Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abagororerwa Iwawa bibukijwe ko Imana yandika ibigororotse ku mirongo igoramye

Padiri Eugene Niyonzima umuyobozi w'umuryango w'abapalotini mu karere k'ibiyaga bigari akaba n'Umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango y'Abihayimana yibukije Abagororerwa Iwawa ko batagomba kwiheba kuko Imana yandika ibigororotse ku mirongo igoramye.

Abagororerwa Iwawa bibukijwe ko Imana yandika ibigororotse ku mirongo igoramye
Abagororerwa Iwawa bibukijwe ko Imana yandika ibigororotse ku mirongo igoramye

Padiri Eugene Niyonzima yagize ati"twaje kubahumuriza ngo tubabwire ko Imana yacu yandika ibigororotse ku mirongo igoramye. Nimuhure n’ubu ngubu iyo Mana yacu imirongo twebwe dukeka ko igoramye kandi wenda yanagaragaje ko igoramye, uyu munsi Imana yacu irimo kwandikaho ibintu bigororotse cyane."

Agaruka ku mpamvu babazaniye ubu butumwa yavuze ko ari uko bazi ko rimwe na rimwe bajya biheba bagacika intege ndetse rimwe na rimwe bagakeka ko umuryango nyarwanda ubanga.

Ati"Tuje kubabwira iryo jambo kuko tuzi ko mwakomeretse. Hari abakomereka kuko batereranywe, bagashyirwa ku ruhande n’abakagombye kubamenya. Hari abakomeretse kuko wenda batutswe bakangizwa n’amagambo y’abantu bakabwita icyo, bakamwita icyo ntazi, bakamwita Rubebe na Ruvakwaya. Hari abakomeretse kubera ko bagambaniwe, bakagambanirwa n’abagombye kubarinda nk’abababyara, abo bavukana, abakabarengeye n’abandi. Hari n’abakomeretse imitima irangirika kubera ko babeshyewe, bakabeshyerwa ibitarabayeho. Hari n’abandi bakomeretse kubera ubukana bw’icyaha, hakabamo abo bamena ijisho, abavunika akaguru n’ibindi ariko burya ibyo byose biba bikagera ku mubiri biba byageze no ku mutima ni yo mpamvu rero twaje kubabwira ngo nimuhumure."

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo Anaclet Mwumvaneza nawe yavuze ko bategura uruzinduko rwo kuza kureba abagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya IWawa kugira ngo babibutse ko bakunzwe kandi bafatanye n’ubuyobozi buhagororera mu kubagorora.

Ati"baba bakeneye guhabwa Inama, tukabaha ibiganiro bigamije guhindura imyitwarire yabo ariko kuko basanzwe bigishwa hano, twe twifashisha inyigisho z’iyobokamana tukongera kubafasha ko bakunzwe no kubagira inama zo kuzitwara neza igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe."

Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cy’i Wawa Dr Jean Damascene Nshimiyimana, yashimiye Diyosezi Gatolika ya Nyundo ibazirikana ikabasura kuko bifasha urubyiruko ruhagororerwa.

Dr Jean Damascene Nshimiyimana yakomeje avuga ko uruzinduko rw’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yagiriye i Wawa ari kumwe n’abapadiri 18 bo muri Diyosezi zinyuranyezo mu Rwanda bizeye ko bizafasha urubyiruko rwabo igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe kuzaba bafite byibura umupadiri uzabakurikirana.

Ati "twishimiye uru ruzinduko kuko urubyiruko rurererwa hano ruba rubona ko rutatereranwe kandi bibukwa n’inzego izo ari zo zose bakongera gusabana n’Imana no kuyigarukira."

Ubuyobozi bw’iKigo Ngororamuco cya IWawa cyatangarije Kinyamateka ko hagororerwa abasaga ibihumbi 4978 baturuka mu turere twose tw'i Gihugu.

Ni mu gihe Akarere gafite benshi ari aka Gasabo gafitemo abangana na 650 naho umubare muto ni uw'abaturuka mu Karere ka Burera ahabarurwa 47.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose