Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagiye gusohora ibaruwa isobanura umurongo wa Kiliziya ku mabonekerwa ya Kibeho

Nyuma y’imyaka 25 Kiliziya Gatolika ifashe icyemezo cyo kwemera ku mugaragaro amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagiye kongera gusobanura icyo cyemezo n’ubutumwa bwaho. Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko basanze hari urujijo rugikomeje, ndetse hari n’abakomeje gutanga inyigisho cyangwa ubutumwa butajyanye n’umurongo Kiliziya yashyizeho.

Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagiye gusohora ibaruwa isobanura umurongo wa Kiliziya ku mabonekerwa ya Kibeho
Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagiye gusohora ibaruwa isobanura umurongo wa Kiliziya ku mabonekerwa ya Kibeho

Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, yabigarutseho mu kiganiro “Sobanukirwa n’Ukwemera” cya Pacis TV cyatambutse ku wa 28 Nzeri 2026, asobanura ibyaganiriweho mu Nteko Rusange ya 179 y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Icyemezo cya 2001 ntabwo ari icy’agateganyo

Kugira ngo usobanukirwe impamvu Abepiskopi bagiye kongera kwandika kuri Kibeho, ni ngombwa kubanza kumva umurongo Kiliziya yashyizeho mu 2001.

Nyuma y’imyaka myinshi y’ubushishozi, isuzuma ry’abahanga mu by’ubuvuzi n’iyobokamana ndetse n’ibiganiro n’inzego zitandukanye za Kiliziya, ku wa 29 Kamena 2001 ni bwo Kiliziya yatangaje ku mugaragaro ko amabonekerwa ya Bikira Mariya yabereye i Kibeho kandi yemeza ababonekewe batatu: Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango.

Myr Hakizimana ashimangira ko icyo cyemezo kidakwiye kumvikana nk’icyari gitegereje kuzongera gusuzumwa nyuma y’imyaka runaka.

Ati “Iki cyemezo cy’ababonekewe i Kibeho twari twavuze ko ari icyemezo cya burundu, ntabwo ari icy’agateganyo. Nta kindi kizazaho ngo Kiliziya yongere ivuge ko bariya bantu nabo babonekewe.”

Aya magambo ashyira umurongo ku kibazo kimaze igihe kivugwaho impaka: icyemezo cya 2001 ni cyo Kiliziya ikomeza kugenderaho.

Niba hari undi muntu waje nyuma avuga ko yabonekewe, ibyo ntibihita bihindura icyemezo cya 2001 cyangwa ngo bihite byongerwa ku babonekewe Kiliziya yamaze kwemera. Icyo kibazo cyaba gisaba ubushishozi bwihariye.

None se kuki nyuma y’imyaka 25 bagiye kongera kwandika?

Myr Hakizimana avuga ko ikibazo atari uko Kiliziya itigeze isobanura Kibeho. Ahubwo ikibazo ni uko ibisobanuro byatanzwe mbere bitageze ku bakristu bose mu buryo bwifuzwa.

Yatanze urugero rw’ibaruwa Kiliziya yari yarasohoye kugira ngo isobanure Kibeho, avuga ko hari aho itasomwe, ahandi abakristu ntibayisomerwe, ndetse no mu hantu hamwe ikaba yarasomwe nabi.

Ati “Ubwo rero twanditse ibaruwa tuyohereza mu maparuwasi, ariko ibyago twagize ni uko hari abatarayisomewe, hari n’abatarayisomye. Iyo baruwa hari abapadiri batayisomye, hari abakristu batayisomewe kandi yari ibaruwa yubaka, ivuga ukuntu Kibeho yatangiye, ivuga ubutumwa bwayo, ivuga ukuntu Kibeho igomba gufatwa.”

Ni ho ikibazo gishya gihereye: Kiliziya isanga ibisobanuro yari yaratanze bitarakemuye urujijo rwose.

Myr Hakizimana akoresha urugero rw’umuntu uhora atokora ifuku kugira ngo asobanure impamvu Kiliziya ishobora kongera gusubira kuri icyo kibazo.

“Ubundi tugomba kumenya yuko utokora ifuku ahozaho. Gutokora ifuku ni uguhozaho, kuko urayitokora ikongera igasubira mu bitaka, ikitokoza, ukongera ukajya gutokora.”

Kuri we, kuba Abepiskopi bagiye kongera gusobanura Kibeho ntabwo bivuze ko icyemezo cya 2001 cyari gifite inenge. Ahubwo ni ugukomeza kurinda ko ubutumwa bwacyo butavangwa n’ibindi bisobanuro bidafite umurongo wa Kiliziya.

Kiliziya igiye kongera kwibutsa abantu umurongo wayo

Ibaruwa nshya izaba igamije kongera gusobanura uko Kibeho igomba gufatwa, ubutumwa bwaho n’uko abakristu bakwiye kubwakira.

Myr Hakizimana asobanura ko iyi gahunda igomba kurebwa nk’igice cy’inshingano Kiliziya ifite yo kwigisha no guherekeza abayoboke bayo.

Ati “Mu ibaruwa ya mbere twayisohoye duha n’Inama abayoboke ba Kiliziya n’abakunda Kiliziya y’uko bagomba kubyitwaramo. Ni ukubaherekeza, ndetse ni inzira twatangiye kandi inzira itajya irangira. Tuzakomeza twigishe, tuzakomeza tubagarure, tubagire inama.”

Ibi ni ingenzi kuko bigaragaza ko Kiliziya idashaka gusa gukemura ikibazo cy’inyigisho zitandukanye, ahubwo ishaka ko abakristu basobanukirwa neza icyo Kiliziya yemeye n’icyo itemeye.

Kibeho ntigomba kuvangirwa n’ibivugwa n’abantu ku giti cyabo

Mu myaka yakurikiye icyemezo cya 2001, abantu batandukanye bagiye bavuga ko na bo babonekewe cyangwa bakagira ubutumwa bwihariye bujyanye na Kibeho.

Ariko umurongo wa Kiliziya ni uko kuvuga ko umuntu yabonekewe bidahita bihinduka icyemezo cya Kiliziya.

Ibi ni byo bituma Abepiskopi bashaka kongera gusobanura itandukaniro riri hagati y’ubutumwa bwemejwe n’ibindi bivugwa n’abantu ku giti cyabo.

Kuri Myr Hakizimana, ikibazo nyamukuru si ukubuza abantu kuvuga, ahubwo ni ukwirinda ko ibitekerezo by’abantu bifatwa nk’aho ari inyigisho zemewe na Kiliziya.

Intego ni ukuganisha abantu ku butagatifu

Myr Hakizimana ashimangira ko ubutumwa bwa Kibeho butagomba kuba isoko y’impaka gusa, ahubwo ko bugomba gufasha abakristu mu buzima bwabo bw’ukwemera.

Ati “Tugomba kureba ukuntu ubutumwa twahawe twabumenya, tukabukurikiza, tukabuhuza n’amategeko y’Imana, tubuhuze n’amategeko ya Kiliziya, maze tugane ku butagatifu, kuko Bikira Mariya ari cyo yatuzaniye.”

Ni muri urwo rwego ibaruwa nshya y’Abepiskopi izaba igamije kongera gushyira umucyo ku butumwa bwa Kibeho, nyuma y’imyaka 25 icyemezo cya Kiliziya gifashwe.

Ikibazo kiriho si uguhindura icyemezo cya 2001, ahubwo ni ukongera kugisobanura no kugisigasira, kugira ngo ibyo Kiliziya yemeje bidakomeza kuvangwa n’ibindi bivugwa mu izina rya Kibeho

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose