Abarerera mu ishuri Saint Vincent Pallotti Academy barishimira umusaruro w’abana babo
Kuri uyu wa 25 Kamena 2025, ishuri Saint Vincent Pallotti Academy riherereye i Gikondo ryasoje umwaka w’amashuri 2024-2025, abana bo mu mashuri y’inshuke mu cyiciro cya Gatatu [Top class] bahabwa icyemezo cyemeza ko barangije mu mashuri y’inshuke, umwaka utaha bazakomereza mu mashuri abanza.
Ibi birori byo gusoza umwaka w’amashuri byabimburiwe n’akarasisi kakorewe mu muhanda wa Gikondo hagamijwe kwerekana uburezi butangirwa muri iri shuri no kurushaho kurimenyekanisha.
Bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri baganiriye na Kinyamateka bavuze ko bishimira umusaruro w’abana babo baharererwa mu bigaragarira mu ndangamanota batahana n’ibigaragarira amaso yabo ku bana babo.
Madamu Solanje yagize ati"Nahisemo kurerera hano Saint Vincent Pallotti Academy, kuko nari nziko umwana azakura mu bwenge no mu kinyabupfura kandi ndabibona n’uyu munsi nabibonye, umwana wanjye yasoje mu cyiciro cya Gatatu cy’amashuri y’inshuke, ubu atangiye kwitegura kujya mu mwaka wa Mbere w’amashuri abanza, ndashimira ubuyobozi bw’ishuri kubera ko mu itangira twari dufite impungenge z’uko hano nta mashuri abanza yari ahari ibyatumaga tujya gushaka amshuri ahandi rimwe na rimwe bigatuma abana bacu basubira inyuma mu burezi bahawe."
Sheikh Salman nawe uharerera yashimangiye ko bishimira uburezi Saint Vincent Pallotti Academy iha abana babo ati"hano nabonyemo akarusho kuko abana bacu baratozwa kuvuga ururimi rw’igifaransa kuva biga mu mashuri y’inshuke, bari no gutozwa no mu rurimi rw’icyongereza, aba bana bari hano bari kuzamuka neza kandi ikindi abana bacu twishimira ko banigishwa no mu rurimi rw’Igiswahili, ikindi ni uko iri shuri ryacu turereramo harimo ibanga benshi batazi, ikoranabuhanga bararihumeka neza, hari nabazi kwiyandikira, ni ibintu twishimira kandi dushimira ubuyobozi bw’ishuri."
Sheikh Salman yakomeje avuga ko atari ibyo gusa kuko bigishwa n’umuco nyarwanda ndetse n’ibigezweho bityo bakagendana n’igihe.
Soeur Daphrose Nikuze Shayo Umuyobozi wishuri Saint Vincent Pallotti Academy, aganira na Kinyamateka yavuze ko ikigero abana batsinzeho gishimishije akandi babona ko abana batera imbere mu burezi uko bucyeye n’uko bwije.
Ati "Amanota abana bagenda babona nayo babaonye uyu munsi biradushimisha kandi ni ikigero cyiza, turashinira abana bacu badukundira bakacyira ibyo tubigisha."
Soeur Daphrose Nikuze Shayo Umuyobozi wishuri yaboneyeho gutangaza uko aba batsinze muri uyu mwaka wa 2024-2025.
Atii’’abana bo mu mashuri yincuke batsinze ku kigero cya 90%, abana bo mu mashuri abanza mu mwaka wa Mbere batsinze ku kigero cya 80%, mu mwaka wa Kabiri batinze ku kigero cya 85%, mu mwaka wa Gatatu ari nawo mwaka bagezeho batsinze ku kigero cya 81%. Ishuri ryose ryatsinze ku kigero cya 80.5%.
Saint Vincent Pallotti Academy ni ishuri ryashinzwe mu mwaka wa 2008 kuri ubu rirererwamo abana 162; 101 biga mu mashuri y’inshuke barimo abakobwa 45 n’abahungu 56 na 61 biga mu mashuri abanza barimo abakobwa 29 n’abahungu 32.
Ni mu gihe abarezi babarera ari 10 barimo 5 b’abagore na 5 b’abagabo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.