Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

BUFMAR yahimbaje yubile y'Imyaka 50 ishinzwe (AMAFOTO)

Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025, BUFMAR yahimbaje yubile y'imyaka 50 imaze ishinzwe. Ni ibirero byabereye muri Kigali Marriot Hotel byitabirwa n'abanyamuryango ba BUFMAR n'abafatanyabikorwa.

BUFMAR yahimbaje yubile y'Imyaka 50 ishinzwe (AMAFOTO)
BUFMAR yahimbaje yubile y'Imyaka 50 ishinzwe (AMAFOTO)

Ni ibirori byitabiriwe n'Abepiskopi batandukanye barimo Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda; Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo na Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro.

Ibi birori kandi byitabiriwe n'abandi bashumba bakuru b'Amatorero ya Gikristu mu Rwanda yanagize uruhare mu gushinga uyu muryango ugamije kwita ku bikorwa by'ubuzima.

Dr Nsanzimana Sabin, Minisitiri w'Ubuzima ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. Mu ijambo rye yavuze ko Madamu Jeannette Kagame yamutumye gushimira BUFMAR akazi yakoze mu myaka 50 imaze yubaka ubuzima bw’abanyarwanda.

Madame GAHONGAYIRE Monique,Umuyobozi wa BUFMAR mu ijambo rye y5vuze ko yubile yabaye umwanya mwiza wo kwisuzumin no kureba ibyagezweho ndetse no gufata ingamva z'ibiri imbere.

Karidinali Kambanda ari na we Muyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BuFMAR yavuze ko iyi yubile ibaye mu gige kiza kuko ibaye mu gihe Kiliziya mu Rwanda ihimbaza imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Yashimiye abagira uruhare bose mu bikorwa bya BUFMAR bakayifasha kugera ku ntego zayo zo gutabara ubuzima bw'Abanyarwanda.

Ibirori bya Yubile y'imyaka 50 bya BUFMAR byasusurukijwe n'Itorero Inyamibwa maze ryashimishije abitabiriye ibi birori banishimira Intambwe BUFMAR igezeho.

Abepiskopi Gatolika n'Abashumba bakuru b'Amadini bitabiriye Yubile ya BUFMAR
Abepiskopi Gatolika n'Abashumba bakuru b'Amadini bitabiriye Yubile ya BUFMAR
Dr NSANZIMANA Sabin, Minisitiri w'Ubuzima
Dr NSANZIMANA Sabin, Minisitiri w'Ubuzima
Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n'Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi ya BUFMAR
Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n'Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi ya BUFMAR
Madame GAHONGAYIRE Monique, Umuyobozi wa BUFMAR
Madame GAHONGAYIRE Monique, Umuyobozi wa BUFMAR
Abafatanyabikorwa ba BUFMAR bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ryayo
Abafatanyabikorwa ba BUFMAR bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ryayo
Dr NSANZIMANA Sabin n'Abayobozi ba BUFMAR
Dr NSANZIMANA Sabin n'Abayobozi ba BUFMAR
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose