Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abihayimana barasabwa kwera imbuto nziza

Mu rugendo nyobokamana rwabereye i Kibeho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Gashyantare 2024, Abihayimana basabwe kuba umunyu n’urumuri rw’isi baharanira kwera imbuto nziza.

Abihayimana barasabwa kwera imbuto nziza
Abihayimana barasabwa kwera imbuto nziza

Uru rugendo rwari rugamije guhimbaza umunsi mpuzamahanga w’Abihayimana, rwitabiriwe n’abihayimana basaga 1500 baturutse impande zose z’igihugu.

Mu butumwa bwa Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro ari nawe Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe abihayimana, yasabye abihayimana kwerera bose imbuto no guhora bahamagarira abantu kumva no gukurikiza ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Abihayimana bahamagariwe gutumira abandi ngo baze mu bukwe bwa Yezu, kandi mu murimo wacu w’ibanze ni ukwigisha abantu guhinduka bakurikiza ivanjiri. Abatubona baba bakeneye ijambo tubabwira n’imbuto tuberera ngo bibabere urumuri rubamurikira kugira ngo babashe gusingiza Data uri mu juru.”

Myr Hakizimana akomeza avuga ko Yezu utuma abihayimana aba ahari iteka ngo abamurikire ndetse ababere inzira ituma basobanukirwa n’igikwiye gukorwa.

Ibyo kuba abihayimana bagomba kwera imbuto nziza byanagarutsweho na Padiri Niyonzima Eugene, Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abiyeguriyimana aho yavuze ko abihayimana bagomba kongera kwitekerezaho kugira ngo bazagere ku butagatifu, bakabasha kubaho mu bihe bisanzwe ariko mu buryo budasanzwe, ndetse n’ibyo bakora bigakorwa mu izina rya Yezu.

Padiri Niyonzima akomeza avuga ko inzira y’ubutagatifu itagerwaho n’abibone.

Ati “Igisigaye cyica abantu, ni ukumva ko uwihayimana ari ugenda uzunguza imfunguzo mu ntoki kuko afite ibiro. Inzira y'ubutagatifu ntigendwa n'ubwibone.”

Akomeza agira ati “Dukeneye Abihayimana b'abanyamahoro, b'urumuri bamurikira abantu, aho abirirwa bashwanyaguzanya twebwe dukwiye kubabera urumuri.''

Umunsi mpuzamahanga muri 2024 ufite insanganyamatsiko igira iti “Mugende mutumire mu bukwe abantu bose [Mt 22; 9]”

Padiri Eugene Niyonzima, Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abiyeguriyimana yasabye abihayimana kwirinda ubwibone
Padiri Eugene Niyonzima, Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abiyeguriyimana yasabye abihayimana kwirinda ubwibone
Myr Celestin Hakizimana, Perezida wa Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe abihayimana
Myr Celestin Hakizimana, Perezida wa Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe abihayimana
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose