Kinyamateka
Kwamamaza
Km
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi Gatolika muri Ethiopia basabye impande zihanganye guhagarika intambara zikagana inzira y'ibiganiro

Abepiskopi Gatolika bo muri Ethiopia basabye impande zose zifite uruhare mu mirwano yongeye kubura mu bice bitandukanye by’iki gihugu, cyane cyane muri Tigray, Afar, Amhara na Oromia, guhagarika imirwano, bagahitamo ibiganiro, imbabazi n’ubwiyunge kugira ngo amahoro arambye aboneke.

Abepiskopi Gatolika muri Ethiopia basabye impande zihanganye guhagarika intambara zikagana inzira y'ibiganiro
Abepiskopi Gatolika muri Ethiopia basabye impande zihanganye guhagarika intambara zikagana inzira y'ibiganiro

Abepiskopi Gatolika bo muri Ethiopia basabye impande zose zifite uruhare mu mirwano yongeye kubura mu bice bitandukanye by’iki gihugu, cyane cyane muri Tigray, Afar, Amhara na Oromia, guhagarika imirwano, bagahitamo ibiganiro, imbabazi n’ubwiyunge kugira ngo amahoro arambye aboneke.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryasohotse ku wa 1 Ukwakira 2026, aho bagaragaje agahinda batewe n’imirwano ikomeje guhitana abantu no gusenya ibikorwa n’imitungo.

Abepiskopi bavuze ko intambara idakemura amakimbirane, ahubwo ko irushaho gutandukanya abantu, gusenya imiryango n’abaturage, ndetse igasiga inyuma inzangano, inzika n’umwuka wo kwihorera bishobora kumara imyaka myinshi cyangwa bigakomereza ku bisekuruza bizaza.

Bagize bati“Aho gukemura amakimbirane, intambara ikomeza gutandukanya abantu kandi ikongera imibabaro.”

Abepiskopi basobanuye ko ingaruka zikomeye z’imirwano zigera cyane ku banyantege nke , barimo abana, abagore, abasaza n’abarwayi.

Ubu butumwa bw’Abepiskopi Gatolika muri Ethiopia buje nyuma y’uko Papa Leo XIV na we ku wa 30 Nzeri 2026 agaragaje impungenge zikomeye ku mirwano yari yongeye kubura muri Tigray no mu turere twa Afar na Amhara tuyikikije.

Papa yasabye impande zose guhitamo ibiganiro aho gukomeza intambara.

Abepiskopi bo muri Ethiopia bavuze ko bashyigikiye ubwo busabe bwa Papa, bashimangira ko intambara iteza imfu, gusenya n’inzika aho gukemura ibibazo.

Basabye abaturage ba Ethiopia kumva agaciro n’imibabaro by’abandi nk’ibyabo, no kugira uruhare mu gushakira igihugu amahoro.

Bagize bati“Ni isengesho ryacu rivuye ku mutima ko amakimbirane yose yakemurwa binyuze mu biganiro nyakuri kandi ko uburyo bwose bw’amakimbirane bwahagarara.”

Abepiskopi bavuze ko amahoro nyakuri atari uguhagarika imirwano gusa, ahubwo ko agomba kuba ashingiye ku kuri, ubutabera, imbabazi n’ubwiyunge.

Bashimangiye ko ayo mahoro ahuye n’indangagaciro z’Ivanjili, ateza imbere inyungu rusange, yubaha agaciro kadahungabanywa ka muntu kandi akajyana n’ubushake bw’Imana ku bwoko bwayo.

Basabye abagize uruhare muri iyi mirwano gufungura imitima yabo ku mbabazi n’ubwiyunge, bakongera kubaka umwuka w’ubuvandimwe n’ubusabane hagati y’Abanya-Ethiopia.

Bagize bati “Hejuru ya byose, Kiliziya Gatolika muri Ethiopia irasaba impande zose gufungura imitima yazo ku mbabazi n’ubwiyunge, zigasubizaho umwuka w’ubuvandimwe hagati y'Abanya- Ethiopia, kugira ngo igihugu cyacu kigire amahoro arambye, nyakuri kandi ashingiye ku butabera.”

Imirwano yongeye kubura muri Ethiopia nyuma y’imyaka ine habaye amasezerano yo guhagarika imirwano yo mu 2022.

Amakimbirane hagati ya Guverinoma nkuru n’umutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) aracyakomeje, cyane cyane ku bibazo birebana n’ubutegetsi, ubwigenge bw’akarere, gushyira intwaro hasi ndetse n’uturere tugibwaho impaka.

Muri Kanama na Nzeri 2026, umwuka mubi warushijeho kwiyongera, aho ingabo za Leta zakoresheje indege z'intambara zirmo n’indege zitagira abapilote mu bitero byibasiye Tigray.

Ku wa 20 Nzeri, imitwe irindwi yitwaje intwaro yashyize hamwe, ivuga ko igamije gukuraho ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali.

Ku wa 23 Nzeri, ingabo za Tigray zatangiye ibitero ku birindiro by’ingabo za Leta mu mijyi ya Mekele, Axum na Shire. Imirwano yaje gukwira no mu turere twa Amhara na Afar, bituma ingabo za Leta nazo zitangira ibitero byo kwisubiza ibice byari byafashwe.

Raporo ya Al Jazeera yo ku wa 29 Nzeri yatangaje ko imirwano yari yarushijeho gukaza umurego mu majyaruguru ya Ethiopia hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi ba TPLF, ibintu byateje impungenge ku hazaza h’amasezerano y’amahoro ya Pretoria yo mu 2022.

Iyo raporo yavuze ko ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo batangaje ko bafashe umujyi wa Alamata, uri ku birometero hafi 120 mu majyepfo ya Mekelle, nyuma y’iminsi y’imirwano.

Alamata ifatwa nk’ahantu h’ingenzi kubera ko ari inzira ikoreshwa mu kugeza ku ngabo ibikoresho birimo lisansi n’ibiribwa. Kuba yaba yarafashwe n’ingabo za Leta bishobora kuzifasha kubona inzira yerekeza i Mekelle.

Ku rundi ruhande, ingabo za TPLF zavuze ko zafashe Erebti mu karere ka Afar. Ibi byagaragaje ko impande zombi zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye, mu gihe imirwano ikomeje gukwira mu majyaruguru ya Ethiopia.

Abepiskopi Gatolika bavuze ko bakomeje guhangayikishwa n’uko gukomeza intambara bishobora kurushaho gutandukanya abaturage no kongera imibabaro y’abasivili.

Uretse gusaba abayobozi n’abarwanyi guhagarika imirwano no kugana inzira y’ibiganiro, Abepiskopi ba Ethiopia basabye Abakristu n’abandi bantu bafite umutima wo gushaka amahoro kongera amasengesho no kwiyiriza basabira igihugu.

Bagize ukwezi k’Ukwakira igihe cyihariye cyo kurushaho gukunda no gusaba ubufasha bw’Umubyeyi Bikira Mariya, binyuze cyane cyane mu isengesho rya Rozari.

Banasabye Abakristu kwitabira igihe cy’igisibo kizwi nka Zemene Tsige, cyangwa Igisibo cya Qusquam Mariyam, gikorwa mu muco wa Liturujiya w’Abakiristu b’Aboriental bo muri Ethiopia kuva ku wa 6 Ukwakira kugeza ku wa 14 Ugushyingo.

Iki gihe bagisobanuye nk’umwanya wo gusenga, kwicuza no kuvugurura ubuzima bwa roho.

Abepiskopi bagize bati“Turashishikariza Abakristu bose n’abantu bose bafite umutima mwiza gukomeza gusenga no kwiyiriza, dusaba Imana Ishoborabyose guha igihugu cyacu imigisha y’ubwiyunge, ubumwe n’amahoro arambye.”

Abepiskopi kandi basabye Abakristu kwiyambaza Mutagatifu Fransisiko wa Asizi, by’umwihariko bagasenga buri munsi Isengesho ry’Amahoro rimwitirirwa.

Basabye ko iri sengesho ryajya risengwa ku giti cy’umuntu ndetse no mu miryango y’Abakristu, cyane cyane rikazasozwa n’igitambo cya Misa cyo ku Cyumweru.

Iryo sengesho ritangizwa n’amagambo agira ati “Nyagasani, ngira igikoresho cy’amahoro yawe; ahari inzangano, uhashyire urukundo…”

Abepiskopi ba Ethiopia bavuze ko iri sengesho rikwiye kujyana n’ibikorwa, kuko Umukristu adasabwa gusengera amahoro gusa, ahubwo anahamagarirwa kuba igikoresho cy’amahoro mu muryango we, mu baturanyi no mu gihugu cye.

Bagize bati “Buri wese muri twe ahamagariwe gukora aharanira amahoro, mu miryango yacu, mu baturage bacu no mu gihugu cyacu.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose