Urugendo rw’imyaka 50 y’Ubwigishwa muri Arikidiyosezi ya Kigali
Mu birori byo kwizihiza Yubile y’Isakaramentu rya Batisimu n’Ubwigishwa mu myaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, byabereye muri Paruwasi ya Rulindo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2026, Padiri Anastase Nzabonimana, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kabuga akaba anashinzwe ubwigishwa muri Arikidiyosezi ya Kigali, yagarutse ku mateka y’Ubwigishwa, agaragaza aho bwavuye n’aho bugeze muri iyi myaka 50 ishize.
Mu ijambo rye, Padiri Nzabonimana yagaragaje ko Isakaramentu rya Batisimu rifitanye isano ikomeye n’umukateshiste. Yagize ati “Batisimu ibyara abakateshiste, na bo bakaganisha abantu ku iriba rya Batisimu.”
Yakomeje asobanura ko kuva Arikidiyosezi ya Kigali yashingwa mu mwaka wa 1976, Ubwigishwa bwakorwaga mu buryo butandukanye, ariko bwahuye n’ibihe bikomeye cyane hagati y’umwaka wa 1994 na 2009.
Yagize ati “Muri iyo myaka nta buryo na bumwe bwariho bwo guhuriza hamwe ubwigishwa mu maparuwasi yose. Buri paruwasi yirwanagaho uko ishoboye, dore ko n’abapadiri bari bakiri bake. Icyo gihe nta bitabo bya Katesheze byari bihari, kandi ahenshi nta mihango y’abigishwa yatangwaga, nubwo amasakaramentu yo yatangwaga.”
Padiri Nzabonimana yongeyeho ko no gutoranya abigishwa byasaga n’aho bitagikorwa mu buryo bufatika. Nta rwego rwihariye rwari rushinzwe gukurikirana abakateshiste n’imigendekere y’Ubwigishwa, kandi abakateshiste bari bake ugereranyije n’abigishwa bagendaga biyongera uko imyaka yagendaga ishira.
Yasobanuye ko kenshi wasangaga umukateshiste umwe kuri santarali akurikirana abigishwa benshi baturutse mu bice bitandukanye, bigatuma kubakurikirana no kureba uko ijambo ry’Imana ribacengera mu mibereho yabo bitoroha.
Ibi byatumye mu mwaka wa 2001 hatangira gutekerezwa uburyo bushya bwo kunoza Ubwigishwa, aho byifujwe ko abigishwa bakwitabwaho n’ikoraniro ryose ry’abakirisitu, guhera mu rugo bagashyigikirwa mu muryangoremezo, bagakurikiranwa mu mpuzamiryangoremezo, ndetse hagashyirwaho n’ibiro ku rwego rwa Diyosezi no mu turere tw’Iyogezabutumwa bishinzwe gukurikirana Ubwigishwa. Ubu buryo bwatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2009.
Padiri Nzabonimana yavuze ko kuri ubu abigishwa bakuru bigishirizwa kuri santarali no kuri paruwasi zabo, mu gihe abigishwa bo mu mashuri abanza bigira mu ngo za Betaniya no mu mpuzamiryangoremezo, aho bakurikiranwa n’abakateshiste babari hafi kandi baturanye na bo.
Yagaragaje ko ubu buryo bwatumye ababyeyi bishimira ko abana babo bigira hafi yabo kandi bagakurikirwa neza, bituma umubare w’abigishwa, abakateshiste n’ingo za Betaniya ugenda wiyongera uko Ubwigishwa bwarushagaho kunozwa.
Nubwo bimeze bityo, Padiri Nzabonimana yavuze ko urugendo rukiri rurerure, ariko ko ibibazo bahura na byo bibafasha kurushaho gutera intambwe. Yagaragaje ko ubu hatangiye no kwitabwaho by’umwihariko ingo z’abakateshiste n’ingo za Betaniya, hagamijwe ko ziba ingo zihimbaza Imana kandi zibereye urugero abandi.
Yagize ati “Turizera ko, ku bufasha bw’Imana, izi ngo zizakomeza kuba igicumbi cy’iyogezabutumwa n’amizero ya Kiliziya, abakateshiste bagakomeza kwishimira ubutumwa bwabo, bashingiye kuri Kristu uri rwagati muri twe, we uzaduhesha ikuzo twizeye.”
Ubuyobozi bw’Ibiro bya Arikidiyosezi ya Kigali bishinzwe Ubwigishwa bwatangaje ko mu mwaka wa 2009 abigishwa bari 56,000, ubu bakaba bageze ku 67,000. Ingo za Betaniya zirenga 6,600, naho ingo z’abakateshiste zirenga 7,700, bikagaragaza intambwe igaragara imaze guterwa mu guteza imbere Ubwigishwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.