Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa leo XIV yatangaje ko uruzinduko yagiriye mu Bufaransa rwari ikimenyetso cy’ivuka rishya

Papa Leo XIV yatangaje ko uruzinduko rwe rw’ubutumwa aherutse kugirira mu gihugu cy’u Bufaransa rwari ikimenyetso cy’ivuka rishya, cyane cyane ku mugabane w’u Burayi, kuri Kiliziya no ku mibanire hagati y’abantu n’inzego zitandukanye.

Papa leo XIV yatangaje ko uruzinduko yagiriye mu Bufaransa rwari ikimenyetso cy’ivuka rishya
Papa leo XIV yatangaje ko uruzinduko yagiriye mu Bufaransa rwari ikimenyetso cy’ivuka rishya

Yabitangarije mu nama rusange iba buri wa Gatatu w’icyumweru yabereye kuri Place Saint-Pierre i Vatikani, tariki ya 30 Nzeri 2026, ubwo yagarukaga kuri uru ruzinduko yakoze kuva ku wa 25 kugeza ku wa 28 Nzeri 2026.

Papa Leo XIV yasobanuye ko urugendo rwe rwibanze ku butumwa bwo kongera kubaka, kuvugurura no guha abantu icyizere cy’ejo hazaza.

Yatanze urugero rwa Kiliziya ya Katederali Notre-Dame de Paris, avuga ko amateka yayo n’akaga yanyuzemo bishobora kuba ishusho y’urugendo rwe rwose mu Bufaransa.

Ati “Ibyabaye kuri Notre-Dame de Paris, n’amakuba yanyuzemo, bishobora mu buryo bw’ikigereranyo kudufasha gusobanukirwa uru rugendo rwose. Nshobora kubishyira mu ijambo rimwe; ivuka rishya.”

Notre-Dame de Paris yangijwe n’inkongi y’umuriro yabaye muri Mata 2019, nyuma irasanwa ndetse yongera gufungurirwa abakirisitu n’abayisura mu Kuboza 2024.

Papa Leo yavuze ko gusana iyi katederali byagaragaje uburyo inzego zitandukanye zishobora gukorera hamwe ku nyungu rusange.

Yagize ati “Iyi nkongi y’umuriro n’ikorwa ryo kongera kubaka Notre-Dame byabyukije igisubizo cyiza ku nzego zose.”

Yavuze ko icyo gikorwa cyabaye urugero rw’ubufatanye hagati ya Kiliziya, inzego za Leta n’abaturage, ndetse n’abantu batanze inkunga hamwe n’abanyamwuga bagize uruhare mu gusana iyo nyubako.

Papa yagize ati “Ubu bufatanye bugamije inyungu rusange bukwiye kuba ihame risanzwe ku nzego z’ubuyobozi, ku mbaraga za politiki n’imibereho y’abaturage, ndetse no ku bantu bose bafite inshingano mu by’ubukungu n’imibereho ya sosiyete.”

Yongeyeho ko ishingiro ry’ubwo bufatanye bwose rigomba kuba icyubahiro n’agaciro bya muntu.

Papa Leo XIV kandi yavuze ku isano iri hagati y’isengesho ryabereye muri Notre-Dame n’irindi sengesho ryitabiriwe n’urubyiruko rugera ku bihumbi 80,000 kuri Stade de France i Paris.

Yavuze ko nubwo ibyo bikorwa byabereye ahantu hatandukanye, ubutumwa bwabyo bwari bumwe.

Papa yavuze ko urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa rushobora gufatwa nk’igisekuru gishya cy’Abafaransa, atari ukubera imyaka yabo gusa, ahubwo kubera umwuka bafite, ubwisanzure bw’umutima n’ukwizera kwabo.

Yavuze ko icyo cyizere yanakibonye mu kigo cya Maison Bakhita gifasha abimukira, aho abantu bitangira buri munsi kurengera no kubungabunga agaciro ka muntu.

Papa Leo XIV yavuze kandi ko kimwe mu bimenyetso by’ivuka rishya mu Bufaransa ari ukwiyongera kw’abakiri bato ndetse n’abantu bakuru bahabwa Batisimu mu myaka ya vuba.

Papa yongeye gushimangira ko ubuzima bwa buri muntu bugomba kubahwa, uko yaba ameze kose.

Ati “Buri buzima bwa muntu, uko bwaba bumeze kose, ndetse n’iyo umuntu yaba afite intege nke zikomeye cyane, bugumana agaciro katavogerwa kandi bukwiye kwitabwaho, guherekezwa no gufashwa kugabanya ububabare, hifashishijwe impuhwe za muntu ndetse n’ubumenyi n’ubushobozi bitangwa na siyansi.”

Papa Leo XIV yavuze ko Uburayi bwa none bwavutse nk’umushinga ugamije amahoro, nyuma y’ibyangijwe n’intambara.

Yagize ati “Uburayi bwa none bwavutse koko nk’umushinga ugamije amahoro, nyuma y’irimbuka ryatewe n’intambara. Twavuga ko ibyabaye kuri Notre-Dame i Paris kubera inkongi y’umuriro ari nk’ibyabaye ku Burayi mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.”

Akomeza agira ati “Kandi Uburayi bwongeye kuvuka, bushingiye ku mahame ya demokarasi, ubufatanye n’ubuvandimwe hagati y’abaturage b’ibihugu bitandukanye, amahame afitanye isano ikomeye n’imizi ya gikristu. Na n’uyu munsi, umushinga w’Uburayi ushobora kuvugururwa ushingiye kuri ayo mahame ndetse n’izo mbaraga zawo z’ibanze, mu isi igenda irushaho kuba umudugudu umwe.”

Papa Leo XIV yasoreje ku nsanganyamatsiko yari yahawe uru rugendo, ikomoka mu Ivanjili ya Yohani, igira iti “Kugira ngo isi igire ubuzima.”

Yagaragaje icyizere ko urugendo rwe mu Bufaransa ruzatanga umusaruro mwiza kandi urambye.

Papa Leo XIV yasabye ko ubutumwa bw’uru rugendo kuvugurura, kubaka amahoro, kubaha agaciro ka muntu no kudahisha ukwizera bwakomeza kubyara umusaruro muri Kiliziya no mu muryango mugari w’abantu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ijwi

Papa leo XIV yatangaje ko uruzinduko yagiriye mu Bufaransa rwari ikimenyetso cy’ivuka rishya
0:00 0:00

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose