Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Uwumukiza yasabye abakarisimatike kwirinda ababayobya biyitirira Kiliziya Gatolika

Ibi yabigarutseho mu Isengesho ry'Ubumwe bw'Abakarisimatike ba Arikidiyosezi ya Kigali, ryabereye ku ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe i Kabuga, kuri uyu wa 6 Kamena 2026.

Myr Uwumukiza yasabye abakarisimatike kwirinda ababayobya biyitirira Kiliziya Gatolika
Myr Uwumukiza yasabye abakarisimatike kwirinda ababayobya biyitirira Kiliziya Gatolika

Mu butumwa yabagejejeho, Myr Casimir Uwumukiza, Igisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali, yasabye Abakarisimatika kwirinda abiyambika umwambaro wa Kiliziya bagakora ibikorwa bihabanye n'amatwara yayo n'inyigisho zayo.

Yagize ati"Ntihakagire ubayobya abatwara mu bikorwa bitwitirirwa ariko binyuranye n'ukwemera, imyitwarire ndetse n'ibituranga. Muri iyi minsi abo bantu baradutse cyane, aho bashyira inyigisho ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi bakayobya abantu. Kiliziya ifite uko ikora, abo bantu rero mujye mubima amatwi, mukomeze mube umwe na yo kandi mwitware nk'abana ba Kiliziya."

Myr Casimir yakomeje agaragaza ko Kiliziya ifite imyitwarire n'imikorere ihamye iyiranga asaba abakristu kurinda indangagaciro zayo no kuba umuhamya wa Kristu aho ari hose aho gutera urujijo abamubona.

Yagaragaje ko hari igihe ibikorwa by'abantu ku giti cyabo bishobora kwitirirwa Kiliziya yose, bityo asaba abakirisitu kurangwa n'ubunyangamugayo, ukuri n'urukundo kugira ngo bakomeze kuba urumuri rw'isi nk'uko Ivanjili ibibasaba.

Padiri Jean Pierre Ntivuguruzwa, Omoniye wa Karisimatike muri Arikidiyosezi ya Kigali, mu butumwa yatanze, yibukije urubyiruko n'abandi bakirisitu ko kuba umu-gatolika atari ukwambara ibimenyetso bya Kiliziya gusa cyangwa kwiyita umukirisitu, ahubwo ari ukubaho mu ndangagaciro zayo mu buzima bwa buri munsi.

Yaburiye abantu bakoresha izina rya Kiliziya mu nyungu zabo bwite cyangwa bagakora ibikorwa bihabanye n'inyigisho zayo, avuga ko ibyo byangiza ubuhamya bwa benshi ndetse bikayobya n'abashaka kumenya ukuri aho ahera abakora ibyo bikorwa kubireka no kugendera ku buyobozi bwa Kiliziya.

Ati"Icyo mbasaba ni uguca bugufi, bakaza tukabasabira kandi tukabaramburaho ibiganza kugira ngo umuco wo kwiyoroshya no guca bugufi urusheho kubaranga, ndetse bagendere ku buyobozi bwa Kiliziya."

Muri Arikidiyosezi ya Kigali ni ho haherutse kwivugwa ikibazo cy'itsinda ryiyise "Abatowe" ryagaragaza ko rikorera muri Kiliziya Gatolika ariko rikora ibintu bidahuje n'ukwemera kwa Kiliziya kandi byateye urujijo abakristu.

Mu nteko rusange ya 178, Abepiskopi baburiye abakristu babasaba gushishoza no kwirinda ababayobya biyitirira Kiliziya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose