Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abayobozi ba Komisiyo y'Itumanaho bahuguwe ku bwenge bukorano

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, Abayobozi ba Komisiyo y'Itumanaho mu madiyosezi bahawe amahugurwa ku ngingo zinyuranye zireba ubutumwa bwabo harimo n'Ikoranabuhanga rigezweho ry'ubwenge bukorano.

Abayobozi ba Komisiyo y'Itumanaho bahuguwe ku bwenge bukorano
Abayobozi ba Komisiyo y'Itumanaho bahuguwe ku bwenge bukorano

Mu kiganiro cyatanzwe na Padiri Armand IZERE KABARIRA, Ushinzwe Komisiyo y'Itumanaho muri Arikidiyosezi ya Kigali, yagaragaje ko Ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano ari ryo rigezweho muri iki gihe avuga ko ibigo bitandukanye bisanzwe bicuruza Ikoranabuhanga mu Itumanaho byinjiye muri iri koranabuhanga n'ubwo rikiri ku rwego rw'intangiriro.

Padiri Armand yakomeje agaragaza imiterere n'imikorere y'ubwenge bukorano n'aho rihurira n'Ikoranabuhanga mu Itumanaho ryari rimaze kumenyerwa avuga ko iri koranabuhanga ryazanye imbaraga kandi ryitezweho kuzahindura byinshi mu mu mikorere n'imibereho ya muntu w'iki gihe.

N'ubwo ariko iri koranabuhanga ryazanye imbaraga, Padiri Armand yagaragaje ko Kiliziya isaba ko ridakwiye gusimbura ubwenge kamere bwa muntu dore ko muntu arusha ubu bwenge karemano byinshi birimo: Umutimanama, ubushishozi n'ibindi bidashobora kugirwa n'ubwenge bw'Imanashini akora.

Padiri Armand kandi yasabye abatangiye gukoresha ubwenge bukorano kutiringira 100 ku 100 ibyo bubaha kuko rimwe na rimwe bishobora kuba byihishemo ingengabitekerezo z'ababukora ku buryo bwashyira umuntu mu kinyoma.

Iyi nama yahuje Abayobozi ba Komisiyo y'Itumanaho mu Nama y'Abepiskopi no mu madiyosezi yabaye n'umwanya wo kungurana ibitekerezo ku butumwa bw'iyi Komisiyo aho bibukijwe umurongo Kiliziya iteganya ko bwakorwamo na bo batanga ubuhamya bw'ibikorwa muri buri Diyosezi.

Mu byifuzo abari mu nama batanze, bagaragaje ko abakora ubutumwa mu rwego rw'Itumanaho bakeneye kugira ubumenyi buhagije muri uru rwego kuko ari byo bizabafasha guteza imbere ubu butumwa.

Komisiyo y'Itumanaho ni imwe mu makomisiyo 12 ateganywa n'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ikaba ifite inshingano zo gukusanya, kubika no gutangaza amakuru ya Kiliziya, guteza imbere iyogezabutumwa ryifashishije itumanaho no gutoza abakristu gukoresha neza Ikoranabuhanga rigezweho mu Itumanaho.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose