Kiliziya yatangaje inyandiko ibuza ikoreshwa kuri Bikira Mariya ry'inyito "Uwafatanyije na Yezu gucungura abantu n'umuhuza"
Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, Dikasiteri ishinzwe Ukwemera Gatolika yasohoye inyandiko nshya yitwa Mater populi fidelis (Umubyeyi w’Imbaga y'Abemera), igamije gusobanura inyito zikwiye n'izidakwiye gukoreshwa mu buyoboke bwa Bikira Mariya.
Iyi nyandiko yashyizweho umukono na Kardinali Víctor Manuel Fernández, Umuyobozi wa Dikasiteri, hamwe na Mgr Armando Matteo, Umunyamabanga w’ishami ryita ku nyigisho, ikaba yaremejwe na Papa ku itariki ya 7 Ukwakira 2025.
Inyandiko "Mater populi fidelis" ishimangira ko Bikira Mariya ari Umubyeyi w’Abemera, akaba afasha abakristu kumenya no kwakira ubuntu bw’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ishingiye kuri Bibiliya, ku buhamya bw’abatagatifu n’abahanga mu nyigisho za Kiliziya, ndetse n’ibitekerezo by’aba Papa bo mu bihe bya vuba, iyi nyandiko igaragaza inyito zikwiye ubuyoboke bugirirwa Umubyeyi Bikira Mariya ndetse n'izikwiye kwirindwa kuko ziteza urujijo.
Inyito zikwiye n'izidakwiye
Inyandiko igaragaza amazina ya Bikira Mariya yemewe kandi agomba gukoreshwa mu buryo buboneye, arimo: Umubyeyi w’Abemera, Umubyeyi wa roho ndetse n’Umubyeyi w'umuryango w'Abemera.
Aya mazina yose agaragaza Bikira Mariya nk’umubyeyi w’abakristu, afasha abakristu kwakira ubuntu bw’Imana no gukomera mu kwemera n’ukwizera. Ariko kandi, aya mazina ntashobora na rimwe gushyira imbere Bikira Mariya ku buryo byagabanya cyangwa byasimbura uruhare rwa Yezu Kristu nk’Umukiza w’Isi.
Iyi nyandiko ku rundi ruhande, igaragaza inyito zikwiye kwirindwa. Muri zo harimo
kuvuga ko Bikira Mariya yafatanyije na Yezu gucungura abantu no kuvuga ko ari Umuhuza w'abantu n'Imana cyangwa umugabekazi w'ingabire zose.
Iyi nyandiko igaragaza ko bidakwiye kuvuga ko Bikira Mariya yafatanyije na Yezu gucungura abantu, nk'uko byagiye bikoreshwa n'abakristu bamwe, bagaragaza isano ikomeye iri hagati ya Bikira Mariya na Yezu.
Nk'uko bisobanurwa muri uru rwandiko, aba Papa batandukanye bagiye bagaruka kuri iyi nyito bashaka kugaragaza uko Bikira Mariya yababaranye na Yezu ubwo yari ku musaraba. Nyamara iyi nyito ntiyigeze igirwa Ihame ry'ukwemera mu nyigisho za Kiliziya. Kubera iyo mpamvu iyi nyito n'izindi bigaragara ko zishobora kwibazwaho byinshi, Kiliziya igaragaza ko ikiza ari uko zitakoreshwa.
Ikomeza igaragaza ko iyi nyito idakwiye kuko ishobora gutera urujijo mu myumvire y’abakristu. Igatuma bamwe batekereza ko Bikira Mariya ari umukiza w'abantu mbese nk’uko biri kuri Yezu Kristu. Ibi bikaba byaba binyuranyije n'Ijambo ry'Imana n'ukwemera kwa Kiliziya, bihamya ko Yezu Kristu ari we mucunguzi rukumbi w'abantu.
Uretse iyi nyito, indi yagarutse muri iyi nyandiko ni "Mediatrice" risobanura “Umuhuza” cyangwa “Umugabekazi w'ingabire zose”. Izi nyito na zo zigomba kwirindwa, kuko Ijambo ry'Imana rigaragaza ko Yezu Kristu ari we muhuza rukumbi w'abantu n'Imana.
Ubwo yatangazaga iyi nyandiko, Kardinali Fernández, yibukije ko gukunda Bikira Mariya ari ibintu byiza kandi byemerwa n’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika, ariko asaba abakristu kwirinda amagambo, inyandiko cyangwa ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga bushobora gutera urujijo mu gusobanukirwa n’ukuri kwa Bikira Mariya.
Nk'uko yakomeje abisobanura, iyi nyandiko yateguwe mu rwego rwo kwibutsa abakristu bose ko gukunda no kwiyambaza Bikira Mariya ari inzira nziza yo kwegera Imana, ariko ko nta jambo, izina cyangwa inyigisho byagomba kumwambika inshingano zo gusimbura Umwana we Yezu Kristu.
Inyigisho kuri Bikira Mariya ni zimwe mu nyigisho zagiye zitera imbere mu mateka ya Kiliziya ari na ko zigirwaho impaka. Mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya bwagiye butanga umurongo mu rwego rwo gufasha abakristu kutagwa mu buyobe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.