Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Urubyiruko rwa diyosezi ya Ruhengeri rwashoje forumu ya Diyosezi rumazemo iminsi ine muri paruwasi Runaba

Kuri iki cyumweru tariki 14 Kanama 2022, urubyiruko rwa diyosezi ya Ruhengeri rurasoza Forumu rumazemo iminsi ine muri paruwasi ya Runaba. Iki gikorwa kirayoborwa na Myr Visenti Harolimana Umwepiskopi w'iyi diyosezi.

Urubyiruko rwa diyosezi ya Ruhengeri rwashoje forumu ya Diyosezi rumazemo iminsi ine muri paruwasi Runaba
Urubyiruko rwa diyosezi ya Ruhengeri rwashoje forumu ya Diyosezi rumazemo iminsi ine muri paruwasi Runaba

Mu gusoza Forumu ya 15 y’Urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri yasabye urubyiruko kuba maso, bakitondera ba rusahuriramunduru bitwaza icyiciro cy’ubuzima rugezemo n’ibibazo birwugarije bakarushuka, barujyana mu mico mibi n’ingeso mbi bisenya ejo harwo hazaza.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abapadiri bashinzwe urubyiruko mu maparuwasi, abayobozi mu nzego za leta n’izo umutekano z’akarere ka Burera. Myr Visenti Harolimana yashimiye urubyiruko ko bitabiriye iyi forumu ari benshi, bikaba bitanga icyizere ko baramutse bashyize mu bikorwa ubumenyi buri mu nyigisho n’ ibiganiro baherewe muri iyi forumu byabafasha kugira icyerekezo kizima no gutsinda ibishuko byugarije urubyiruko muri iyi minsi.

Akomoza ku bushishozi abajene basabwa kugira muri iki gihe, Myr Visenti yagize ati “ Urubyiruko rugomba kuzirikana agaciro k’ubuzima , muri iyi minsi rwugarijwe n’ibigeragezo bitandukanye birimo ubukene, kubura akazi, ba rusahuriramunduru bitwaza ibibazo rufite bakaba barujyana mu ngeso mbi n’imico mibi.”Ati “Turifuza ko urubyiruko rukomera mu kwemera, rugaharanira kuba abahamya ba Kristu aho rutuye, rukanga icyaha mu buzima kandi rugakunda gukora kuko Imana idakunda abanebwe, bityo mu buzima bwabo bakumva ko bari kumwe nayo kandi na Yezu abari hafi.”Avuga kandi ko yaba umusore cyangwa inkumi agomba kumva ko kubaho kwe atari impanuka, ahubwo Imana yamuremye imufiteho umugambi, igihe cy’urubyiruko kibaka ari umusingi mwiza wo kubaka ubuzima bw’ejo hazaza.

Aganira na Kinyamateka,Madamu Uwanyirigira Marie Chantal Umuyobozi w’akarere ka Burera yavuze ko gutoza ubukristu abana bakiri bato bibafasha gukura neza, bakazavamo urubyiruko ruzima n’amaboko ya Kiliziya na Leta, bakazavamo abaturage beza b’ejo hazaza, agasaba ababyeyi gutoza abana kugira uburere bw’ibanze bushingiye ku kwemera kwa gikristu kuko bibarinda guhura n’ibibazo byugarije mu buzima.

Uwanyirigira Marie Chantal yagize ati “ Umubyeyi ufite umugisha agira aho umwana we asengera haba muri Kiliziya cyangwa mu yandi madini kuko natwe twese ariko twakuze. Mu Kinyarwanda baravuga ngo ereka umwana inzira acamo, azarinda asaza akiyigenderamo. Iyo umuntu afite ahantu asengera bimufasha kwirinda imitego n’amakosa yo mu buzima, imyemerere ikamurinda ibyitwa ibyaha mu myemerere, ndetse ikamutoza kubana neza n’abandi mu muryango mugari.”Avuga ko byaba byiza kurushaho buri mubyeyi aramutse azi neza ko umwana we afite idini cyangwa itorera abarizwamo kuko umuntu usenga atandukanye n’udasenga.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko gukomera mu kwemera no kugira indangagaciro zubaka sosiyete na Kiliziya, diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ko igiye gutangiza gahunda yo forumu y’urubyiruko ku rwego rwa za duwayene ni ukuvuga ku rwego rw’amaparuwasi yegeranye. Myr Visenti Harolimana akavuga ko iyi gahunda izafasha abajene bo mu maparuwasi kurushaho kuganira, gusangira ibitekerezo nk’abantu batuye ahantu hamwe kandi bikazaba ari n’uburyo bwo gufasha abajene bashobora kuba batabona ubushobozi(tike, amafaranga)bwo kwitabira forum uku rwego rwa diyosezi.

Padiri Jean de Dieu Ndayisaba, ushinzwe iyogezabutumwa ry’urubyiruko muri diyosezi ya Ruhengeri yatangarije Kinyamateka ko mu cyerekezo iyi diyosezi yihaye harimo no gutoza urubyiruko kuva mu kivunge, abajene bakaba abakristu buzuye, bahamya Kristu mu buzima bwabo kandi b’intangarugero muri sosiyete aho batuye; bakaba abantu bitangira ibikorwa by’urukundo byubaka iterambere rya roho n’iryo umubiri.

Forumu ya 15 y’urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri yateraniye muri Paruwasi Runaba kuva tariki 11 kugeza tariki 14 Kanama 2022, yitabirwa n’abajene bagera ku 1600 baturutse mu maparuwasi yose agize iyi diyosezi; ifite insanganyamatsiko igira iti “Haguruka ujye kuba umuhamya w’ibyo wabonye.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose