Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Biteguye kuzahiga ibindi bihugu muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa

Nyuma y'amahugurwa yakozwe mu gihe cy'amezi abiri, Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro yiyemeje kuzahiga ibindi bihugu, mu gushyira mu bikorwa gahunda y'imyaka itatu yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo no mu kazi.

Biteguye kuzahiga ibindi bihugu muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa
Biteguye kuzahiga ibindi bihugu muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa

Mu gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa yahuje abakozi ba Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro n'Aba komisiyo z'Ubutabera n'amahoro mu madiyosezi ya Cyangugu na Gikongoro, abayitabiriye biyemeje kuzaba intangarugero kuko bahawe ubumenyi bwose bakeneye ngo iyi gahunda izagende neza mu Rwanda kuruta ahandi hose izakorerwa.

Sr UMUBYEYI Epiphanie, umuhuzabikorwa w'iyi gahunda yagarutse ku masomo yahawe aba bakozi. Avuga ko ibyangombwa byose ubu babifite igisigaye ari ugutangira gushyira mu bikorwa gahunda ziteganyijwe.

Yagize ati "Guhera mu kwa gatandatu twhawe amahugurwa atandukanye. Twahuguwe ku micungire myiza y'umushinga. Tureba amabwiriza agenga abakozi. Twiga imyitwarire ikwiye y'umugabo none twize uko birinda ihungabana. Ubu turiteguye, impamba dufite irahagije kandi turatuje. Igisigaye ni uguhuza n'ibikorwa. Aka kari akanya ko kwiyibutsa no kwitegura neza kugira ngo tuzinjire mu bikorwa tumeze neza."

Yagize ati "Ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa mu ngo twari dusanzwe turikoraho ariko ndabibutsa ko noneho turi ku ruhando rw'ibindi bihugu byo mu karere k'Ibiyaga bigari. I Burundi bafite kuri iyi porogaramu na Kongo mu bice bya Bukavu na Goma. Natwe rero mu Rwanda tugomba kuba twiteguye neza kugira ngo tuzahagarare neza mu ruhando rw'abo turi kumwe."

Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro, yabukije abitabiriye aya mahugurwa ko iyi gahunda ari gahunda ihuriweho n'ibindi bihugu byo mu karere, bityo ko bagomba kuyikora neza kugira ngo bazabere urugero abandi.

Madamu Jacqueline Nyiransabimana, ushinzwee umushinga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo muri Diyosezi ya Gikongoro, aganira na Kinyamateka yavuze ko aya mahugurwa yabagiriye akamaro cyane kandi biteguye kutazatenguha Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro n'abafatanyabikorwa bayo.

Yagize ati "Icyo twakwizesa Komisiyo y'ubutabera n'amahoro ni uko tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twize. Kuba narongerewe ubumenyi, urugero nko mu gucunga neza umushinga,gukoresha neza amafaranga agenewe umushinga no kubahiriza igihe kigenewe ibikorwa,bizatuma ngira umusaruro mwiza.Bizatuma kandi dukomeza kugirirwa ikizere n'abafatanyabikorwa".

Nyuma y'amahugurwa yahawe abakozi bazagira uruhare muri iyi gahunda, biteganyijwe ko mu kwezi kwa Cumi iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro. Komisiyo y'Abepiskopi ikaba ikomeza kurarikira abafatanyabikorwa gutera inkunga iyi gahunda mu rwego rwo kuyifasha guhangana n'ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo no mukazi nka kimwe mu bibazo bibangamiye icyubahiro cya muntu.

Sr Umubyeyi Epiphanie, Umuhuzabikorwa wa gahunda y'imyaka itatu yo kurwanya Ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo no mu kazi
Sr Umubyeyi Epiphanie, Umuhuzabikorwa wa gahunda y'imyaka itatu yo kurwanya Ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo no mu kazi
Padiri Valens Niragire, umunyamabanga wa CEJP yasabye abahuguwe kuzaba intangarugero
Padiri Valens Niragire, umunyamabanga wa CEJP yasabye abahuguwe kuzaba intangarugero
Abahuguwe bahawe ibiganiro bitandukanye bizabafasha kurangiza neza iyi gahunda
Abahuguwe bahawe ibiganiro bitandukanye bizabafasha kurangiza neza iyi gahunda
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose