Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Adiventi idusanze ite? Imana ikomeje kuzira iterambere.

Guhera kuri iki cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2025, Abakristu Gatolika baratangira igihe kidasanzwe cya Adiventi gitegura guhimbaza Noheli. Igihe cya Adiventi ni igihe cyo kwigorora n'Imana no kugarukira ukwemera kukaba ishingiro ry'imibereho n'imibanire y'abantu. Iyi Adiventi se ya 2025 idusanze ite? Ukwemera Imana kwacu kugeze he?

Adiventi idusanze ite? Imana ikomeje kuzira iterambere.
Adiventi idusanze ite? Imana ikomeje kuzira iterambere.

Igihe cya Adiventi ni igihe cyo kwisuzuma no kureba niba imibereho yacu ibasha guhuza Imana n'ubuzima bwo ku isi ku buryo nta kibangamira ikindi ahubwo bikuzuzanya.

Papa Fransisiko mu ibaruwa yise Lumen Fidei yagaragaje ko ikibazo cyo guhuza iterambere n'ukwemera gikomeje kubera benshi intandaro yo kubura ukwemera no guhigika Imana.

Mu ibaruwa yise Lumen Fidei, ku gika cyayo cya 54 agira ati "Mu mateka y'ubukristu, ariko cyane cyane muri ibi bihe turimo, hagiye hagaragara ibibazo bigonganisha ukwemera n'ubuhanga nikoranabuhanga rigenda rirushaho gukataza. Koko rero, umuntu yageze ku iterambere rikataje, ryageze n'aho ritera bamwe kwibagirwa Imana no gukeka ko yaba itanabaho."

Icyo gihe, ni bwo inkubiri yo gushaka kwigenga, no kwirwariza, yari igamije guhigika Imana no kuyaka ijambo mu mibereho y'abantu n'iy'isi, yafashe indi ntera.

Ibi si ibya none, uretse amateka tubwirwa mu ijambo ry'Imana, amateka y'abahanga bagize ingaruka zikomeye mu mibereho ya sosiyete ya none atubwira byinshi kuri iki kibazo.

Kuva mu kinyejana cya 16, habayeho impinduka zikomeye mu mibereho y'abantu no mu mibanire y'abantu n'Imana. Icyo gihe, ni ho hatangiye inkubiri yagejeje ku buhakanamana bugenda buganza imitima ya benshi muri iki gihe, bihereye ku makimbirane hagati y'ibyubumenyi bw'iyobokamana n'ubuvumbuzi mu by'ubuhanga n'ikoranabuhanga.

Papa Fransisiko avuga ko iyi mibereho ifite umuzi mu mateka yo hambere, aho muntu usonzeye iterambere ryabaye nk'aho rimugonganisha n'Imana.

Nyuma yo guhirika Imana ku buyobozi bw'ikirere ni ukuvuga nature Physique” , uwitwa Charles DARWIN (1809-1882), mu cyo yise “Naturalisme Evolutioniste", na we yaje ahakana rwose ko isi yaba yararemwe n'Imana. Aho yagiraga ati"ibyo tubona byose byarizanye. Bimwe bigenda bivuka ku bindi kugera ubu.”

Umuhanga N.COPERNIC (1473-1543) dukesha kumenya ko isi izenguruka izuba “théorie héliocentrique” n'abandi bahanga bo mu gihe cye, bemeje kandi berekana ko isi yigenga kandi ko yigenza "Autonomie de la nature." Bati"ibyo mubona mu mihindagurikire y'ikirere nta gitangaza kibirimo, isi iriyobora nta ruhare na ruke imbaraga z'iby'ijuru mukeka zigira mu kubaho kwayo.”

Igihe cya Adiventi ni igihe kiza cyo kwivugurura tukiyunga n'Imana n'abavandimwe kugira ngo iteka Imana isingizwe mu ijuru no munsi abantu ikunda bahorane amahoro n'iterambere rirambye.

Umuhanga kabuhariwe mu bugenge Isaac NEWTON (1642-1727), na we yaje gushyiraho ubugenge bwe maze asobanura ubwigenge bw'isi. Ati"isi ni nk'igisaha kifitiye uko kibayeho, kigengaho."

Ntibyahagarariye aho kuko mu binyejana bitandukanye, abantu bakomeje urugamba rwo guhigika Imana kugera ubwo rwose batangira kwemeza ko yaba itanabaho.

Ntibyarangiriye aho, bamaze guhigika Imana mu mibereho y'isi igaragara “nature physique” bakurikijeho no guhigika uruhare yaba igira mu bumenyi n'ubwenge bya muntu. Umuhanga wumufaransa witwa René DESCARTES (1596-1650) mu mpakanizi ye yagiraga iti "Cogito ergo sum: Je pense donc je suis”, yemeza ko ikimugize umuntu ari uko yitekerereza. Ashimangira icyo bise « la subjectivité humaine ». Ati: “umuntu aritekerereza.” Aha kimwe n'abandi bamwunganiye bemeza rwose ko umuntu ari we wemeza ikintu ko ari kiza cyangwa ari kibi kandi bikaba byo. Bityo umuntu akaba adakeneye na busa iby'amategeko n'amabwiriza y'Imana.

Iyi nkubiri ntiyahereye aho; bamaze kwamurura Imana mu buzima bw'isi igaragara (nature physique) no mu mitekerereze n'ubwenge bw'umuntu, bakomeje kuyototera, kugera n'aho bemeza rwose ko itabaho. Ahubwo ko Umuntu ari ikigenge ku isi. Friedrich NIETZCHE (1844-1900) atangaza ku mugaragaro ko Imana yapfuye ko ubu ari igihe cy'umuntu udasanzwe ugizwe n'ikoranabuhanga”. Ibi yanabihuje n'uwitwa LUDWING FEUERBACH (1804-1872) wemezaga ko umuntu ari we Mana.

Uku kurwanya Imana no gukuza umuntu ntabwo byahagarariye aha ahubwo byanakurikiwe no kurwanya inkundura imyitwarire myiza, imigenzo myiza y'ubupfura na Nyobokamana (les valeurs morales et religieuses). Maze bamwe mu b'intyoza muri ibi bitekerezo bemeza ko umuntu agizwe n'umubiri gusa akaba ari wo agomba kwitaho.

Ku itariki 05/09/1961, abajijwe n'abanyamakuri ba “New York Times” niba ibyogajuru byaba byarabonye aho ijuru riba, Nikita KHROUTCHEV wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti muri icyo gihe, yaragize ati"Ibyerekeye ijuru abapapa bahora babivuga. Gusa twashatse kwirebera ukuri kwabyo twohereje ibyogajuru mu kirere ngo turebe. Ariko yaba IURI GAGARINE yaba na TITOV GHERNAN batubwiye ko ntacyo bigeze babona. Ngo nta kintu kibereyeyo rwose”.

Umudage witwa KARL MARX (1818-1883) agira ati"Umuntu nta kindi kimugize uretse umubiri. Kandi nta n'ikindi amaze ku isi atari ugukora no guhaza irari ry'umubiri we: nko kurya, kunywa no gukora imibonano mpuzabitsina ».

Iyi nkubiri yo kurwanya Imana n'imyitwarire n'imigenzo ya gipfura na nyobokamana, ni yo yaje gutera ingaruka zitari nke zo kwimura ukuri, urukundo, ukwemera na kirazira zari ishingiro ry'imibereho y'abantu muri sosiyete. Ibi akaba ari na byo byagejeje ku myitwarire y'iki gihe yima agaciro ukuri n'imigenzo myiza no kwiyubaha, ahubwo igaha agaciro ifaranga n'inyungu zifatika; igaha kandi agaciro kubaho uko bishobotse no kubaho uko abantu babyifuza.

Na nubu abantu baracyagigana n'ibi bitekerezo n'imibereho irangwa no gushaka gusimbuza Imana ibindi byifuzo no guha agaciro ifaranga rigasumbya icyubahiro umuntu, rigasumba kandi Imana ndetse n'amategeko yayo.

Mu mpande nyinshi, abantu bakora nk'aho Imana itakibaho birengagiza umugambi wayo w'urukundo. Ubu kubera abantu bahihibikana na byinshi mu nkubiri y'ubukungu no gushaka umugati, Imana igenda ibura umwanya mu isi yiremeye iyikuye mu busa.

Ibi umuhanga w'umwongereza witwa Thomas Henry HUXLEY (1825-1895) abishimangira agira ati"Nifuza rwose ko abantu bo mu bihe bizaza bakwiyaka ibitekerezo byagakangisho bidafite n'aho bishingiye ngo by'ukuri kw'Imana na za kirazira. Kuva ubwo bemeza ko iby'iyobokamana nta shingiro bifite kandi ko ari ukwibeshya rwose."

Koko rero, umuntu iyo yitandukanyije n'Imana n'urukundo rwayo ahinduka inyamanswa mu mibereho ye bwite no mu mibanire ye n'abandi. Byaba rero ari ukwibeshya gukeka ko wabaho neza ku isi wirengagije urukundo ukirengagiza Imana n'amategeko yayo.

W. KASPER, mu gitabo yise « le Dieu des Chrétiens », yerekana ko umuntu wakomeje iteka gushaka kwikura Imana yamuremye kandi imubeshejeho, yakomeje kudahirwa nimitekerereze ye. Kuko abishaka atabishaka, umugambi Imana imufiteho usumbye kure ibyifuzo by'isi n'umubiri. Koko rero, igihe cyose umuntu yihungije iyobera ryImana bimuviramo nawe kononekara bikabije kuko “urupfu rw'Imana” rugendana byanze bikunze n'urupfu rw'umuntu akiheba, akibura mu isi, akabunza imitima kandi akabura icyanga cy'ubuzima agahora yumva ntacyo bumaze.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose