Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Nyagasani ni ubuhungiro bw’umukene (reba Zab 14, 6)

UBUTUMWA BWA NYIRUBUTUNGANE PAPA LEONI XIV KU MUNSI MPUZAMAHANGA WAHARIWE ABAKENE, WIZIHIZWA KU NSHURO YA 10, bwo Kuri iki Cyumweru cya 33 gisanzwe, ku wa 15 Ugushyingo 2026.

Nyagasani ni ubuhungiro bw’umukene (reba Zab 14, 6)
Nyagasani ni ubuhungiro bw’umukene (reba Zab 14, 6)

1. Nyagasani ni ubuhungiro bw’umukene (reba Zab 14, 6). Aya magambo y’Umuririmbyi wa Zaburi atwereka urugendo duhamagarirwa gukora muri iki gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abakene ku nshuro ya 10. Nanone kandi ni byiza kwifashisha Ijambo ry’Imana kugira ngo turebere hamwe agaciro abakene bafite mu buzima bwa Kiliziya. Ariya magambo yo muri Zaburi ni igipimo kidufasha kumva neza imibereho ya gikristu, kuko aduhishurira ishusho y’Imana kandi akatwereka ko umuntu ari umukene. Mu bihe bikomeye twagize mu mateka, nk’igihe ingoro y’i Yeruzalemu yasenywaga, umuryango w’Imana wumvaga uri mu bwigunge utakiri kumwe n’Imana, byatumye ubura epfo na ruguru bisanga bugarijwe n’akaga k’ubukene n’imyitwarire idakwiriye kuruta ibindi bihe bagize mu mateka.

Ririya jambo rya zaburi rikomeza kugira agaciro kumwimerere mu binyejana byose. Rigahita rigaragaza amakosa abantu bagikomeza gukora ndetse no muri iki gihe. Ikigaragara mbere na mbere ni iki: «Umupfayongo aribwira mu mutima we ati: “Nta Mana ibaho!” bapfuye umutima, biha gukora ibidakwiye, nta n’umwe ukora neza» (Zab 14, 1). Aya magambo agaragaza itandukaniro riri hagati yababaho barangwa n’ubuhanga ndetse nababaho nk’aho nta wundi uri hejuru yabo. Ikibabaje ni uko ubonako akarengane mu mibereho y’abantu gaterwa n’ikimenyane n’ubwibone bikaganisha mu kibi no mu ivangura, kandi nibyo byeze muri iyi minsi. Kutazirikana ko habaho ibirenze ibyo dusanzwe tubona mu buzima bwacu bwa buri munsi ntibikigaragarira gusa mu guhakana Imana mu magambo, ahubwo bigaragarira no mu kutita ku buntu bwayo no ku mbabazi zayo kuko ibyo nibyo bidufasha guharanira ubutabera bw’umuntu ku giti cye no mu muryango mugari.

Ababimburira abandi mu guhura n’ingaruka z’ibi ni abakene. Umubare wabo ukaba ukomeza kwiyongera mu bihugu byinshi, kandi ibyo ntibibaho ku bw’impanuka. Iyo Imana itagihabwa umwanya, abantu ntibaba bakibashije kubana bubahana, ahubwo umwe ashaka kwishyira hejuru y’undi, hakabaho gutegeka abandi no kubakandamiza.

Ni bwo havuka imitekerereze mibi irwanya ubukristu irangwa no gukandamiza abantu no guheza abandi, bigatuma abantu basigara inyuma kandi bagasuzugurwa. Ibi ntibiba ku bantu ku giti cyabo gusa, ahubwo bigera no ku baturage bose muri rusange bari muri icyo kiciro. Aya magambo ya Zaburi aracyari ingenzi kandi akomeje kugaragaza ukuri: «Iyo bariye icyari gitunze abayoboke banjye, nibo ubwabo baba bariye» (Zab 14, 4).

2. Muri iki gihe, ijwi ry’abakene basaba ubutabera ririmo kubangamirwa n’uburyo bwinshi bwo kubacecekesha, bugenda bwiyongera mu ibanga, bugahagarika imbaraga z’abakene zose zo kumvikanisha ibyo basaba. Isi y’ikoranabuhanga irushaho guteza imbere uburyo butaribwo bwo kwita ku bakene kandi igashyigikira uburyo bwo kutitabwaho, iyo niyo soko y’ibibazo byabo. Umukene asigara gusa atakira Imana (reba Zab 34, 7), akayigezaho umuruho we, yizeye adashidikanya ko nibura yo izamwumva, kuko Imana ari indahemuka kandi ikaba yuzuye impuhwe nyinshi. Iyo abakene bakandamizwa, bagasuzugurwa ubutagira kirengera icyo baba basigaranye ni ukwizera Imana badashidikanya, bakayitura, bakayiringira byimazeyo kandi bakarangwa no kwizera ko igihe nikigera bazasubizwa. Muri uko kwizera kudashidikanya, agaciro kabo nk’abantu kongera kwiyubaka bundi bushya; bakamenya ko ari abavandimwe bashobora gufatanya n’abandi kubaka ejo hazaza heza, maze amizero yabo agasohora buhoro buhoro. Iyo duhungiye mu Mana nibwo twizerako dufite ubuhungiro nyakuri kandi bwizewe, ubwo abanyabubasha badashobora gutanga ndetse nabo ubwabo bagahitamo kubugendera kure.

Nyamara umukene niwe umenya iby’ingenzi kurusha undi muntu uwo ari we wese kuko abeshejweho n’iby’ibanze. Kubera ko ari hafi ya Kristu kurusha abandi, amenya ko Imana ari ubuhungiro bwe; n’igihe ibimubaho bisa n’aho bivuguruza iryo banga, akomeza kwiringira ubutabera bw’Imana kuko azi ko uko byagenda kose Imana izamurengera. Mu mwijima w’icuraburindi n’ubwigunge, umukene «yikinga mu gacucu k’Isumbabyose» (reba Zab 91, 1). Biratangaje kubona ukuntu abantu bafite intimba, akarengane n’ibitotezo, barangwa n’imibabaro, uburibwe n’ubwigunge nta n’icyanga cy’ubuzima bafite, ariko bagashobora kubona ihumure n’impamvu nyinshi zo gukomeza kubaho babikesha Nyagasani!

3. Kuba ubuhungiro si isezerano gusa ahubwo bihinduka ukuri kugaragarira mu buzima bwa Yezu Kristu. Imana iza kuba muri twe binyuze mu kwigira umuntu k’Umwana wayo, bigatuma ubuhungiro abantu bari bizeye ku Mana buba ikintu gifatika kandi kigaragara. Yezu Kristu ni we koko buhungiro bw’abakene bizera Imana. Kubera kumvira Se, Yezu Kristu yamanutse mu ijuru aza ku isi, aho ahagereye yicisha bugufi cyane ajya kwibanira n’abaciye bugufi binsuzugurwa. Agenda asanga buri wese ku giti cye kandi agaha abantu bose ihumure ryizewe agira ati: «Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura» (Mt 11, 28). Muri Yezu, Imana ntigarukira gusa ku kurinda abantu, ahubwo isangira na bo ubukene bwabo kugeza no ku musaraba.

Abakene bo muri iki gihe ni abibagiranye n’abashyizwe mu kato; si ibyo kurya gusa babuze, ahubwo bambuwe n’ijambo n’uburenganzira bwo kugaragara no kumenyekana. Iyaba abo bakene bamenye Yezu Kristu We Mwana w’Imana wiyegereza bose nta n’umwe yirengagije! By’umwihariko, turifuza ko bahurira na we mu bantu biyita abakristu.

Ni Yezu utanga ifunguro n’urukundo muri Kiliziya ari yo Mubiri We; ni We uduha urumuri n’icyerekezo cy’amizero; ni we uhamagara buri wese mu izina rye kandi akadusubiza agaciro kacu igihe twakambuwe. Yezu w’i Nazareti ni impano Imana yahaye abakene. Muri We, amasezerano yose Imana yaduhaye yamwujurijwemo. Ku bantu bose badafite aho kuba, akazi, uburezi, ibiribwa cyangwa ubuzima bwiza, muri Yezu Kristu baronka icyerekezo gishya: gusangira nk’ikimenyetso cy’Ingoma y’Imana (reba Mt 5, 3). Umururumba w’abirundaho ubutunzi nutsindwe n’ubuntu buhoraho bw’Imana yo idukingurira umutima wayo w’impuhwe ikatwakirana urukundo rwayo rwahebuje ikoresheje ibikorwa byiza byabo tubana nabo.

4. Bityo rero, muri Kristu, natwe ubwacu duhamagarirwa kuba abakene no guhinduka ubuhungiro bw’abakene. Muri iki gihe, Umuryango mugari wa gikristu ntushobora gukomeza kurebera imbere y’ibibazo by’urudaca by’abakene no kutitabwaho kwabo mu gihe abandi bikingiranye mu mazu yabo badashaka kureba abakene. Kiliziya, muri kamere yayo bwite, yahamagariwe kuba umuryango w’abakene ndetse n’uburuhukiro bw’abakene. Twibukiranye inyigisho Mutagatifu Agusitini yatanze ku mugani wo mu ivanjili y’umukungu na Lazaro wari umukene: «Izina ry’umukungu yarariduhishe, ariko iry’umukene arariduhishurira. Izina ry’umukungu ryavugwaga n’abantu bose ariko Imana yararicecekesheje; izina ry’umukene ntiryavugwaga, ariko Imana yarariduhishuriye. […] Wahitamo iki? Kuba umukene nka Lazaro cyangwa umukungu nkuriya wo mu Ivanjili? Ntukemere kurindagira! Umva iherezo ryabo uko ryagenze bityo uzamenya amahitamo mabi n’ameza» (Inyigisho ya 33A, 4).

Nk’uko nabigarutseho mu Ibaruwa ya Gishumba Dilexi te, «Mu by’ukuri, Imana igaragaza ko ifitiye abakene urukundo rwihariye: ni bo mbere na mbere Nyagasani agezaho Ijambo ry’amizero n’ugucungurwa na We. Bityo rero, niyo waba uri umukene cyangwa wumva ufite intege nke ntabwo ukwiye kumva ko watereranywe. Kandi na Kiliziya niba yifuza gukomeza kuba iya Kristu, igomba kuba Kiliziya nterahirwe, Kiliziya iha umwanya abaciye bugufi kandi ikagenda yisanisha n’abakene mu bukene bwabo, ikaba ahantu abakene bafite umwanya w’ibanze» (n°21).

Hari ibibazo bitabura kwibazwa, bikenewe ko tubyibazaho mu mitima yacu no mu bitekerezo byacu, kandi tukabitekerezaho ku buryo bwimbitse by’umwihariko kuri uyu Munsi Mpuzamahanga wahariwe Abakene ku nshuro ya 10: Ese turi ikimenyetso kigaragaza ko Imana ari ubuhungiro bw’abakene? Ese tuzi ko natwe turi abakene, kandi tukaba twahitamo kuba abakene aho guhitamo ubukungu bushingiye ku karengane? Ese tujya dusanga abakene aho bari kugira ngo twibonere uko babaho mu mage? Ese twita ku bitekerezo byabo kandi tukifatanya na bo mu byiringiro byabo? Ese tuvuga amazina yabo tubigiranye ubuntu buva ku rukundo rw’Imana? Ese ibikorwa byacu by’urukundo bibakangurira kandi bikabafasha gukomeza kwizera ubutabera no gucungurwa? Ibi bibazo, hamwe n’ibindi byinshi, biradusaba kwisuzuma mu buryo bwimbitse kugira ngo turebe uburyo tugomba kwitwara mu gufasha abakene no kubabohora ku ngoyi ibatsikamiye. Ni bwo tuzabona ko abakene na bo ubwabo bashobora guhinduka umukiro w’abandi. Imbaraga dukura mu kubaho gikene zituma umuntu arushaho kumva akamaro ko gushyigikirana byisumbuyeho mu guhangana n’ibibazo duhura na byo.

Urukundo rwa Kristu rutuma tugira uruhare mu buzima bw’urukundo rw’Imana. Ni muri urwo rwego abakristu bahamagariwe gushakira ubuhungiro bwabo ku Mana ndetse no kuba ubuhungiro bw’abandi babifashijwemo n’Imana, kandi ntavangura iryo aro ryo ryose « abafasha abandi n’abakeneye gufashwa, abagerageza gutanga n’abakwiriye gufashwa, abo twakwita abakene n’abumva ko bashobora gutanga igihe cyabo, ubumenyi bwabo n’ubufasha bwabo. Turi Kiliziya ya Nyagasani, Kiliziya y’abakene, aho buri wese afite agaciro, aho buri wese afite uruhare rwe rwihariye, aho buri wese afite ubutumwa bw’Imana bwihariye akwiriye kugeza ku bandi. Buri wese ni impano y’Imana ku bandi » (Inyigisho yo ku wa 17 Kanama 2025).

5. Iyi sabukuru y’imyaka magana inani kuva aho Mutagatifu Fransisiko wa Asizi atabarukiye iradushishikariza kwibuka uko yagiriye impuhwe nyinshi abakene bari baje gusabiriza, igihe yari yagiye i Roma mu rugendo nyobokamana gusura imva ya mutagatifu Petero Intumwa. Kugira ngo abashe kumva neza abasabiriza no kwifatanya nabo mu mibabaro yabo, yakuyemo imyambaro ye ayigurana ibishwangi by’umwe muri bo, yicara aho nawe asabiriza, kandi amarana nabo umunsi wose, icyo gihe umutima we wari wuzuye ibyishimo (reba Fonti Francescane, 1405–1406). Twagira ngo duhamye ko no muri iki gihe bishoboka kugira ibyishimo nk’ibyo yagize: igihe umuntu yishyize mu mwanya w’abakene kandi akabatega amatwi, aho kwishimira gusa kubavugaho. Umuntu ufite Imana nk’ubuhungiro bwe aba afite ubwigenge, ntatinya ndetse no gufata ibyemezo bya gihanuzi, bigaragaza ko n’ibintu byose bishobora kongera gutekerezwaho bundi bushya duhereye ku mizi ariko ibyo akabikorana ubwiyoroshye n’ubuvandimwe kuko ari byo byonyine bishobora gusana isi yamunzwe n’ubwibone.

Nizeyeko uyu Munsi Mpuzamahanga wahariwe Abakene wizihizwa ku nshuro ya 10 uzaba intambwe ikomeye mu kongera kwita ku bavandimwe bacu na bashiki bacu benshi bakennye, bashakira ubuhungiro ku Mana kandi bifuza kumva ko bafite umwanya ukomeye mu miryango yacu. Dukomeze kurushaho gukurikiza Ijambo ry’Imana riduhamagarira guhinduka mu mitima yacu. Bikira Mariya, we witegereje umubiri w’Umwana we wabambwe ku musaraba agasangamo urukundo rw’Imana rugwiriza ibyiza abashonji kandi rugasezerera abakire amara masa (reba Lk 1, 53), Nadusabire.

Bikorewe i Vatikani, ku wa 13 Kamena 2026, ku munsi wibukwa wa Mutagatifu Antoni wa Paduwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose