Abepiskopi barasaba Leta zose kuganira n'imitwe yitwaje intwaro
Mu myanzuro y'Inama y'Abepiskopi bahagarariye Inama z'Abepiskopi mu Rwanda, u Burundi na RD Kongo, yabereye I Dar'Es-Salaam muri Tanzaniya, tariki 24-26 Gashyantare 2025,Abepiskopi basabye imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhitana inzirakarengane, guhagarika gushaka ibyo bifuza bifashishije intambara banasaba buri Leta gushyiriraho iyi mitwe uburyo bw'ibiganiro no gutega amatwi ibyo isaba.
Ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro irimo iyo muri kongo n'irwanya za Leta z'ibihugu bituranye na Kongo ni kimwe mu byakomeje kugarukwaho nk'ipfundo ry'umutekano muke ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Kongo.
Mu gukemura ikibazo cy'iyi mitwe, hashyizweho Amasezerano ya Nairobi yari agamije guha iyi mitwe urubuga rwo kuganira na za Leta mu rwego rwo gushaka uko intambara ikomeje guteza mu biyaga bigari zahagarara.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yagiye igaragaza ko idashaka kuganira n'umutwe wa M23. Abepiskopi n'Inama y'Abepiskopi muri Kongo bavuga ko amahoro atashoboka mu gihe hari abirengagizwa ntibahabwe umwanya mu biganiro by'amahoro ari na yo mpamvu basaba gufungura urubuga rw'ibiganoro ku mpande zose zirebwa n'ibibazo by'umutekano muke uri muri Kongo.
Muri iyi myanzuro kandi Abepiskopi basabye abakuru b'ibihugu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje abakuru b'ibihugu ba EAC na SADC irimo n'umwanzuro wo kuganira n'imitwe yitwaje intwaro irimo na M23. Banagaragaje kandi ko bishimiye ishyirwaho ry'abahuza bashya n'ihuzwa ry'Amasezerano ya Nairobi n'aya Luanda.
Abepiskopi bahagarariye Inama z'Abepiskopi mu Rwanda, Burundi na Kongo bahuye mu rwego rwa gahunda yatangijwe n'Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi igamije kugarura amahoro mu karere k'ibiyaga bigari n'umubano mwiza mu bagatuye kakaba akarere k'umutekano n'iterambere aho kuba indiri y'intambara n'ubukene nyamara gakungahaye muri byinshi.
Ubwo Papa Fransisiko yasuraga igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yagaragaje ko intambara kirimo irimo uruhare rw'impande nyinshi zirimo iz'imbere muri Kongo n'izo hanze asaba impande zose kureka intambara zikayoboka inzira y'ibiganiro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.