Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi bifatanyije na Seminari Nkuru ya Rutongo mu Birori bya Mutagatifu yisunze

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Werurwe 2024, muri Paruwasi ya Rutongo hari kubera ibirori byo guhimbaza Mutagatifu Yozefu wisunzwe na Seminari Nkuru ya Rutongo.

Abepiskopi bifatanyije na Seminari Nkuru ya Rutongo mu Birori bya Mutagatifu yisunze
Abepiskopi bifatanyije na Seminari Nkuru ya Rutongo mu Birori bya Mutagatifu yisunze

Ibi birori kandi byitabiriwe n'Abasenyeri barimo ; Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe Abasaserdoti n'amaseminari, Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi wa Kibungo na Myr Sereveriyani Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy'izabukuru.

Ibirori byo guhimbaza Mutagatifu Yozefu wisunzwe na Seminari Nkuru ya Rutongo, byabimburiwe n'Igitambo cya Misa kiyobowe na Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Ibirori byo guhimbaza Mutagatifu Yozefu kandi, byahujwe no guhimbaza Yubile y'imyaka 25 y'ubusaseridoti ya Padiri Cyprien Ntaganira, umurezi mu Iseminari nkuru ya Rutongo.

Paruwasi ya Rutongo ni yo yabereyemo ibi birori
Paruwasi ya Rutongo ni yo yabereyemo ibi birori
Abepiskopi bitabiriye ibi birori
Abepiskopi bitabiriye ibi birori
Antoni Karidinali Kambanda ni we wayoboye Igitambo cya Misa
Antoni Karidinali Kambanda ni we wayoboye Igitambo cya Misa
Padiri Cyprien Ntaganira, Umurezi mu Iseminari Nkuru ya Rutongo yahimbaje Yubile y'imyaka 25 ari umupadiri
Padiri Cyprien Ntaganira, Umurezi mu Iseminari Nkuru ya Rutongo yahimbaje Yubile y'imyaka 25 ari umupadiri
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose