Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Caritas Rwanda yiteguye guhangana n'ikibazo cy'ihagarikwa ry'inkunga

Kuri uyu wa 24 Werurwe 2025, i Gikondo habereye Inteko rusange ya Caritas Rwanda yagaragaje ibyagezweho mu mwaka wa 2024 n'ibiteganyijwe mu myaka itanu iri imbere 2025-2030.

Caritas Rwanda yiteguye guhangana n'ikibazo cy'ihagarikwa ry'inkunga
Caritas Rwanda yiteguye guhangana n'ikibazo cy'ihagarikwa ry'inkunga

Ikibazo cyo kuba igice kinini cy'umutungo ukoreshwa na Caritas Rwanda gishingiye ku nkunga ziva mu mahanga ni kimwe mu byagarutsweho, aho hagaragajwe ko 10,3 % ari yo yonyine aturuka mu bikorwa bya Caritas, mu gihe ikindi gice gisigaye gishingira ahanini ku nkunga ziva mu mahanga.

Mu kiganiro Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda yagiranye na Kinyamateka yagarutse ku nkunga bajyaga babona zagabanyijwe izindi zigahagarara avuga ko batangiye kwishakamo ibisubizo kugira ngo ubutumwa bwa Kiliziya budahagarara.

Ati "ku gice kirebana n'inkunga, kirimo ibibazo bitewe n'icyemezo cya Guverinoma ya Amerika cyo guhagarika inkunga zitandukanye. Nko mu mushinga twari dufite ukorera mu nkambi z'impunzi dufatanyamo na HCR amafaranga yagiye agabanywa cyangwa bakanaduhakanira bakatubwira ko amafaranga atakibonetse."

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo Caritas Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zirimo guteza imbere ishoramari rya Caritas mu mishinga itandukanye ibyara inyungo ndetse no kongera uruhare rw'abakristu mu bikorwa byo gufasha by'umwihariko muri gahunda y'ukwezi k'urukundo n'impuhwe.

Mu mwaka ushize wa 2024, Umusaruro w'ukwezi kw'urukundo n'impuhwe wabonetse ungana n'amafaranga Miliyoni 165, Myr Anaclet Mwumvaneza akaba avuga ko Caritas Rwanda izakomeza gukora ibishoboka uyu musaruro ukiyongera mu rwego rwo gufasha Caritas kurushaho kwigira aho gutegereza inkunga zo mu mahanaga.

Ati"Uyu mwaka tuzahungabanaho ariko tuzakomeza kugerageza kuko icya mbere ni urukundo n'iyo twaba tudafite inkunga z'amahanga urukundo ni inshingano zacu tuzakomeza turwigishe."

Myr Anaclet avuga ko imbaraga za Caritas ari abakristu, bityo Caritas ikaba izakomeza kubegera ku buryo umusaruro uziyongera ukaba wakwikuba gatatu cyangwa kane. Mu bazegerwa harimo n'abafashijwe na Caritas mu bihe bya cyera ubu bakaba hari intambwe bateye bakazashishikarizwa gufasha abandi.

Caritas Rwanda kandi irateganya kwegera inzego zose zirimo n'ibigo bitandukanye bya Kiliziya nk'amashuri, avuriro n'ibindi mu rwego rwo kurushaho kuzamura umusaruro w'ukwezi k'urukundo n'impuhwe.

Inteko rusange ya Caritas Rwanda yitabiriwe n'Abepiskopi batandukanye, abayobozi ba Caritas mu madiyosezi, abayobozi b'amakomisiyo mu nama y'Abepiskopi n'abayobozi mu nzego zitandukanye za Caritas Rwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose