Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

BUFMAR yashyikirije Ibitaro n'Ibigo nderabuzima ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 141

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Ukuboza 2024, Umuryango uhuza Ibikorwa by'Amavuriro ya Kiliziya Gatolika n'andi matorero ya Gikirisitu BUFMAR, watanze impano y'ibikoresho byo kwa muganga bifite agaciro ka Miliyoni 141 ku Bitaro n'Ibigo nderabuzima bigera ku 160.

BUFMAR yashyikirije Ibitaro n'Ibigo nderabuzima ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 141
BUFMAR yashyikirije Ibitaro n'Ibigo nderabuzima ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 141

Ni mu gikorwa cyari gihagarariwe na Karidinali Antoni Kambanda, Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda akaba n'umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya BUFMAR. Yari kumwe kandi n'abandi bagize Inama y'Ubutegetsi ya BUFMAR, Ubuyobozi bwa BUFMAR n'Abayobozi bakuru b'Ibitaro n'Ibigo Nderabuzima baturutse mu gihugu hose.

Ati"Mu nshingano zigendeye kuri misiyo ya BUFMAR, uretse gufatanya na Leta gutanga imiti mu mavuriro yo mu gihugu hose, harimo by'umwihariko guhuza ibikorwa no gushyigikira amavuriro ya Kiliziya Gatolika n'amatorero agize BUFMAR. Ni muri urwo rwego mu igenamigambi ryacu, duteganya gahunda yo gukurikirana ibikorwa no kongerera ubushobozi amavuriro n'abakozi bo kwa muganga."

Umuyobozi Mukuru wa BUFMAR, Madame Gahongayire Monique, yavuze ko iki gikorwa kinjira mu nshingano za BUFMAR zo guhuza ibikorwa no gushyigikira Amavuriro ya Kiliziya Gatolika n'andi matorero agize Umuryango wa BUFMAR.

Yakomeje agira ati" Bimwe mu bikorwa by'ingenzi dukora harimo gusura amavuriro no kuganira n'ubuyobozi bwa buri kigo ku bibazo bihari ndetse no gufatanya gutekereza ku bisibizo byashakirwa ubushobozi cyangwa bigakorerwa ubuvugiza.Ikindi dukora ni ugutanga inkunga y'ibikoresho byo kwa muganga ndetse n'imiti no gutanga amahugurwa ku byiciro binyuranye by'abakozi bo kwa mugangaa."

Ibikoresho byatanzwe kuri iyi nshuro byagenewe amavuriro asaga 160 bikaba birimo:Ibitanda bikoreshwa mu kubyaza, amagare y'abarwayi, amashuka y'abarwayi, ibitambaro bisaswa bagiye kubaga n'aho ababyeyi babyarira, Matela, ibikoresho byo kubariraho imiti, udutara two kureba mu matwi n'ibindi.

Bamwe mu bayobozi b'Ibitaro n'ibigo Nderabuzima bahawe ibikoresho bashimiye BUFMAR iyi mpano ya Noheli ibahaye bayifuriza gukomeza gutera imbere ndetse ikaba yarushaho kubegera igakorera no hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kubegereza serivisi zayo.

Nzayisenga Charles, Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Kizibere giherereye muri Diyosezi ya Kabgayi, aganira na Kinyamateka yagize ati "Turashimira BFUMAR yatekereje iki gikorwa cyo kutugenera impano. Ibikoresho byo kwa muganga birahenda, kuba tugize amahirwe tukabibona nk'impano biradufashije cyane, kuko amafaranga yari kuzabigura azakora ibindi."

Soeur Veneranda Mukankundiye, Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Rwesero, giherereye muri Diyosezi ya Byumba, yabwiye Kinyamateka ko bishimiye impano bahawe dore ko banayibonye mu bihe bidasanzwe bitegura Noheli avuga ko ari nka Noheli babonye.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, mu Izina ry'Inama y'Abepiskopi yashimye uruhare rwa BUFMAR mu gushyira mu bikorwa ubumwe bw'amadini n'amatorero ya gikristu.

Ati"Iyo tugize ikibazo hakaba hari nk'umuti cyangwa igikoresho tudafite, tubishinga BUFMAR, tuti mukore uko mushoboye uboneke. Bakabijyamo kandi koko bikarangira ubonetse. Icyo tubifuriza ni ugukomeza mukajya imbere mugakomeza gufasha amavuriro."

Umuyobozi mukuru w'Ibitaro bya Caraes Ndera, Frere Charles Nkubiri, wavuze mu izina ry'abahawe ibikoresho yashimiye BUFMAR ibafasha ikabagezaho ibikoresho bakenera, cyane ko akenshi bimwe bidakorerwa mu Rwanda ariko bagakora uko bashoboye bikabageraho.

BUFMAR,ni impine y'amagambo y'Igifaransa "Bureau des Formations Médicales Agréees du Rwanda", akaba ari Umuryango ushingiye washinzwe mu 1975 na Kiliziya Gatolika n'amatorero y'Abaporotesitanti. Kugeza ubu uyu muryango ukaba ufite Ibitaro 18 n'Ibigo Nderabuzima 145.

Karidinali Kambanda yagarutse kandi ku gaciro n'icyubahiro cy'ubuzima ashimira uruhare BUFMAR igira mu kububungabunga anabashimira ibi bikoresho bizafasha muri uyu murongo.

Ati"Mu kwezi gutaha tuzagira icyumweru cy'ubumwe bw'Abakirisitu. Ndashimira BUFMAR, kuko ni ho hantu hakomeye haduhuza nk'amadini n'amatorero, aho twishyize hamwe mu kubungabunga ubuzima."

Karidinali Kambanda n'abagize Inama y'Ubutegetsi ya BUFMAR
Karidinali Kambanda n'abagize Inama y'Ubutegetsi ya BUFMAR
Mme Gahongayire Monnique, Umuyobozi wa BUFMAR
Mme Gahongayire Monnique, Umuyobozi wa BUFMAR
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, umwe mu bagize Inama y'ubutegetsi ya BUFMAR
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, umwe mu bagize Inama y'ubutegetsi ya BUFMAR
Ibitaro n'ibigo Nderabuzima bisaga 160 byahawe ibikoresho
Ibitaro n'ibigo Nderabuzima bisaga 160 byahawe ibikoresho
Frère Charles Nkubiri, Umuyobozi w'Ibitaro bya Ndera
Frère Charles Nkubiri, Umuyobozi w'Ibitaro bya Ndera
Abagize Inama y'Ubutegetsi n'Abakozi ba BUFMAR
Abagize Inama y'Ubutegetsi n'Abakozi ba BUFMAR
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose