Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Uwababwiye ngo muzitwe “papa” na “mama” ni nde? Ejo bazanakwita “LE PAPE”: Ibyo Musenyeri Tadeyo yari yaravuze byigaragaje nyuma y’imyaka 13

“Uwababwiye ngo muzitwe “papa” na “mama” ni nde? Ejo bazanakwita na “Le Pape.” Aya ni amagambo yavuzwe na Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, ubwo yari Arikiyepiskopi wa Kigali, ubwo yari mu Nama ya Arikidiyosezi yigaga ku kibazo cy’itsinda ryiyita “Abatowe” tariki12 Gashyantare 2013.

“Uwababwiye ngo muzitwe “papa” na “mama” ni nde? Ejo bazanakwita “LE PAPE”: Ibyo Musenyeri Tadeyo yari yaravuze byigaragaje nyuma y’imyaka 13
“Uwababwiye ngo muzitwe “papa” na “mama” ni nde? Ejo bazanakwita “LE PAPE”: Ibyo Musenyeri Tadeyo yari yaravuze byigaragaje nyuma y’imyaka 13

Muri iyi nama, Arikidiyosezi ya Kigali yagaragarije aba biyita “Abatowe” ko imikorere yabo idahuye n’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika ndetse ko ahubwo ibangamiye bikomeye ubumwe bwa Kiliziya nk’ihame Kiliziya yubakiyeho.

Mu bibazo byagaragajwe, harimo n’ibirebana n’inyito, uhereye ku nyito y’iri tsinda ubwaryo ndetse n’amazina ahabwa abayobozi baryo. Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa avuga ku nyito bakoresha ku bayobozi b’iri tsinda yaragize ati “Uwababwiye ngo muzitwe “papa” na “mama” ni nde? Ejo bazanakwita na “Le Pape”! Mureke gukoresha iyo nyito “papa” na “mama” hagati yanyu n’imbere y’abandi bakristu, kuko bitera urujijo.”

Ubusanzwe muri iri tsinda, umuyobozi waryo yitwa “Papa” bisobanuye “Umubyeyi w’umugabo” cyangwa “Father” mu rurimi rw’icyongereza. Ubwo uwahawe iri zina ry’ubuyobozi bw’iri tsinda, ari we Bwana Faustin Harerimana, yasobanuraga inkomoko yaryo yavuze ko aya mazina bayakomora ku byo bita amabonekerwa, aho bavuga ko Imana yasabye ko Faustin uyobora iri tsinda aba “Umubyeyi w’Umugabo” ari cyo abagize itsinde bise “Papa” naho uhagarariye abagore akitwa “Mama”, bisobanuye umubyeyi w’umugore.

Ubwo abakuriye iri tsinda bahuraga n’ubuyobozi bwa Arikidiyosezi ya Kigali, Myr Tadeyo yabihanangirije abasaba kureka aya mazina kuko yatera urujijo mu bakristu.

Ibyo Musenyeri Tadeyo yavugaga mu myaka 13 ishize ni byo byaje no kuba muri iyi minsi, ubwo hagaragaraga inkuru y’iyimikwa ry’uwitwa “papa” ni ukuvuga “Umubyeyi w’umugabo” maze ababonye iby’iyi nkuru bakiyumvira “PAPA”, nk’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi, bakayisakaza hose bavuga ko hatowe “PAPA” w’umunyarwanda.

Uretse kureka iyi nyito, Myr Tadeyo yari yanababujije gukoresha n’Izina “Abatowe” ubwaryo kuko risanzwe rikoreshwa mu Isakaramentu rya Batisimu bavuga abagiye guhabwa batisimu ndetse iri Jambo rikaba rinakoreshwa mu kuvuga abazagira umwanya mu ngoma y’ijuru mu mpera z‘ibihe. Aha Kiliziya ikaba yarabasabye kwirinda aya magambo yose atera urujijo niba bifuza gukomeza gukora nk’itsinda ry’abasenga nk’andi yose yemewe muri Kiliziya Gatolika.

Uretse ibi bibazo birebana n’inyito zikoreshwa kuri iri tsinda, Arikidiyosezi ya Kigali, igaragaza ko iri tsinda rigaragaramo ibindi bibazo byinshi bihabanye n’ukwemera gatolika nk’uko abagize iri tsinda ubwabo barigaragarijwe.

Muri ibyo bibazo harimo kubakira imyemerere yabo ku mabonekerwa atemewe na Kiliziya; Kurangwa n’akajagari mu mihimbarize no mu myumvire y’amasakaramentu; Gukora ibyo bishakiye bakirengagiza ubuyobozi bwa Kiliziya. Myr Tadeyo Ntihinyurwa yabibukije ibyo yabandikiye mu rwandiko yabandikiye tariki 12 Mata 2011 abasaba kurushyira mu bikorwa.

Itsinda ry’Abatowe kugera ubu ni itsinda ritemewe na Kiliziya Gatolika, cyane cyane ko ryagiye rigaragaza kwinangira ibyo ryasabwe n’inzego z’ubuyobozi mu rwego rwo gufasha abarigize gukora ibihuje n’ukwemera Gatolika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose