Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abanyamakuru barasabwa kwirinda kugwa mu mutego w'abagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye ku mugoroba w'uyu wa 10 Mata 2026, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye abanyamakuru kwitwararika bakirinda gukora nk'ibyakozwe n'abanyamakuru bagize uruhare mu gucengeza amatwara yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyamakuru barasabwa kwirinda kugwa mu mutego w'abagejeje u Rwanda kuri Jenoside
Abanyamakuru barasabwa kwirinda kugwa mu mutego w'abagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Minisitiri Dr Bizimana ahereye ku nyandiko z'ibinyamakuru nka #IMVAHO ya Leta na #KINYAMATEKA ya Kiliziya Gatolika, yagaragaje imvugo n'ibitekerezo bikangurira urwango n'ivangura byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga kuri #KINYAMATEKA, Minisitiri Bizimana yagaragaje ko yafashe impu zombi aho nko ku buyobozi bwa Silvio SINDAMBIWE, yaranzwe no kwamagana urwango n'akarengane aho yari yarashyizeho igice yitaga bazumva ryari cyo kugira inama abategetsi, biza kumuviramo kwicwa.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko n'ubwo #KINYAMATEKA yagaragazaga ko iri mu murongo wo kwimakaza Demokarasi, yasohoye zimwe mu nyandiko zarimo gushishikariza, urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside no guhamagarira kwica Abatutsi. Yatanze urugero rw'inyandiko zasohotse ubwo Kinyamateka yayoborwaga na Padiri SIBOMANA Andereya, wamenyekanye mu Itangazamakuru mu Rwanda no mu miryango mpuzahamahanga nk'uwaharaniye uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri Dr Bizimana yasabye abanyamakuru gufatira urugero ku banyamakuru babaye intwari bagahesha agaciro umwuga wabo.

Ati "Mwigire ku banyamakuru beza...babaye intwari banga kujya mu murongo w'urwango, irondabwoko n'ingengabitekerezo ya Jenoside, barengera ukuri baricwa. Bagomba rero kutubera urumuri. Aba bagabo n'abagore babaye intwari baba imfura. Bitume (rero) n'abo bashyigikira urwango n'irondabwoko babivamo. Bumve Rugamba ibyo yababwiye ngo 'Ntumpeho'."

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose