Ni nde uzabazwa amakosa azakorwa na A.I
Ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano rikomeje kwibazwaho n'abatari bake cyane cyane nyuma y'aho hazamutse amajwi menshi agaragaza ko iri koranabuhanga rifite ingaruka zikomeye zirimo no kuba ryazatsemba inyoko muntu mu myaka icumi iri imbere.
Ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano rikomeje kutavugwaho rumwe n'abantu b'ingeri zinyuranye. Mu gihe bamwe baribonamo igisubizo cy'ibibazo by'ingutu bishingiye ku bushobozi buke bwa muntu mu gukora ibintu bimwe na bimwe.
Muri iki gihe iri koranabuhanga rigenda rifata indi ntera ari na ko abantu batandukanye badahwema kugaragaza amakenga ku mikorere yaryo usanga abaritekereje barashatse kuriha ubushobozi bwo kwigenga no kwikoresha ibintu bavuga ko bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku kiremwa muntu.
Kiliziya Gatolika yafashe iya mbere igaragaza ko ubu buvumbuzi bukwiye kwitonderwa
Mu ibaruwa "Magnifica Humanitas" yatangajwe na Papa Lewo XIV, yagereranyije ubwenge buhangano n'inkuru iri mu byanditswe bitagatifu y'Umunara wa Babeli, aho abantu bashatse kwisumbukuruza ngo bashyikire Imana.
Papa Lewo XIV avuga ko mu byo abantu bubaka byose bakeneye kurangwa n'ubushishozi, bakabikora mu nyungu z'ikiremwa muntu kandi bikanayoborwa na we ndetse bakabikorana ubwiyoroshye bazirikana ko Imana isumba ibikorwa bya muntu byose.
Nyuma yo kugaragaza ko AI atari igikoresho nk'ibindi, ahubwo cyahawe ubushobozi bwo guhitamo, gufata ibyemezo ku buzima bw'abantu, Papa Lewo XIV avuga ko ari ngombwa kwibaza no ku wabazwa ibyago byakururwa n'iri koranabuhanga.
Ati"Kugira ngo AI igirire abantu akamaro, birakenewe ko hagaragazwa uruhande rushobora kuryozwa amakosa yayo, baba abayikora cyangwa abayikoresha. Ikigaragara ni uko imikorere yayo yuzuyemo ubwiru, bikaba bigora kumenya ukore iki na kiriya n'impamvu abikora, bigatuma utamenya uwaryozwa amakosa yaturuka kuri iri koranabuhanga."
Papa Lewo XIV akomeza avuga ko ari yo mpamvu hakenewe ukwiye kuryozwa amakosa yakorwa n'ubwenge bukorano byaba na ngo mbwa akishyura ingaruka bwaba bwateje.
Nyuma y'inama yahuje abayobozi b'ibigo byakataje mu ikorwa rya AI, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yabajijwe ikibazo cy'urebwa n'ingaruka zaterwa na AI, nyamara we asa n'ukirengagije ahubwo agaragaza ko abashakashatsi mu bya AI barimo gukora akazi gakomeye kandi ko bashyize umukono ku masezerano avuga ku mikorere y'iri koranabuhanga.
Nyamara ibi ntibivanaho impungenge z'abakomeje kwibaza uko Ubwenge n'umuntu yananiwe gukoresha neza mu nyungu ze no mu mugambi w'Imana, Imashini noneho ari yo izabushobora kubukoresha neza.
Umunyarwanda yaragize ati ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose. Ubwenge koko ni bwiza ariko imikorere yabwo n'imikoreshereze yabwo ni inshingano ikomeye. Ni byiza kugira ubwenge, ariko ni n'inshingano kuko ufite ubwenge anabazwa ibyo yahisemo akoresheje ubwenge bwe cyangwa yirenagije kubukoresha.
AI Twaba se tuzajya tuyibona mu nkiko mu minsi iri imbere cyangwa hazagorwa shebuja
Ikibazo cy'amategeko n'imikorere ya AI ni kimwe mu bigomba kwitabwaho mu bihe bya vuba, kugira ngo hamenyekane uzajya aryoza amanyanga n'amakosa yakozwe na AI.
Twari dusanzwe tumenyereye amategeko ahana abantu na yo akabaza kureba ko ubwenge bwabo bukora neza. Ahana AI na yo rero agomba gutekerezwa cyangwa hakanasuzumwa abarimo kuyikora, kugira ngo hato bitazarangira habuze ufatwa ngo abazwe ibyakwangizwa n'iri koranabuhanga.

Amamariza hano
Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka
Advertise here
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.