Abapadiri barasabwa gushishikariza abakristu kwitabira imiryango remezo
Mu mahugurwa ku gutega amatwi yahuje Abapadiri n'Abihayimana ba Kibuye, Sr Uwamariya Genevieve, Ushinzwe Komisiyo y'ubwigishwa mu Nama y'Abepiskopi yibukije abapadiri gushishikariza Abakristu kwitabira imiryango remezo nk'ishuri ry'ubwiyunge no guhuza ubukristu n'ubuzima.
Mu kiganiro yagejeje ku bapadiri n'Abihayimana ba Kibuye Sr Genevieve, yibukije abapadiri ko imiryango remezo yaje ije gukemura ikibazo cy'ubukristu bw'akamenyero, bumwe bugarukira ku kuvuga n'amasengesho no kubahiriza imihango y'ukwemera nyamara ntibugire icyo buhindura mu ngeso z'umuntu no mu mibanire n'abandi.
Sr Genevieve avuga ko imiryango remezo ari aho abakristu bahurira kugira ngo bige kuganira no gutegana amatwi nyuma yo gutega amatwi Imana. Kugira ngo ubukristu bwere imbuto z'ubuvandimwe nyabwo nk'uko biri mu ntego n'imyanzuro ya Sinodi idasanzwe yo mu 2000.
Aha ni ho yahereye asaba abapadiri gushishikariza abakristu kwitabira imiryango remezo no kuyikoresha icyo yagenewe kugira ngo ibashe kugira uruhare mu rugendo rw'ubwiyunge no kubanisha mu mahoro n'urukundo abanyarwanda.
Sr Genevieve, yasabye abapadiri n'abihayimana na bo ubwabo kwitabira imiryango remezo bagafasha abakristu kumenya uko bayikora neza kugira ngo ikomeze kwerera Kiliziya n'igihugu imbuto z'urukundo n'ubuvandimwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.