Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagascar bihanganishije Kiliziya ya Zambia muri iki gihe Arkiyepiskopi wa Rusaka akurikiranwe n’ubutabera

Ihuriro ry Inama z’Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika na Madagascar (SECAM) ryatangaje ko rizakomeza kuba hafi Kiliziya Gatolika muri Zambia, by’umwihariko Arkiyepiskopi wa Lusaka, Dr. Alick Banda, mu gihe ari mu bibazo biri gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagascar bihanganishije Kiliziya ya Zambia muri iki gihe Arkiyepiskopi wa Rusaka akurikiranwe n’ubutabera
Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagascar bihanganishije Kiliziya ya Zambia muri iki gihe Arkiyepiskopi wa Rusaka akurikiranwe n’ubutabera

Mu butumwa bwashyizweho umukono ku wa 1 Ukwakira 2026 na Fridolin Karidinali Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagascar, yavuze ko iyi nama y’Abepiskopi yakiriye kandi ihangayikishijwe cyane n’ amakuru ajyanye n’ibikorwa by’ubutabera birebana na Arkiyepiskopi Banda.

Arkiyepiskopi Banda yatawe muri yombi ku wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2026 akekwaho kuba atunze umutungo ukekwaho kuba warabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Akurikiranyweho imodoka yaba yarakuwe mu mutungo w’Urwego rw’Imisoro n’Amahoro muri Zambia (ZRA) mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Nubwo Arkiyepiskopi Banda yarekuwe nyuma yo kubahiriza ibisabwa birimo gutanga ingwate yagenwe n’urukiko ingana na 80.000 by’amakwacha ya Zambia, ahwanye na hafi 4.108 by’amadolari ya Amerika, no gutanga abishingizi batatu, ntiyemerewe kuva mu gihugu, kuko impapuro ze z’inzira zafatiriwe mu gihe agikurikiranwa n’ubutabera.

Inama y’Abepiskopi muri Afrika na Madagascar yavuze ko yakiriye neza ibisobanuro byatanzwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Zambia

Karidinali Ambongo yagize ati “ mu gihe inzira y’ubutabera ikomeje, Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika bongeye gushimangira akamaro gakomeye k’ubutabera, kutabogama, kubahiriza agaciro ka muntu no gukurikiza inzira ziteganywa n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko Inama y’Abepiskopi muri Afrika na Madagascar yizeye ko inzego zibifitiye ububasha zizasohoza inshingano zazo zikurikije amategeko, hubahirizwa uburenganzira n’agaciro ka muntu kuri buri wese bireba, kandi ibikorwa byazo bikagira uruhare mu kwimakaza ukuri, ubutabera n’inyungu rusange.

Mu butumwa bwayo, SECAM yijeje Arkiyepiskopi Banda n’Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Zambia ko izakomeza kubasabira no kubashyigikira mu buryo bwa kivandimwe.

Karidinali Ambongo kandi yasabye Abakirisitu Gatolika bo muri Zambia gukomeza gutekana, kunga ubumwe no gusenga, mu gihe inzira y’ubutabera igikomeje.

Ati “Turizeza Arkiyepiskopi Banda n’Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Zambia ko tuzakomeza kubasabira no kubashyigikira nk’abavandimwe. Turashishikariza Abakirisitu Gatolika bo muri Zambia gukomeza gutuza, kunga ubumwe no gusenga, bashyira icyizere cyabo ku Mana mu gihe inzira y’ubutabera ikomeje.”

Karidinali Ambongo kandi yasabiye Arkiyepiskopi Banda imbaraga n’amahoro muri iki gihe, anasaba Imana kuyobora abashinzwe gukurikirana uru rubanza kugira ngo inshingano zabo bazisohoze mu kuri, ubutabera, amahoro n’impuhwe.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Perezida wa SECAM yavuze ko mu gihe Kiliziya Gatolika yatangiye Ukwezi kwa Rozari Ntagatifu, yashyikirije Arkiyepiskopi Banda, Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Zambia ndetse na Kiliziya yose yo muri Zambia ubusabe bwo kubasabira kuri Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imana akaba n’Umubyeyi wa Kiliziya.

Yasabye ko Bikira Mariya yabasabira guhundagazwaho imbaraga, amahoro, ubutwari n’icyizere muri iki gihe cy’ibibazo, kandi agakomeza guherekeza Kiliziya yo muri Zambia, ayirinda kandi akayitaho nk’umubyeyi

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose