Karidinali Kambanda yagaragaje ko imyaka 120 yo gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu yatanze umusaruro ufatika
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko Icyumweru cyo Gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu kimaze imyaka isaga 120 gitangijwe cyatanze umusaruro ufatika mu kubaka Ubumwe n’ubufatanye hagati y’amatorero na Kiliziya.
Yabigarutseho mu butumwa bwe basomeye Abakiristu bitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cyo gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu, wabereye muri EAR Diyosezi ya Byumba kuwa 25 Mutarama 2025, busomwe na Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Karidinali Kambanda yavuze ko iki gikorwa cyatangijwe hagamijwe gushyigikirana mu byo abemera bahuriyeho, no kwimakaza ubwubahane mu byo batandukaniyeho, mu nyungu zo kubaka Umuryango w’Imana utarangwamo amacakubiri n’umwiryane. Ndetse agaragaza ko uko imyaka yagiye ishira, habayeho intambwe igaragara mu mibanire y’amatorero, aho ubu hagaragara ukuzuzanya n’ubufatanye burushijeho.
Yagize ati “Iki gikorwa kimaze imyaka irenga 120 cyatangijwe hagamijwe gushyigikirana mu byo duhuriraho, tunazirikana ko ubwubahane ari ingenzi ku byo tutumvikanaho, bityo tukubaka Umuryango w’Imana ushingiye ku bumwe.”
Karidinali Kambanda yagaragaje ko byinshi mu bitandukanya abemera bishingira ku miterere y’amatorero, aho basengera cyangwa aho bavuka, ibintu yavuze ko bidakwiye guhabwa agaciro kenshi kuko bishobora guteza amacakubiri adafite akamaro ku buzima bw’umukiristu.
Yanashimiye ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda bushyigikira indangagaciro y’ubumwe bw’Abanyarwanda, avuga ko iyo miyoborere myiza itanga urugero rwiza rw’uko n’Abemera Kristu bakwiye gushyira hamwe bagafatanya mu kubaka igihugu n’Itorero ridacikamo ibice.
Yagize ati “Ntabwo ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu bwahitamo umurongo mwiza wo gushyira abanyarwanda hamwe ngo twebwe abakiristu abe ari twe turyana n’abadasenga basabwa kunga Ubumwe. Twebwe dufite itegeko ry’Imana ribidusaba tukagira n’igihugu kibidushishikariza, bityo rero dufatanye icyo ufite ntafite biduhindukire imbaraga zo kubaka ibyiza dufite aho kubishingiraho ngo dutandukane.’’
Mu gusoza ubutumwa bwe, Karidinali Kambanda yibukije ko hakiri Abakiristu benshi batabasha gusengera hamwe kubera insengero zabo na Kiliziya zigifunze, asaba inzego bireba gukomeza kubafasha kugira ngo icyo kibazo gikemuke.
Karidinali Kambanda kandi yanasabye amatorero na Kiliziya gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije Ubumwe bw’Abemera, agaragaza ko ubwo bumwe ari bwo shingiro ry’iterambere n’ubuhamya bwiza bw’ukwemera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.