Amateka y’ishuri ry’urubyiruko ryigisha Bibiliya muri Arikidiyosezi ya Kigali n’ibyigirwamo
Yagarutsweho na Padiri Joseph Gwiza, Umuyobozi w’Ishuri ry’Urubyiruko ryigisha Bibiliya ryitiriwe Mutagatifu Luka (Saint Lukas), mu muhango wo gusoza icyiciro cya kane 2025-2026 cy’abanyeshuri 95 barangije amasomo yabo neza bagahabwa impamyabumenyi, hanatangizwa icyiciro gishya cya 2026–2027.
Ni mu muhango wabaye ku wa 19 Kamena 2026, wayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, wanitabiriwe kandi n’ababyeyi baje gushyigikira abana babo, abihayimana mu ngeri zitandukanye n’abapadiri bashinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko muma Paruwasi atandukanye kugeza ku rwego rw’igihugu.
Agaragaza uko iri shuri ryagiye rikura kuva ryatangira Padiri Joseph Gwiza, Umuyobozi w’Ishuri ry’Urubyiruko ryigisha Bibiliya ryitiriwe Mutagatifu Luka yagize ati “Mu mwaka wa 2022-2023 mu cyiciro cya mbere hasoje abanyeshuri 30, mu cyiciro cya kabiri mu mwaka wa 2023-2024 hasoje abanyeshuri 50. Mu mwaka wa 2024-2025 hasoje abanyeshuri 70. Mu mwaka wa 2025-2026 hasoje abanyeshuri 95.”
Yanagaragaje amasomo yigishwa muri iri shuri, avuga ko abanyeshuri bigira muri Paruwasi ya Kicukiro, aho batangirira ku musogongero wa Bibiliya. Nyuma bakiga amateka y’umuryango wa Israheli, ibyo yagereranyije no gusiza ikibanza kugira ngo basobanukirwe aho baturutse n’aho bagana.
Iri somo rikurikirwa n’uburyo bwo gusenga hifashishijwe Ijambo ry’Imana. Nyuma yaryo, abanyeshuri bakiga ibitabo bitandukanye birimo igitabo cy’amateka cyitiriwe Musa, ibitabo by’amateka, ibitabo by’ibisigo n’ubuhanga, Zaburi, ibitabo by’abahanuzi, Amavanjiri, igitabo cy’ibyanditswe n’intumwa, amabaruwa ya Pawulo Mutagatifu, amabaruwa ya Gishumba nk’ibaruwa yandikiwe Abahebureyi, biga kandi amabaruwa Gatolika ndetse n’Igitabo cy’Ibyahishuwe.
Padiri Gwiza yakomeje avuga ko iyo abanyeshuri basoje kwiga Isezerano rya Kera, bajya mu rugendo-shuri no mu mwiherero i Nyarushishi, bagamije gushimangira no gutsindagira ibyo bize.
Nyuma y’uru rugendo, abanyeshuri bahabwa umukoro wo gukora ubushakashatsi no kwandika igitabo, banitegura kuzakimurika (Defense).
Ati “Kuva icyo gihe batangira kwandika bakora n’ubushakashatsi kuri Bibiliya hanyuma bagatanga umukoro wabo bagakosorwa, buri wese akaza gukora Defense y’ibyo yanditse.”
Padiri Gwiza yavuze kandi ko kugira ngo iri shuri rikomeze gutera imbere, hakenewe abaterankunga barifasha kubona ibikoresho n’ubushobozi bikenewe mu myigishirize.
Ati “ Turifuza kubona uburyo bwo gufasha abarimu bitanga kubona itike, kugura projector, smart board yasimbura uburyo bwo kwandika busanzwe, gukora impamyabumenyi zinoze ku banyeshuri barangije, ndetse no kubona ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze byakwifashishwa igihe umunyeshuri yagira ikibazo cy’uburwayi mu gihe cy’amasomo. “
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kurushaho gutuma iri shuri rikomera ndetse rigakomeza gutera imbere bifuza ko hawshyiraho amashami y’iri shuri muri za paruwasi zitandukanye cyangwa se hagashyirwaho uburyo bwo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga. Yanagaragaje ko hanateganywa amasomo ya nimugoroba kugira ngo afashe abafite imbogamizi zitandukanye zituma batabasha kwitabira amasomo ku manywa.
Ubuyobozi bw’iri shuri butangaza ko umusaruro waryo ugaragarira mu kuba urubyiruko rwarirangijemo rwinshi rukora inshingano zitandukanye mu Kiliziya. Muri bo harimo abakateshisiti, abasomyi b’Ijambo ry’Imana, abagabuzi ba Ukarisitiya ndetse n’abakora izindi serivisi zitandukanye zifasha abakristu mu mibereho y’ukwemera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.