BUTARE:Abihayimana babarizwa muri zone ya Kabutare basezeye kuri Myr Filipo Rukamba
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 18 Nzeri 2024, Abihayimana bakorera ubutumwa muri zone ya Kabutare muri Diyosezi ya Butare bagera ku 100 basezeye ku Mwepiskopi wabo, Myr Filipo Rukamba ugiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, bamwifuriza yubile nziza y’imyaka 50 amaze ahawe isakaramentu ry’Ubusaserdoti, banamushimira ubutumwa yakoze mu myaka 27 amaze ari Umwepiskopi w’iyi Diyosezi.
Ni igitaramo cyabaye kuri uyu mugoroba , cyabimburiwe n’isengesho ryayobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Butare Padiri Eric Twizigiyimana.
Frère Innocent Ruzagiriza Umukuru w'abihayimana zone ya Kabutare yavuze ko bishimiye kuba bataramanye n'umubyeyi wabo Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Filipo Rukamba, mu izina ry’abo bakorana ubutumwa bamushimira ko ari we watangije gahunda yo gusengera hamwe no gusabana kivandimwe nk'abiyeguriye Imana basangiye isano y'uwo biyeguriye.
Yakomeje avuga ko mu bihayimana b’iyi zone bafite n’urubyiruko barera ibibaha icyizere cyuko ejo hazaza ari heza kuko bafite ababagwa mu ntege.
Agaruka ku mpamvu bateguye iki gikorwa yasobanuye ko ari ku mpamvu ebyiri z’impurirane ati ‘’Iya mbere, ni gusangira namwe ibyishimo bya Yubile yanyu y'imyaka 50 ishize muhawe isakaramentu ry'usaserodoti. Twese intero ni imwe, Yubile nziza. Abana banyu bo muri iyi zone ntidusobanya n'abandi bumvise iyo nkuru nziza, niyo mpamvu twateguye iki gitaramo ngo tukwifurize Yubile nziza. Ikindi ni ukubashimira, Mubyeyi wacu ugiye mu kiruhuko Kiliziya igenera abasenyeri bageze mu za bukuru, turabashimira ukuntu mwaduhaye umwihariko nk'abiyeguriye Imana kuva mubaye umushumba w'iyi Diyosezi. Mwadushyize Ku ibere ni igisobanuro cyiza cy’umuntu wateteshejwe. Gucuka byo ntitwabibemerera kuko rigeze aho riryoshye. Tuzayoboka umwepisikopi mushya duhawe ariko tuzajya tunagana kenshi umugongo waduhetse mu myaka 27.’’
Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu ijambo rye yasangije abiyeguriye Imana muri Zone ya Kabutare icyatumye afata umwanzuro wo kwiyegurira Imana, avuga ko yabitewe ahanini no kumva ashaka kuberaho abandi no kubafasha. Agaruka kandi ku rugendo rwe rwo kwiyegurira Imana kugeza abaye Umwepiskopi, abasaba gukora neza umurimo bashinzwe no gufatanya nabo bakorana ubutumwa, gukunda umuryango barimo, kwishimira abo baribo, avuga ko icyo Imiryango yose igomba kutwigisha ari urukundo kuko nubwo babana baturuka mu bihugu bitandukanye ariko bahuzwa n'urukundo.
Muri iki Gitaramo Abihayimana bagiranye n’Umwepiskopi wabo Myr Filipo Rukamba bamuvugiye kandi bamutura umuvugo ugaruka ku byamuranze n’ibigwi bye batazibagirwa mu myaka 27 bamaranye bamugenera impano banamushimira imirimo yakoze.
Muri Zone za Kabutare habarizwa imiryango y’abihayimana igera kuri15 twavuga umuryango w’abafurere b’urukundo (Frère de la charité ( postulat), Umuryango w’ababikira b’ Ingoro y'urukundo ( Noviciat et Postulat, ) Abafurere b’ Ingoro y'urukundo ( Noviciat et Postulat, Ababikira du Divin Zèle ( postulat), Ababikira b’aba Visitation ( Noviciat et Postulat), Ababikira b’aba missionnaire Mariste ( postulat) n’ababikira b’aba Missionnaire notre dame d'afrique hari (pré postulat,) muri iyi miryango ibarizwa muri zone ya Kabutare 6 muri yo ni amarerero.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.