Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Byinshi wamenya kuri Fransisiko wa Salezi, umurinzi w’abanyamakuru n’abanditsi

Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Mutarama 2024 nibwo abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya Kiliziya mu Rwanda bahimbaje umunsi wa Mutagatifu Fransisiko wa Salezi umurinzi w’abanyamakuru n’abanditsi.

Byinshi wamenya kuri Fransisiko wa Salezi, umurinzi w’abanyamakuru n’abanditsi
Byinshi wamenya kuri Fransisiko wa Salezi, umurinzi w’abanyamakuru n’abanditsi

Uyu munsi mukuru wari urangajwe imbere na Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangungu ari nawe Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe itumanaho.

Myr Edouard yari kumwe na Padiri Fidele Mutabazi, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe itumanaho, akaba n’Umuyobozi wa Kinyamateka, Padiri Efrem Senani, Umuyobozi wa gahunda za Radio Maria Rwanda, na Padiri Jean de Dieu Tumushimire, Umuyobozi wa Pacis Tv.

Mu kiganiro cyatanzwe na Padiri Dr. Efrem Senani, yagarutse ku mateka yaranze Franisiko wa Salezi kuva akivuka kugeza agizwe umurinzi w’abanyamakuru.

Padiri Dr. Senani yavuze ko Mutagatifu Fransisiko wa Salezi yavutse ku wa 21 Kanama 1567 avukira mu muryango ukize wo mu Bufaransa. Amateka agaragaza ko Franisisko wa Salezi ku myaka 11 yifuje kuzaba Padiri ndetse ageza igitekerezo ku babyeyi be gusa barabyanga ahubwo bamwohereza kwiga amategeko mu mujyi wa Paris.

Fransisiko yasoje kwiga amategeko agaruka mu gace k’iwabo bamuha ubutware muri ako gace ndetse se amushakira n’umukunzi ariko we avuga ko akomeye ku cyifuzo cye cyo kuzaba umusaseridoti.

Kuri iyi nshuro ababyeyi ba Franisisko bamwemereye kujya kwiha Imana ndetse ku wa 11 Kamena 1593 ahabwa ubudiyakoni.

Mu gihe yari Diyakoni, yibanze cyane ku gusura abarwayi n’ abagororwa. Ku wa 18 Ukuboza 1593 yahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti bityo atangira ubutumwa bushya nk’umupadiri, ubutumwa bwibanze ku gushyira imbere urukundo, ntaguhinduza abantu imbaraga agakunda kubinyuza mu kuganira.

Mu 1602 yagizwe umwepiskopi wa Geneve. Fransisiko yafashije cyane mu kuvugurura ubukiristu mu kinyejana cya 17, mu kwigisha inkuru nziza, arangwa no guhugura abasaseridoti n’abalayiki mu bijyanye n’iyobokamana.

Padiri Dr. Senani yakomeje avuga ko mu 1923, Papa Pio wa 9 aribwo yatangaje ko Franisisko wa Salezi ari umurinzi w’abanyamakuru bitewe n’uko mu gihe cye cy’ubupadiri hariho abahakanyi benshi ariko agakomeza kwamamaza inkuru nziza, anakoresha impapuro mu kuzikwirakwiza mu mujyi.

Ashingiye ku byaranze Fransisiko wa Salezi, Padiri Dr. Senani yasabye abanyamakuru kumukurikiza bagakoresha ubumenyi bafite mu butumwa bwo kwamamaza inkuru nziza y’imana ndetse banabera abandi urumuri.

Fransisiko wa Salezi yitabye Imana ku wa 28 Ukuboza 1622 azize indwara ya Stroke.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose