Umwana wanjye ntiyambereye ikigwari - Ibyishimo by’ababyeyi ku bana basoje muri INES Ruhengeri
Ababyeyi bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi mu Ishuri Rikuru ry'Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri bagaragaje ibyishimo n'ishema batewe no kubona abana babo basoje amasomo ya Kaminuza mu byiciro bitandukanye, bavuga ko babitezeho kubafasha gukemura ibibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu buhinzi n'ubworozi.
Ni ibyo bagarutseho kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026, ubwo INES Ruhengeri yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri 1.729 barangije mu mwaka w'amashuri wa 2025-2026, barimo n'abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye.
Nkurikiyinka Yohana, utuye mu Karere ka Nyamasheke, waherekeje umuhungu we Mutuyimana, yavuze ko yishimiye kubona umwana we arangije amasomo nyuma y'imyaka itatu bahanganye no kumurihirira, ashimira Imana n'ubuyobozi bwa INES Ruhengeri.
Ati ‘’ Uyu munsi ibyishimo ni byinshi cyane kuba umwana yaramaze imyaka 3 duhanganye no kumurihirira tukaba tubonye asoje kandi mu buryo bwiza akaba abonye diplome nziza ni icyo gushimira Imana n’ubuyobozi bwa INES Ruhengeri.
Mu magambo ashimira umuhungu we, amureba mu maso yuje akanyamuza yakomeje ati ‘’ Mwana wanjye ubu ngiye gusubira I Nyamasheke nishimye mbwira umuryango ko utambereye ikigwari.’’
Yakomeje gusaba umuhungu we gukomeza umurava yari asanganywe, kugira ngo azabashe guhangana n'ibibazo azahurira na byo hanze.
Ati ‘’ Mwana wanjye ubu ugiye kujya hanze mu bintu byinshi gushakisha ubumenyi no gukora ibyo wize, nugira amahirwe ukabona akazi uzagakore neza ndetse uzabane n’abandi neza nk’uko mubikuye aha.’’
Uyu mubyeyi yakomeje ashimira INES Ruhengeri uruhare yagize mu burezi bw'umwana we, avuga ko yabonye iri shuri nk'ikigo gitanga uburezi bufite ireme.
Ati ‘’ Icyo nshimira INES Ruhengeri babaye abarimu beza, babaye abarezi beza, ku buryo iki kigo mbonye ari icya mbere mu Rwanda gifite uburezi bufite ireme, gitanga ubumenyi bwiza rwose barakoze.’’
Ibyishimo bye byashimangiwe na mugenzi we Mwenzikazi Rachel, utuye mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Byimana. Yavuze ko yishimiye ko iri shuri ryafashije umwana we kubona ubumenyi yitezeho kuzamufasha gukemura ibibazo bahuraga na byo nk'abahinzi.
Ati ‘’ Umwana wanjye Kabanyana yakomeje kwiga ahatana ubu ndishimiye cyane, nanjye ubu ndi umuhinzi mworozi azajya amfasha kureba uko nakongera umusaruro. Ndumva ubu ngiye kuzamuka, nabashije kumurihirira ndi mu buhinzi na INES nayo yaramfashije ndayishimira yo yemeye kumuha ishuri akaba arangije neza.’’
Ku ruhande rw'abana babo basoreje muri iri shuri bashimiye ababyeyi babo babaherekeje muri uru rugemdo bagaragaza ko biteguye kujya ku isoko ry'umurimo baharanira gukoresha ubumenyi bahawe kugira ngo bagire uruhare mu gukemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda no hanze yawo.
Mutuyimana Noelle, wasoje muri Departement ya Biotechnology, mu ishami rya Food Biotechnology (gutunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi), yavuze ko ubumenyi yakuye muri INES Ruhengeri buzamufasha gukomeza kwiyungura ubumenyi no guteza imbere igihugu.
Yagize ati ‘’ Izi ni inzozi umuntu aba yaraje afite kuva muri 2023 ni ibintu bikomeye cyane iyo usoje, uje no mu cyiciro cyiza wumva bishimishije, Ubumenyi dukuye hano muri INES Ruhengeri bufite akamaro hano hanze kuko bagiye badufasha uko twatunganya ibyo biribwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubwo rero kujya hanze bigiye kudufasha gukomeza kwiyungura ubumenyi no guteza imbere igihugu cyacu dukoresheje ibyo biribwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.’’
Kabanyana Yvette, wasoje muri Faculty of Engineering, na we yavuze ko ubumenyi yakuye muri iri shuri buzamufasha kugira uruhare mu guhangana n'ibibazo biri mu buhinzi, cyane cyane ibijyanye no guhitamo imbuto nziza no kongera umusaruro.
Ati ‘’ Ubumenyi nkuye hano muri INES Ruhengeri buzamfasha aho ngiye kuko ni ibijyanye n’ubuhinzi ariko buteye imbere bizansaba gukomeza gukora cyane kugira ngo ngire uruhare mu gukemura ibibazo biri hano hanze.’’
Yakomeje ati ‘’ hanze aha ngaha usanga abahinzi bakoresha imbuto ariko ugasanga batera imyaka cyangwa imbuto zangiritse ariko hano twize uburyo wabasha gutoranya imbuto nziza zaguha umusaruro mwiza.’’
Ubuyobozi bwa INES Ruhengeri bwatangarije Kinyamateka ko nubwo abanyeshuri 1.729 basoje amasomo, muri uyu mwaka w'amashuri wa 2026-2027 bwakiriye abandi banyeshuri barenga ibihumbi umunani. Bwongeyeho ko bukomeje kwakira abandi kugeza mu kwezi kwa Mutarama, kuko bwiyemeje gukomeza gutanga uburezi bufite ireme n'ubumenyi bizafasha abanyeshuri guhangana n'ibibazo biri hanze, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.
Iri shuri rifite abanyeshuri b'abanyamahanga baturuka mu bihugu bisaga 25, aho abenshi muri bo ari abo muri Sudani, barenga 600.
Ijwi
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.