Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abapadiri ba diyosezi ya Ruhengeri bahaye isomo rya Ruhago aba diyosezi ya Muyinga

Mu mikino ya gicuti yabereye muri diyosezi ya Muyinga kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, abapadiri ba diyosezi ya Ruhengeri bahaye isomo rya Ruhago bagenzi babo b'i Muyinga babatsinda ibitego 5 kuri 0.

Abapadiri ba diyosezi ya Ruhengeri bahaye isomo rya Ruhago aba diyosezi ya Muyinga
Abapadiri ba diyosezi ya Ruhengeri bahaye isomo rya Ruhago aba diyosezi ya Muyinga

Mu mukino wari unogeye Ijisho wabereye kuri stade umuco muri diyosezi ya Muyinga, abapadiri ba diyosezi ya Ruhengeri ntiboroheye na gato aba diyosesi ya Muyinga bari imbere y'abafana babo, kuko mu gice cya mbere gusa, Diyosezi ya Ruhengeri yari yamaze gutsinda ibitego bitatu ku busa.

Mu gice cya kabiri abapadiri ba diyosezi ya Muyinga bagarutse bashaka kwoshyura ariko biba iby'ubusa kuko abapadiri ba Ruhengeri bakomeje kubotsa igitutu bikasa no gutanga ibindi bitego bibiri umukino ukarangira Ruhengeri itsinze ku bitego bitanu ku busa.

Uyu mukino wari witabiriwe n'abafana benshi bari baje kwihera Ijisho uko abapadiri babo baconga ruhago. Uyu mukino kandi wakurikiwe na Myr Ntahondereye Joachim wa diyosezi ya Muyinga ndetse na Myr Vincent Harolimana wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Uyu mukino kandi wabimburiwe n'umukino w'intoki wa Basketball warangiye diyosezi ya Muyinga itsinze iya Ruhengeri amanota 29 kuri 17.

Bitegantijwe ko abapadiri ba diyosezi ya Ruhengeri bazagaruka mu Rwanda kuri uyu wa 10 Mutarama 2023, Nyuma yo gusura na diyosezi ya Ngozi na yo yo Mugihugu cy'u Burundi.

Myr Joachim Ntahondereye wa Muyinga na Myr Visenti Harolimana bitabiriye imikino yahuje abapadiri b'aya madiyosezi
Myr Joachim Ntahondereye wa Muyinga na Myr Visenti Harolimana bitabiriye imikino yahuje abapadiri b'aya madiyosezi
Umupira w'amaguru warangiye abapadiri ba Ruhengeri batsinze ibitego 5 kuri 0
Umupira w'amaguru warangiye abapadiri ba Ruhengeri batsinze ibitego 5 kuri 0
Umukino wa Basketball warangiye Muyinga itsinze ku manota 29 kuri 17
Umukino wa Basketball warangiye Muyinga itsinze ku manota 29 kuri 17
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose