Abepiskopi batangiye Inama y'Inteko rusange ya 169
Guhera kuri uyu wa 5 Werurwe 2024, kugera kuwa 8 Werurwe 2024, I Kigali ku Biro by'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda hatetaniye Inteko rusange ya 169 y'Igihembwe cya gatatu cy'Umwaka w'ubutumwa wa 2023/2024.
Iyi nama isanzwe iba buri gihembwe yitabiriwe n'Abepiskopi b'Amadiyosezi yo mu Rwanda barangajwe imbere na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Umunsi wa mbere w'iyi Nama wanitabiriwe na Arikiyepiskopi Arnaldo Sanchez Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda.
Inteko rusange isanzwe y'Abepiskopi iterana rimwe mu gihembwe ikarebera hamwe ingingo zitandukanye zireba ikenurabushyo.
Iyi nama akaba ari yo ya mbere ibaye nyuma y'aho Inama y'Abepiskopi iboneye umunyamabanga mushya ari we Padiri Vedaste KAYISABE wasimbuye padiri Martin NIZIGIYIMANA.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.