Kinyamateka
Kwamamaza
Km
Kinyamateka
Aheruka

Abagore bakomeje guhabwa umwanya mu buyobozi bwa Kiliziya ku isi

Papa Leon XIV akomeje gutera ikirenge mu cya Papa Fransisiko yongera umubare w'abagore bakora mu nzego nkuru z'ubuyobozi bwa Vatikani. Kuwa 5 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga Ihuriro ry'Abalayiki bakorera Vatikani yongeye gushimangira icyifuzo cya Vatikani cyo guha umwanya abagore mu buyobozi bukuru bwayo.

Abagore bakomeje guhabwa umwanya mu buyobozi bwa Kiliziya ku isi
Abagore bakomeje guhabwa umwanya mu buyobozi bwa Kiliziya ku isi

Nyuma y'aho uwo yasimbuye ashyiriyeho umugore uyobora Umujyi wa Vatikani, Papa Leo amaze gushyira abagore babiri ku buyobozi bwa Minisiteri zizwi nka Dikasiteri mu nyito ya Kiliziya akaba ari urwego rukuru mu nzego z'ubuyobozi bwunganira Papa mu miyoborere ya Kiliziya ku Isi.

Papa Leo XIV yemera ko abagore bafite akamaro gakomeye mu miyoborere ya Kiliziya kuko bafite impano zihariye n'uburyo bw'imikorere bifasha Kiliziya kurushaho guteza imbere ubutumwa bwayo.

Umwanya w'Abagore mu buyobozi bwa Kiliziya ni kimwe mu bikomeje kugibwaho imapaka muri iki gihe, aho bamwe mu baharanira uburenganzira bw'abagore, bemeza ko Kiliziya iheza abagore cyane cyane mu nzego nkuru z'ubuyobozi bwayo.

N'ubwo Kiliziya yakomeje gusobanura ko ibirebana n'ubupadiri n'izindi nzego z'ubusaserdoti nyobozi byo bihabwa abagabo, muri iyi minsi yagerageje gutandukanye ubuyobozi bushingiye ku masakaramentu n'ubuyobozi bushingiye ku bikorwa bya buri munsi bya Kiliziya aho ikomeje gushishikariza inzego zose kurushaho guha urubuga buri wese ndetse n'abagore ntibibagirane.

Vatikani yafashe iya mbere maze mu gihe byari bimenyerewe ko ubuyobozi bw'inzego nkuru buhabwa Abakaridinali, itangira gushyiraho n'abandi baba abalayiki ndetse n'abagore by'umwihariko.

Kuri ubu abagore bane bari mu buyobozi bukuru bwa Vatikani aribo: Sœur Simona Brambilla, Uyobora Dikasiteri ishinzwe Iterambere ryuzuye rya muntu; Sœur Raffaella Petrini, Umuyobozi w'Umujyi wa Vatikani; Maria Montserrat Alvarado, Umuyobozi wa Dikasiteri ishinzwe Itumanaho.

Uretse aba bagore bafite imyanya mikuru, nibura 1/4 cy'Abakozi ba Vatikani ni abagore, ibintu bigaragaza intambwe Kiliziya ikomeje gutera mu guha urubuga abagore mu butumwa bwayo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose