ati" Nta mwana w'Imana ujya utsindwa. Niba waratsinzwe, ntabwo Imana yatsinzwe. Imana idukunda by'ukuri, ikindi kandi ntacyo dupfana na Satani. Roho Mutagatifu abe ari we utuyobora, natwe duhore duca bugufi.”

Padiri Jean Pierre yabasabye abakarisimatike kandi kwihanganira ibigeragezo no gukomeza ukwizera mu bihe byose.

Nyuma ya Misa, abakarisimatike bakomereje ibiganiro muri Salle ya Paruwasi, aho bakiriye abigisha baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bazabafasha kubahugura kuri izi mfunguzo 5 zo kubohoka no gusabira abarwayi. Abo banyamrika ni Lloyd Greenhaw n’umufasha we Nancy, Tom Hornacek na Rachel Herbeck.

Mu nyigisho yabo, aba banyamerika basobanuye uburyo bwo gukoresha imfunguzo eshanu mu gusabira abarwayi no gufasha abantu kubohoka mu buryo bwa Roho Mutagatifu. Lloyd Greenhaw, umaze imyaka 60 ari kumwe n'umugore we Nancy, yashishikarije abakarisimatike kwizera ijambo ry'Imana no gukurikira umugambi wayo.

Ati “Imana irimo irakubwira ngo ntabwo ari wowe wampisemo ni njyewe waguhisemo, Ukurikira umugambi wayo bizana amahoro n'umukiro kuko Roho Mutagatifu ahora ari kumwe natwe.”

Nancy Greenhaw, mu buhamya bwe bwafashije benshi, yibukije abakarisimatike ko Yezu ahari kandi akiza, yifashisha urugero rw’uburyo Imana yamukijije kanseri nyuma y'imyaka yibigeragezo n'amasengesho.

Ati" Nigeze kurwara kanseri ndaremba cyane, ariko nizeye Imana nyisaba gukira. Uyu munsi ndashima ko Imana yankijije. Yezu aracyakiza kandi aracyakora ibitangaza.” Yaboneyeho kubafasha gusobanukirwa n’izi mfunguzo 5 avuga ko urufunguzo rwa mbere ari ukwicuza icyaha no guhamya, naho urwa kabiri rukaba gusaba imbabazi no kubabarira.

Ati "Kubabarira ni icyemezo umuntu afata, si amarangamutima. Iyo utabashije kubabarira, Imana iguhagarikira imigisha.” Yakomereje ku rufunguzo rwa gatatu ari rwo kwanga ikibi no kuguhagarika mu Izina rya Yezu, urwa kane rukaba gutegeka mu Izina rya Yezu, naho urwa gatanu ari kwakira umugisha w'Imana.

Nancy yongeye kubibutsa ko izi mfunguzo zidufasha kwegerana n'Imana no gufasha abandi kubona umukiro.Ati "Muri Amerika abantu benshi basohoka muri Kiliziya Gatolika bashaka kubohoka, batabizi ko ubwo bubasha buhari muri Kiliziya. Namwe mufite inshingano yo kubafasha kumenya ko Yezu akiza.”

Abitabiriye amahugurwa bavuze ko bashimishijwe no kwigishwa imfunguzo z'ububohorwe, bameza ko zizabafasha mu butumwa bwabo bwo gusabira abarwayi no kubohora imitima.

Rose Uwimana Umukarisimatike muri Paruwasi Regina Pacis yagize ati ‘’aya mahugurwa aje ari igisubizo kuko azadufasha mu butumwa bwacu bwo gufasha abavandimwe bacu.Burya kwiga ni uguhozaho, na none muri uru rugendo turimo rwo kubohoka ntabwo ari ikintu wavuga ngo ndabizi ndabyujuje, hari ikintu wunguka iyo wigishwa. Hari ibyo twigishijwe bijyanye na Roho mbi kuzirukana, dushobora kuba twari dufite uburyo tubyumva, ariko abantu bagenda bahuza ibyo bazi bakongeraho n’ibyo bize kugira ngo ubutumwa bugende neza.’’

Mwiseneza Emmanuel nawe yunze murya mugenzi we avuga ko aya mahugurwa bayitezemo kumenya no kungukiramo byinshi. Ati "Hari igihe umuntu abaho mu buzima akabona ibintu bimugoye akabaho mu bwigunge, ntabashe gusobanukirwa ariko izi mfunguzo 5 zigiye kudufasha kurushaho gusobanukirwa ibijyanye n’ibikomere byo kumutima, bityo tumenye uburyo umuntu yabikira."

Aya mahugurwa yo kubohoka no gusabira abarwayi azasozwa kuwa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, aho abakarisimatike bazasangira ubuhamya n'ibyiza byavuye mu gihe cy'iminsi itanu y'amasengesho, inyigisho n'ibiganiro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose