Amadini n'amatorero yashimiwe uruhare rwayo mu gushaka ibisubizo by'ibibazo byugarije umuryango
Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, mu nama nyunguranabitekerezo mu kubungabunga umuryango, amadini n'amatorero yashimiwe uruhaare akomeje kugira mu gushaka ibisubizo by'ibibazo byugarije umuryango.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée yashimiye uruhare rw'amadini n'Amatorero mu gukomeza kubungabunga umuryango. Avuga ko ari inkunga ikomeye mu gufasha Leta kugera ku ntego zo kubaka umuryango uhamye.
Ati"Ndabashimira ko mwatekereje ko twakwicara tukaganira ku kibazo kiremereye umuryango nyarwanda tuzi nk'ishingiro ry'imibereho y'umunyarwanda. Ibi bihuje na gahunda ya Leta ya NST1, ubu tugeze kuri NST2, ivuga ko twifuza kugira umunyarwanda ushoboye ufite ubumenyi, ufite ubuzima bwiza kandi ubayeho neza mu muryango ushoboye kandi utekanye."
Yakomeje ashima gahunda y'icyumweru ngarukamwaka, aho inzego zitandukanye zicara hamwe zikarebera hamwe ibibazo byugarije umuryango.
Karidinali Kambanda, umuyobozi w'Ihuriro ry'amadini rigamije kwita ku buzima, yagarutse kuri bimwe bikorwa n'amadini mu kwita ku muryango n'ubusugire bwawo.
Yagize ati"Kiliziya amadini n'amatorero bigira uruhare rukomeye mu burere bw'abana, bakanatanga umusanzu ku gihugu mu guha ubumenyi abitegura gushinga ingo no gukomeza kuzikurikirana. Bakaba bafite ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo byugarije umuryango."
Karidinari Kambanda yakomeje avuga ko Kiliziya amadini n'amatorero kubera agaciro baha umuryango, bagerageza ibishoboka byose kugira ngo bakurikirane umuryango bakawuherekeza haba mu gutegura abagiye kubaka urugo ndetse no kubaherekeza cyane cyane mu myaka ya mbere ari na yo ikunze kubagora.
Mu buhamya bwatanzwe n'umwe mu bafashijwe na gahunda y'ubusugire bw'ingo ya Kiliziya Gatolika yagaragaje uko iyi gahunda yamufashije kubaka umuryango mwiza.
Urugaga rw'amadini n'Amatorero mu kubungabunga Ubuzima rwatangiye mu mwaka wa 2003, rugamije guhangana n'icyorezo cya SIDA. Nyuma rwaje gukomeza kwagura ibikorwa muri gahunda zitandukanye z'ubuzima nko kurwanya igwingira ry'abana, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no kurengera ubusugire bw'umuryango.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.