Paruwasi ya Kicukiro yatangije umwaka w’ikenurabushyo ry’urubyiruko 2026–2027
Paruwasi ya Kicukiro yitiriwe Mutagatifu Yohani Bosco yatangije ku mugaragaro umwaka w’ikenurabushyo ry’urubyiruko 2026–2027, ku mugoroba wo ku wa 7 Ukwakira 2026, mu Gitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Gwiza Joseph ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko muri iyi Paruwasi.
Muri uyu muhango kandi herekanywe Komite nshya y’urubyiruko, igiye gusimbura Komite yari isanzweho, hanashimirwa abari bayigize ku bw’ubwitange n’umusanzu batanze mu gihe bari bamaze bakorera Kiliziya.
Dukuzumuremyi Dieudonné Bonheur wari ushinzwe Urubyiruko rwa Paruwasi ya Kicukiro muri Komite icyuye igihe, yavuze ko mu bikorwa by’ingenzi bakoze harimo gufasha abatishoboye, gufasha abahereza, gusura abapadiri banyuze muri Paruwasi ya Kicukiro kugira ngo urubyiruko rubigiraho, ndetse no gusura imiryango.
Ati ''Twanagerageje gusura ababyeyi mu ngo ngira ngo tubashe kwiyegereza aba jeunes cyane cyane ko tuba tubacyeneyeho imbaraga zabo. Twanasuye za Paruwasi zitandukanye tugirana umubano hagatio yacu.’’
Kwizera Noella, Umuyobozi mushya wa Komite y’urubyiruko rwa Paruwasi ya Kicukiro, yashimiye Komite icyuye igihe, ayizeza ko Komite nshya izakomeza umurongo yari yatangije kandi igakomereza ku byo yari imaze kugeraho.
Yaboneyeho kandi gushimira Imana kuba uyu munsi wahuriranye no guhimbaza Mutagatifu Carlo Acutis, umusore wapfuye akiri muto, avuga ko ubuzima bwe ari urugero ku rubyiruko rwifuza gukorera Imana.
Ati ''Ni umusore watweretse ko kuba ukiri muto atari impamvu yo gutinya gukorera Imana, yatweretse ko ushobora kuba ukiri muto ariko umutima wawe ukaba ahantu Imana ikorera ibitangaza. Nifuza ko natwe urubyiruko rwa Kicukiro twagira uwo mutima, tukaba urubyiruko rufite Kristu mu mutima mubyo tuvuga, mu byo dukora no mu buzima bwacu bwa buri munsi.’’
Agaruka ku ngamba Komite nshya ifite, yavuze ko bifuza gukomeza kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, kuko nta kintu na kimwe bashobora gukora ngo bagere ku ntego zabo batari kumwe na we.
Ati ‘’Ndifuza ko urubyiruko rwacu rutaba urwo mu Kiliziya gusa ahubwo rukaba urujyana na Kristu aho ruri hose; mu mashuri, mu miryango no mu nshuti, mu kazi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga tukahagaragariza inkuru nziza.’’
Padiri Gwiza Joseph ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko muri Paruwasi ya Kicukiro, yashimiye Komite icyuye igihe ku bufatanye bagiranye, ayishyikiriza icyemezo cy’ishimwe, anasaba Komite nshya gukomereza aho abo basimbuye bari bageze.
Yabasabye kandi kugira gahunda ihamye yo gusenga no gusengera inshingano bafite, kugira ngo umurimo wabo wo gukorera urubyiruko na Kiliziya urusheho kugenda neza.
Yagize ati ‘’ 'Bavandimwe muri uku Kwezi kwa Rozari uzagerageze uhe umubyeyi Bikira Mariya impano yo kuvuga Rozari bizakugirira akamaro kandi uzaba usabiye abandi bajeunes bagenzi bawe, umuryango wawe nawe ubwawe n’isi yose.’’
Muri gahunda y’ikenurabushyo ry’urubyiruko ya Paruwasi ya Kicukiro y’umwaka wa 2026–2027, hatangajwe ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha urubyiruko kurushaho kwegera Imana no gukomeza kubaka ubusabane hagati yarwo.
Muri ibyo bikorwa harimo Weekend de Jeunes izajya iba buri wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru cya nyuma cya buri kwezi, birimo isengesho, inyigisho no kwidagadura.
Hateganyijwe kandi urugendo nyobokamana i Kibeho, hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bizafasha urubyiruko gukomeza gukura mu kwemera no kwegera Imana.
Ibitekerezo (1)
-
B
BLAISE 08 Ukwakira 2026
Turashimira abayobozi ba soje mandayabo ibyobakoze nibyinshi nabandibakomerezeho